O adultério
O adultério é pecado grave que destrói alianças, famílias e vidas. A Bíblia condena firmemente a infidelidade conjugal e chama à pureza, fidelidade e santidade no casamento.
A lei de Deus
Não adulterarás. Quem comete adultério destrói a própria alma. A Palavra de Deus é clara e direta sobre este pecado.
Jesus ensina
Quem olhar para uma mulher com intenção impura já adulterou no coração. Jesus elevou o padrão da pureza.
Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Ntuugasambane.’ Ariko ndababwira yuuko umuntu weese ureeba umugore akamurarikira, aba amaze gusambana na we mu biteekerezo bye.
Ariko nje ndababwira ko umuntu weese wirukana umugore we atamuhooye gusambana, nyuma agatungwa n’undi mugabo, aba amuteeye ubusambanyi. Byongeye kandi, ushohoje uwo mugore wirukanywe na we aba asambanye.
Kuko mu mutima ni ho haturuka ibiteekerezo bibi nk’ubwicanyi, ubusambanyi, ubuheeheesi, ubujuura, ububeeshi no gusebya abandi.
Arababwira ati, "Umugabo weese wiirukana umugore we agasohoza undi, aba asambanye kandi ahemukiye umugore wa mbere. Kandi n’umugore utandukana n’umugabo we agashingirwa ku wundi mugabo aba asambanye".
Umugabo wirukana umugore we, agashaaka undi aba akoze icaaha c’ubusambanyi. Kandi n’umugabo ushohoje umugore wirukanywe n’umugabo we, aba asambanye."
baramubwira bati, "Mwigiisha, uyu mugore yafashwe asambana. Mu mategeko, Moose yadutegetse kwiciisha amabuye abagore nk’abo. Noone wowe urabivugaho iki?" Ibyo baabivugiraga kugira ngo bamutegere mu byo avuga maze babone ibyo bamurega. Yesu we aruunama yandikiisha urutoki haasi. Bakomeje kumubaza aruunamuka arababwira ati, "Muri mwe udafite icaaha, ni abe ari we ubanza kumuteera ibuye." Yongera kuunama yandika haasi. Babyumviise batyo, batangira kugenda umwe umwe, baheereye ku bakuru. Basiga Yesu wenyine hamwe na wa mugore amuhagaze imbere. Yesu aruunamuka aramubaza ati, "Mugore, abaakuregaga bari he? Nta n’umwe waguciiriye urubanza?"
Wa mugore aramusubiza ati, "Nta n’umwe daatabuja."
Yesu aramubwira ati, "Nanje ntaabwo nguciiriye urubanza. Genda, ariko uheereye noone ntuuzongere gukora icaaha."]
Armadilhas e consequências
Os lábios da mulher estranha destilam mel, mas o seu fim é amargo. Fuja da imoralidade — o adultério escraviza.
Nimwirinde ubusambanyi! Icaha coose umuntu akora, ntikigera ku mubiri we, naho usambana aba acumuriye umubiri we bwiite.
Ndababwira nti; nimuyoborwe n’Umwuka, ni bwo mutazaakora ibyo kamere irarikira. Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi ibyo Umwuka ushaaka bitandukanye n’ibyo kamere ishaaka. Ni co gituma ibyo mushaaka gukora atari byo mukora.
Dore ibikorwa bya kamere biriigaragaza, ni ubusambanyi, gukora ibiteeye isoni, ubwomanzi, gusenga ibishushaanyo, kuroga, kwangana, amakimbirane, ishari, uburaakari, intonganya, ubutumviikana, amacaakubiri, umujinya, ubusinzi, kwiyandarika mu byo kunywa n’ubuheeheesi, n’ibindi bisa bityo. Ndabiihanangiriza nk’uko nabibabwiye kare, yuuko abakora ibisa bityo, ntaamurage bazaahaabwa mu Bwami bw’Imaana.
Abantu boose buubahe ugushingiranwa kandi uburiri bw’abashaakanye bwe kwanduzwa kuko Imaana izaaciira urubanza abasambanyi n’abaheeheesi.
Ico Imaana ibashaakaho ni ukwezwa kwanyu, mukiirinda ubusambanyi, buri muntu akamenya kurinda umubiri we mu buryo butungaanye kandi bwiyubashe, mudatwarwa n’irari nk’uko abantu bataazi Imaana babigenza.
Yemwe bantu batiringirwa mwe, ntimuuzi yuuko gukunda iby’isi bituma uba umwanzi w’Imaana? Umuntu weese uhitamo gukunda ibineezeeza by’isi aba abaaye umwanzi w’Imaana.
Namuhaaye igihe co kwihana, ariko ntaashaaka kwihana ngo areke ubusambanyi bwe. Dore ngiiye kumujugunya kugitanda c’uburibwe, kandi n’abamusambanya nzaabateera amagoorwa akaze, baramutse batiihannye ibibi baakoranye na we.