Pular para o conteúdo
Publicidade

10 Milagres de Jesus na Bíblia: Lista com versículos e explicação

Por Bíblia Online

Os milagres de Jesus são muito mais do que demonstrações de poder sobrenatural; eles são sinais que confirmam sua divindade e missão. Ao longo dos Evangelhos, vemos Cristo curando enfermos, dominando a natureza e vencendo a morte.

Neste guia, selecionamos 10 milagres de Jesus na Bíblia, organizados com referências e uma breve explicação sobre o impacto espiritual de cada um deles.

Os principais milagres de Jesus nos Evangelhos

1. Transformação da Água em Vinho

  • Referência: João 2:1-11

  • Explicação: Ocorreu nas Bodas de Caná. Sendo o seu primeiro milagre público, Jesus demonstrou autoridade sobre a matéria e a natureza, revelando sua glória aos discípulos e abençoando a instituição da família.

Ubukwe bw’i Kaana

Ku munsi wa gatatu haari ubukwe mu tawuni y’i Kaana mu disiturikiti y’i Galileeya. Nyina wa Yesu yari yaataashe ubwo bukwe. Yesu n’abiigiishwa be na bo baari baatumiwe muri ubwo bukwe. Divaayi imaze gushira, nyina wa Yesu aramubwira ati, "Nta divaayi bagifite."

Yesu aramusubiza ati, "Mubyeyi, nje na we ibyo ntibitureeba. Igihe canje ntikiraagera"

Nyina wa Yesu abwira abagabuzi ati, "Mukore ico ari bubabwire coose."

Imbere yaabo haari hateretswe ibibindi bitandatu bibaajwe mu mabuye. Abayuuda baasukagamo amaazi agakoreeshwa mu mihango yaabo yo kwiyeza. Buri kibindi caajagamo nka lita ijana. Yesu arababwira ati, "Nimwuzuze amaazi muri ibyo bibindi." Nuuko barabyuzuza kugeza ku rugaara. Yesu arongera arababwira ati, "Noone reero nimudaheho, maze mujaanire mukuru w’ubukwe." Mukuru w’ubukwe asogongeye ku maazi yahindutse divaayi, ntiyamenya aho iturutse, (ukuyeho abagabuzi baadashe ayo maazi ni bo baari bahaazi), mukuru w’ubukwe ahamagara umukwe aramubwira ati, "Ubusanzwe, babanza kugabura divaayi nziiza, haanyuma abantu baamara guhaaga bakagabura itaryoshe. Ariko wowe wakomeje kugabura divaayi iryoshe kugeza n’ubu."

Yesu yakoreye iki gitangaaza ce ca mbere i Kaana y’i Galileeya. Mu gukora ibi, yeerekanye ikuzo rye, nuuko abiigiishwa be baramwizeera.

2. Cura do cego de nascença

  • Referência: João 9:1-12

  • Explicação: Jesus usa lodo para curar um homem que nunca havia enxergado. Este milagre prova que Ele é a Luz do Mundo e tem poder para restaurar o que nasceu com defeito.

Yesu Avuura Umugabo Wavuutse Ahumye

Ubwo Yesu yagendaga, abona umugabo wavuutse ahumye. Abiigiishwa be baramubaza bati, "Mwigiisha, uwakoze icaaha caatumye uyu mugabo avuuka ahumye ni nde? Ni we wakoze icaaha, cangwa ni ababyeyi be?"

Yesu arabasubiza ati, "Haaba uyu mugabo cangwa ababyeyi be, ntaawakoze icaaha, ahuubwo yavuutse ahumye kugira ngo imbaraga z’Imaana zigaragarire muri we. Tugomba gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa. Ijoro riraaje kandi muri ryo ntaawagira ico akora. Nkiri muri iyi si, ndi umuco w’isi."

