Publicidade

Agradecimento a Deus

Por Bíblia Online

Agradecer a Deus é louvor, adoração e reconhecimento da sua soberania. Dai graças ao Senhor porque Ele é bom — a sua misericórdia dura para sempre!

Ntimukagire ico mwiganyira ahuubwo muri byose mumenyeeshe Imaana ibyo mukeneye byose muyisenga, muyinginga kandi muyishiima.

Isengeesho Pawulo Asabira Abafilipi

Nshiima Imaana igihe coose mbateekerejeho,

Kandi ico muzaavuga coose n’ibyo muzaakora byose, mubikore mu izina ry’Umwami Yesu, mushiima Imaana Daata mubikeesha Kristo.

Ubuzima no Kwizeera kw’Abateesalonike

Duhora dushiima Imaana ibihe byose kandi tubasabira uko dusenga. Imbere y' Imaana Daata, twibuka imirimo yaanyu yo kwizeera, n’uko urukundo rubateera umuhaati wo gukora, n’uko ibyiringiro byanyu mu Mwami Yesu Kristo birushaho gushinga imizi.

Imigisha yo muri Kristo

Mpora nshiima Imaana ibihe byose ku bwanyu ku bw’ubuntu bw’Imaana mwahaawe binyuriye muri Yesu Kristo,

Ariko Imaana ishimwe, kuko iduha gutsinda ku bw’Umwami waacu Yesu Kristo.

Kristo Adushoboza Gutsinda

Ariko Imaana ishimwe kuko ishoboza Kristo guhora atuja imbere mu kwizihiza intsinzi. Ni yo ituma twamamaza hoose impuumuro nziiza izanwa no kumumenya.

Imaana iha umubibyi imbuto, ikamugaburira ibyokurya ngo bimutunge ni yo izaabaha imbuto zo kubiba izigwize kugira ngo zirumbuuke umusaaruuro wo kugira neeza kwanyu. Izaabagwiriza ubukungu mu buryo bwose kugira ngo mugwize ineeza, izaatuma benshi bashiima Imaana ku bwanyu babidukeesha.

Mubwirane amagambo ya Zaaburi, n’indirimbo z’ibisingizo, n’izikomooka ku Mwuka, muririmba kandi mucurangira Nyagasani mubikuuye ku mutima. Mu izina ry’Umwami waacu Yesu Kristo, muje muhora mushiima Imaana Daata.

Imibaanire y’Umugabo n’Umugore

Muje mwubahana mubiteewe no kuubaha Kristo.

Afata ya migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba ku ijuru, ashiimira Imaana, amaanyura ya migaati, ayiha abiigiishwa be ngo na bo bayihe abantu, nuuko na za samaaki ebyiri arazibagaburira. Boose bararya barahaaga, kandi hasigara intonga cumi n’ebyiri z’ubuvungunyukira bw’imigaati hamwe n’ubwisamaaki.

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-28_14-13-17-