Amaze kuvuga atyo, aciira haasi maze atobeesha akondo amacandwe, agasiiga ku maaso ya wa mugabo wari uhumye avuga ati, "Genda ukarabe amaaso yaawe mu kidendeezi ca Silowamu" (Risobaanura "gutumwa"). Nuuko uwo mugabo wari uhumye aragenda, akaraba amaaso ye, maze agaruka ari kureeba.

Abatuuranyi be n’abaamubonaga mbere agisabiriza batangira kubazanya bati, "Uyu si wa mugabo wicaraga asabiriza?"

Bamwe bakavuga bati, "Ni we." Abandi bakavuga bati, "Ntaabwo ari we, ahuubwo ni uwo basa."

Maze wa mugabo arabasubiza ati, "Ni nje."

Ariko bakomeza kumubaza bati, "Byagenze bite kugira ngo ureebe?"

Arabasubiza ati, "Wa mugabo wiitwa Yesu yatobye akondo, akansiiga ku maaso maze ambwira kuja ku kidendeezi ca Silowamu kuyakaraba. Nuuko nja yo, nkimara gukaraba, ntangira kureeba."

Baramubaza bati, "Ari heehe?" Na we arabasubiza ati, "Ntaabwo mbiizi."

3. Multiplicação dos pães e peixes

  • Referência: Mateus 14:13-21

  • Explicação: Com apenas cinco pães e dois peixes, Jesus alimentou mais de 5 mil homens. Este sinal revela Cristo como o Pão da Vida, aquele que supre todas as nossas necessidades.

Yesu Agaburira Abantu Ibihumbi Bitaanu

Yesu amaze kubyumva, aja mu bwato, agana ahantu hadatuuwe kwihereera. Ariko rubanda babimenye, bava mu matawuni yaabo n’amaguru maze baramukurikira. Amaze kwambuka, abona rubanda nyamwinshi, abagirira impuhwe maze akiiza abarwayi baari muri bo.

Bugoroobye, abiigiishwa baramusanga maze baramubwira bati, "Aha ni ahantu hadatuuwe, kandi n’umunsi urakuze, seezerera aba bantu baje mu byaro byabo maze biigurire ibyokurya."

Yesu arabasubiza ati, "Singombwa ko bagenda, nimubagaburire mwebwe ubwanyu."

Baramusubiza bati, "Ntaaco dufite hano, keretse imigaati itaanu n’isamaaki ebyiri gusa."

Arababwira ati, "Nimubinzanire hano." Maze ategeka abo bantu kwicara haasi mu byatsi. Afata ya migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba mu ijuru, ashiimira Imaana maze amanyagura ya migaati, ayiha abiigiishwa, na bo bayigaburira rubanda nyamwinshi. Boose bararya, barahaaga, nuuko barundanyiriza hamwe ibisigaye, byuzura intonga cumi n’ebyiri. Abaariiye baari nk’abagabo ibihumbi bitaanu, abagore n’abaana batabariwemo.

4. Jesus acalma a tempestade

  • Referência: Marcos 4:35-41

  • Explicação: Com uma ordem, o vento e o mar se aquietam. O milagre ensina sobre a paz que excede o entendimento e a autoridade do Messias sobre a criação.

Yesu Ategeka Umuyaga Gutuuza

Uwo munsi bugoroobye, Yesu arababwira ati, "Reka twambuke tuje haakurya y’inyanja." Abandi bantu benshi basigara aho, we n’abiigiishwa be baja mu bwato bwo yahozemo, andi maato aramukurikira. Bacambuka haaza umuyaga mwinshi, imivumba itangira kwisuka mu bwato, maze bwenda kurengerwa. Yesu we, yari inyuma mu bwato, aryamye asinziiriye yiiseguye umusego, baramukangura baramubwira bati, "Mwigiisha, ntuubyitaayeho ko tugiiye gupfa?"

Arakanguka maze ategeka umuyaga, abwira inyanja ati, "Ceceka! Tuuza!" Nuuko umuyaga urahoosha, habaho ituuze. Yesu arababaza ati, "Ni iki kibateeye ubwoba? Nta kwizeera mufite?"

Abiigiishwa baratiinya caane, barabazanya bati, "Mbese uyu ni muntu ki, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?"

5. Cura da mulher com fluxo de sangue

  • Referência: Marcos 5:25-34

  • Explicação: Uma cura que aconteceu pelo toque da fé. Jesus mostra que está atento ao sofrimento individual e que a fé é o canal para receber o milagre.

Muri bo, haari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ebyiri, yari amaze igihe yiihangaanira ububabare bwinshi, kandi yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntihagire ico bamumarira ahuubwo akarushaho kuremba. Yari yarumviise ibifashe kuri Yesu, nuuko aca mu imbaga y’abantu amuturuka inyuma akora ku mwenda we, kuko yibwiraga mu mutima ati, "Naaho naafata ku mwambaro we byonyine, ndakira."

Ako kaanya aratsina, abyiyumvamo ko akize iyo ndwara. Yesu ahita amenye ko imbaraga zimuvuuyemo, ahindukira abantu arababaza ati, "Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?"

Abiigiishwa be baramusubiza bati, "Urabona ukuntu abantu bari kukubyiganiraho, naawe ukabaza ngo Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?"

Ariko Yesu akomeza kureeba impande zoose kugira ngo abone uwamufasheho. Uwo mugore agira ubwoba bwinshi ahinda umushitsi, maze amwikubita imbere amubwiza ukuri kuko yari azi ibimaze kumubaho. Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro maze ukire indwara yaawe."

6. Libertação do endemoninhado Gadareno

  • Referência: Marcos 5:1-20

  • Explicação: Jesus liberta um homem dominado por uma legião de espíritos. É a prova clara de sua autoridade absoluta sobre o reino das trevas.

Yesu Akiza Umuntu Uteewe n’Abadayimooni

Yesu n’abiigiishwa be bagera haakurya y’inyanja y’i Galileeya, mu gihugu ca Geraseni. Akiva mu bwato, asanganirwa n’umuntu uvuye mu irimbi. Uwo muntu yari ateewe n’abadayimooni. Yari atuuye mu bituuro. Nta muntu washoboraga kumuboha, nuubwo haaba gukoreesha injegeri. Akenshi, baamuboheeshaga injegeri mu maboko, bakamwambika imihama mu maguru, ariko buri uko baamubohaga, injegeri zo mu maboko n’imihama yarabicaagaguraga. Nta muntu wari ufite imbaraga zo kumushobora. Igihe coose, ku manywa na n’ijoro yazereeraga mu irimbi no ku busozi, ari kuvuza induuru kandi yiikebaguriisha amabuye.

Abona Yesu ahinguka haakurya, yiruka amusanga, amugezeho, aramupfukamira. Amutakambira mu ijwi rirenga ati, "Yesu, Mwana w’Imaana isumba byose, uranshaakaho iki? Ndakwinginze, ntuunyice urupfu rw’agashinyaguro!" Kuko yari yamubwiye ati, "Dayimooni, va muri uwo muntu!"

Yesu aramubaza ati, "Witwa nde?"

Aramusubiza ati, "Nitwa Giteeronyamwinshi, kuko turi benshi!" Nuuko yinginga Yesu caane kutabiirukana muri ico gihugu.

Haafi aho kuri uwo musozi, haari umugana w’ingurube ziri kuriisha. Abo badayimooni binginga Yesu bati, "Niibura, twohereze twinjire muri ziriiya ngurube." Arabeemerera, nuuko abo badayimooni bava muri wa muntu binjira muri izo ngurube, maze uwo mugana woose urindimukira kuri ako gacuri wisuuka mu nyanja urarohama. Izo ngurube zoose hamwe zaari nk’ibihumbi bibiri.

Abashumba baari baziragiye babiboonye, bariiruka, iyo nkuru bayikwiza hoose mu ma tawuni no mu byaro. Abantu baaza kureeba ibyabaaye iby’ari byo. Bageze aho Yesu ari, basanga uwari uteewe n’abadayimooni benshi yiicaye kandi atuuje. Yari yambaye kandi afite ubwenge, bibateera ubwoba. Abari baabyiboneye n’amaaso babiteekerereza abandi uko byagendeye uwo muntu wari uteewe n’abadayimooni n’ibyabaye kuri za ngurube.

Baheerako binginga Yesu kugira ngo abaviire mu caaro.

Yinjira mu bwato, wa muntu wo yari amaze gukiza abadayimooni aramwinginga ati, "Reka tugendane!"

Yesu ntiyabimwemerera, ahuubwo aramubwira ati, "Subira mu rugo muri beene waanyu ubabwire ibyiza Nyagasani agukoreye n’uko akugiriye impuhwe."

Uwo muntu aheerako aragenda anyura mu ma tawuni cumi yaamamaza ibyo Yesu yamukoreye. Abaabyumviise boose baratangaara.

7. Ressurreição da filha de Jairo

  • Referência: Marcos 5:21-43

  • Explicação: Jesus demonstra que a morte para Ele é como o sono. Ele restaura a vida de uma criança, trazendo esperança para uma família desesperada.

Yesu Akiiza Umugore no Kuzuura Umukoobwa wa Yayiro

Ubwo Yesu yari amaze kwambukira mu bwato aja haakurya y’inyanja, abantu benshi barahateeranira, kandi yari iruhande rw’inyanja. Umwe mu batware b’i Sinagoogi witwaga Yayiro araaza, amuboonye yikubita imbere y’ibirenge bye aramwinginga caane ati, "Agakoobwa kanje kararembye, kagiiye gupfa. Nyaabuna ngwino ukarambikeho ibiganza, gakire, kabeho."

Yesu agendana na we. Abantu benshi bakurikira Yesu bamubyiga.

Muri bo, haari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ebyiri, yari amaze igihe yiihangaanira ububabare bwinshi, kandi yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntihagire ico bamumarira ahuubwo akarushaho kuremba. Yari yarumviise ibifashe kuri Yesu, nuuko aca mu imbaga y’abantu amuturuka inyuma akora ku mwenda we, kuko yibwiraga mu mutima ati, "Naaho naafata ku mwambaro we byonyine, ndakira."

Ako kaanya aratsina, abyiyumvamo ko akize iyo ndwara. Yesu ahita amenye ko imbaraga zimuvuuyemo, ahindukira abantu arababaza ati, "Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?"

Abiigiishwa be baramusubiza bati, "Urabona ukuntu abantu bari kukubyiganiraho, naawe ukabaza ngo Ni nde ufashe ku mwambaro wanje?"

Ariko Yesu akomeza kureeba impande zoose kugira ngo abone uwamufasheho. Uwo mugore agira ubwoba bwinshi ahinda umushitsi, maze amwikubita imbere amubwiza ukuri kuko yari azi ibimaze kumubaho. Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro maze ukire indwara yaawe."

Yesu akivuga ibyo, hagira intumwa zivuuye kwa Yayiro zimubwira ziti, "Umukoobwa waawe amaze gupfa. Uracaaruhiriza iki Umwigiisha?"

Yesu ntiyiita ku byo baavugaga, maze abwira wa mutware w’i Sinagoogi ati, "wiitiinya, ahuubwo izeere." Ntihaagira uwo yeemerera kumukurikira keretse Peetero, Yaakobo na Yohaana mwene nyina wa Yaakobo. Bageze kwa Yayiro, Yesu abona ko hari urusaku rw’abarira bacura imiboroogo. Yinjira mu nzu arababwira ati, "Ni iki kibateera umudugararo no kuborooga? Umwana ntaabwo yapfuuye ahuubwo arasinziiriye!"

Baramuseka caane, abategeka ko baja hanze maze asigarana na se w’umwana na nyina hamwe n’abiigiishwa batatu yari yazanye na bo nuuko baja mu gisenge aho umwana ari.

Amufata ukuboko aramubwira ati, "Talisa, kumi," gisobaanurwa ngo, "Gakoobwa, byuka!"

Ako kaanya ako gakoobwa karahaguruka gatangira kwitoorora aho ngaho. Kaari kamaze imyaka cumi n’ebyiri y’ubukuru. Birabatangaaza caane. Yesu arabiihanangiriza ngo hatagira uwo babibwira, nuuko abategeka kugaburira uwo mwana.

8. Jesus anda sobre as águas

  • Referência: Mateus 14:22-33

  • Explicação: Ao caminhar sobre o Mar da Galileia, Jesus mostra que não está sujeito às leis da física. O episódio também serve para tratar a fé e a dúvida no coração de Pedro.

Yesu Agendera ku Maazi

Ako kaanya Yesu ategeka abiigiishwa kwinjira mu bwato ngo bamubanzirize haakurya, mu gihe we agiseezerera rubanda. Amaze kubaseezerera, azaamuuka umusozi wenyine aja gusenga. Bwagoroobye ari yo wenyine, kandi ubwato bwari bugeze kure y’inkengeero buhungabanywa n’imivumba kuko umuyaga wari ubaturutse imbere.

Nuuko mu gitondo ca kare kare, aza abagana agendeesha amaguru heejuru y’inyanja. Ariko abiigiishwa bamuboonye agendera ku nyanja, basha ubwoba, ni ko kuvuza induuru bati, "Ni umuzimu!"

Ako kaanya Yesu avugana na bo arababwira ati, "Nimuhuumure, ni njeewe, mwitiinya."

Peetero ni ko kumusubiza ati, "Nyagasani, niiba ari wowe koko, ntegeka ngusange, ngendera heejuru y’amaazi."

Yesu ati, "Ngwino." Nuuko Peetero ava mu bwato, atangira kugendera heejuru y’amaazi, asanga Yesu. Ariko aboonye umuyaga ubaaye mwinshi, agira ubwoba, maze atangira kurohama, nuuko ateera heejuru ati, "Nyagasani, ntabaara!"

Ako kaanya Yesu arambuura ukuboko kwe aramusingiira, aramubwira ati, "Wa mwemera gato we, kuki washidikanyije?"

Nuuko bageze mu bwato, umuyaga uratuuza. Abaari mu bwato baramuramya, bavuga bati, "Ni ukuri uri Umwana w’Imaana!"

9. Cura do paralítico

  • Referência: Marcos 2:1-12

  • Explicação: Jesus cura o corpo, mas primeiro perdoa os pecados. Este milagre estabelece que sua missão principal é a reconciliação espiritual do homem com Deus.

Yesu Akiza Umuntu Umugaye

Hashize iminsi mike, Yesu asubira i Kaperenawumu, abantu boose bamenya ko ari mu rugo. Benshi bateeranira hamwe, ntihaagira akaanya na gato gasigara ko kwinjiriramo. Nuuko Yesu ababwiriza ubutumwa. Bidatinze, haaza abantu bane baheetse umuntu umugaye. Kubw’ubwinshi bw’abantu bari buuzuye aho, baabuze aho kumunyuza, maze bapfumura heejuru y’inzu aharinganiye n’aho Yesu yari ari, buururutsa ingobyi baari baheetsemo uwo wari umugaye. Yesu aboonye uko kwizeera kwabo, abwira uwo wari umugaye ati, "Mwana wanje, ibyaha byawe urabibabariwe."

Bamwe mu biigiishamategeko baari biicaye aho batangira kwibaza mu mitima yaabo bati, "Ni iki giteeye uyu kuvuga atyo? Asebya Imaana! Ni nde waabaasha kubabarira ibyaha atari Imaana yoonyine?"

Muri ako kaanya Yesu amenya ibyo baateekerezaga nuuko arababwira ati, "Ni iki kibateera guteekereza mutyo? Mbese ikibooroheye ni iki? Ni uko nabwira uyu muntu umugaye nti, ubabariwe ibyaha,cangwa kumubwira ngo, Haguruka, wikorere ingobyi yaawe, ugende? Ndabahamiriza yuuko, Umwana w’Umuntu afite ububaasha hano ku isi bwo kubabarira ibyaha." Abwira wa mugabo umugaye ati, "Ndagutegetse, haguruka, wiikorere ingobyi yaawe, ugende!"

Ako kaanya, uwo mugabo arahaguruka, yiikorera ingobyi yari aheetswemo agenda vuba vuba boose babireeba. Abantu baratangaara caane, basingiza Imaana bati, "Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi!"

10. Ressurreição de Lázaro

  • Referência: João 11:1-44

  • Explicação: O milagre mais impactante antes da crucificação. Ao ressuscitar alguém morto há quatro dias, Jesus declara: "Eu sou a ressurreição e a vida".

Urupfu rwa Laazaaro

Haari umugabo wari urwaye wiitwaga Laazaaro akaba yari atuuye i Beetaniya, icaaro co Mariya na mwenenyina Marita baari batuuyemo. Mariya uwo ni we wasiize Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, kandi musaaza we Laazaaro ni we wari urwaye. Bashiki be batuma kuri Yesu bati, "Nyagasani, inshuti yaawe ukunda irarwaye."

Yesu abyumviise, aravuga ati, "Iyo ndwara ntaabwo ari iyo kumwica, ahuubwo ni iyo guheesha Imaana ikuzo, kugira ngo Umwana waayo ahaabwe icuubahiro."

Nuubwo Yesu yakundaga Marita na mwenenyina, na Laazaaro, yamaze iminsi ebyiri aho yari ari, amaze kumva ko Laazaaro arwaye. Nyuma y’iyo minsi ebyiri, abwira abiigiishwa be ati, "Reka dusubire i Yudeeya."

Abiigiishwa be baramubaza bati, "Mwigiisha, Abayuuda bendaga kuguteererayo amabuye noone ushaaka gusubirayo?"

Yesu arabasubiza ati, "Mbese umunsi nt’ufite amasaaha cumi n’abiri? Abagenda ku manywa ntaabwo basiitaara, kuko baba babona umuco w’iyi si. Ariko abagenda mu ijoro barasiitaara, kuko umuco uba utari muri bo." Amaze kuvuga atyo, arababwira ati, "Inshuti yaacu Laazaaro yaasinziiriye, ariko ngiiye kumukangura."

Abiigiishwa be baramubwira bati, "Nyagasani, niiba yaasinziiriye araba neeza."

Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Laazaaro, ariko bo bagateekereza ko yamenyeeshaga gusinziira kwa buri gihe. Nuuko Yesu arabeerurira ati, "Laazaaro yaapfuuye. Ariko ku bwanyu neejejwe nuuko nari ntahari, kugira ngo mwizeere. Noone, nimuuze tuje aho ari."

Tomasi, witwaga Mahasa, abwira abiigiishwa bagenzi be ati, "Nimuuze naatwe tugende, dupfaane na we."

Yesu ni we Kuzuuka n’Ubugingo

Yesu agezeyo, asanga Laazaaro amaze iminsi enye mu mva. Kuva i Beetaniya kugera i Yerusaalemu haari bugufi, nka kilomita itatu, kandi Abayuuda benshi baari baaje gusuura Marita na Mariya kugira ngo babahuumurize ku bwo gupfuusha musaaza waabo.

Marita yumviise ko Yesu ari kuuza, aja kumusanganira, Mariya we asigara mu rugo. Marita abwira Yesu ati, "Nyagasani, iyo uba uri hano, musaaza wanje ntaaba yarapfuuye. Ariko n’ubu nzi yuuko ibyo usabye byose Imaana yaabiguha."

Yesu aramusubiza ati, "Musaaza waawe azaazuuka."

Marita aramubwira ati, "Nzi yuuko azaazuuka ku munsi w’imperuuka."

Yesu aramubwira ati, "Ninje kuzuuka n’ubugingo. Unyizeera weese n’aho yaaba yarapfuuye, azaabaho, kandi uriho weese unyizeera ntaabwo azaapfa. Ibyo urabyemera?"

Marita aramusubiza ati, "Yeego Nyagasani, neemera ko uri Kristo, Umwana w’Imaana, uwo yaseezeranyije kuuza mu isi."

Yesu Arira

Amaze kuvuga ibyo, Marita asubirayo maze ahamagara mwenenyina Mariya, aramwongorera ati, "Umwigiisha ari hano kandi araguhamagara." Abyumviise, ahaguruka vuba aramusanga. Yesu ntaabwo yari yaakageze muri ico caaro, ahuubwo yari akiri aho Marita yamusanganiriye. Abayuuda baari na Mariya mu nzu bamuhuumuriza, baboonye asohotse vuba, baramukurikira biibwira yuuko agiiye kuririra ku mva.

Mariya ageze aho Yesu ari, amuboonye apfukama imbere ye aravuga ati, "Nyagasani, iyo uba hano, musaaza wanje ntaaba yarapfuuye."

Yesu aboonye uko Mariya arira, kandi n’Abayuuda baari bamuherekeje na bo barira, bimushengura umutima agira agahinda.

Arababaza ati, "Mbese mwamuhambye he?" Baramusubiza bati, "Nyagasani, ngwino uhareebe."

Nuuko Yesu ararira. Maze Abayuuda baravuga bati, "Nimureebe ukuntu yamukundaga!"

Ariko bamwe muri bo baravuga bati, "Mbese uwahumuuye impumyi, yari ananiwe gutuma uyu mugabo adapfa?"

Yesu Azuura Laazaaro

Nuuko Yesu yongera gushenguka umutima, agera ku mva. Iyo mva yari ubuvumo kandi bwari bukingiishijwe ibuye. Yesu aravuga ati, "Ni mukuureho iryo buye." Ariko Marita, mushiki wa nyakwigendera, aramubwira ati, "Nyagasani, ubu aranuuka kuko amaze iminsi enye apfuuye."

Yesu aramubwira ati, "Sinakubwiye yuuko niweemera urabona ubwiza bw’Imaana?" Nuuko bakuuraho ibuye. Yesu areeba heejuru maze aravuga ati, "Daata ndagushimye kuko unyumviise. Nzi yuuko usanzwe unyumva, ariko ibi mbivugiye ku bw’abantu bahagaze hano kugira ngo bizeere ko ari wowe wantumye." Amaze kuvuga ibyo, ahamagara mu ijwi rirenga ati, "Laazaaro, sohoka!" Uwari warapfuuye arasohoka, amaboko n’amaguru bye bihambijwe utugozi tw’umwenda, kandi no mu maaso he hapfukiishijwe igitambaaro. Yesu arababwira ati, "Nimumuhambuure, mumureke agende."

Conclusão

Os milagres de Jesus revelam sua autoridade sobre a natureza, as enfermidades, o mundo espiritual e até a morte. Eles não são apenas demonstrações de poder, mas sinais que apontam para sua identidade e missão.

Ao estudar esses milagres, é possível compreender melhor o papel de Jesus e a mensagem central do Evangelho.

Se este conteúdo ajudou você a entender os milagres de Jesus na Bíblia, compartilhe este artigo para que mais pessoas também conheçam esses ensinamentos.

Edineia Fernandes
1 pessoa deu Amém