Ajuda para casais
Deus fortalece casamentos. A Bíblia oferece sabedoria prática para casais: comunicar com verdade, perdoar com graça, servir com amor e buscar a Deus juntos.
Amor e respeito
Maridos, amai vossas mulheres. Mulheres, respeitem seus maridos. O amor mútuo edifica o casamento.
Bagabo, mukunde abagore baanyu nk’uko Kristo yakunze itoorero akaritangira ubugingo bwe.
Nuuko reero namwe, buri mugabo akwiriye gukunda umugore we nk’uko yiikunda, kandi buri mugore akuubaha umugabo we.
Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore baabo nk’uko bakunda imibiri yaabo. Umugabo ukunda umugore we aba yiikunda ubwe. Koko reero, abantu ntibanga imibiri yaabo, ahuubwo barayigaburira kandi bakayireeberera, nk’uko Kristo agenzereza itoorero rye,
Noone reero, nimuciike ku binyoma, buri muntu abwire mugenzi we ukuri, kuko twese turi ingingo z’umubiri wa Kristo.
Kandi nimuraakara ntibibateere gukora icaaha, ndetse izuuba ntirikarenge mugifite uburaakari, kandi ntimugahe Sataani amahiirwe yo kubashuka.
Ntimugakoreeshe amagambo mabi, ahuubwo mukoreeshe amagambo meeza yaakuubaka ubugingo bw’abandi nk’uko babikeneye, kugira ngo abayumva abagirire akamaro.
Mwivaanemo gushaariirana koose n’umujinya, no kuraakara, n’intonganya, n’itimwe, ahuubwo mugirirane impuhwe n’ineeza, mubabarirane nk’uko Imaana yabababariye binyuze muri Kristo Yesu.
União e fidelidade
O que Deus ajuntou não separe o homem. Eu e minha casa serviremos ao Senhor. A fidelidade é alicerce do casamento.
Noone baba batakiri babiri, ahuubwo baba babaaye umubiri umwe. Bityo reero ico Imaana yafatanyije, ntihakagire ugitandukanya."
Abantu boose buubahe ugushingiranwa kandi uburiri bw’abashaakanye bwe kwanduzwa kuko Imaana izaaciira urubanza abasambanyi n’abaheeheesi.
Imibaanire Ikwiriye Amago y’Abakristo
Bagore, mwubahe abagabo baanyu kuko ari byo mukwiriye gukora nk’abakristo.
Bagabo, mukunde abagore baanyu kandi ntimukabagirire umwaga.
Kandi kuri ibyo byose, mwongereho urukundo, ni rwo ruduhuuriza hamwe mu gutungaana rwose. Nuuko reero, ni mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yaanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umwe. Kandi muje muhora mushiima.
Naho mwebwe, abo Imaana yatooranyije, ikabagira abeera kandi ab’igikundiro, mukwiriye kugira imbabazi, ineeza, kwiciisha bugufi, ubugwaneeza hamwe no kwihangaana. Mwihangaanirane kandi niiba umwe agize ico apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Umwami waacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.
Perdão e paciência
Sede bondosos e compassivos uns com os outros. O amor é paciente, benigno. Permanece e persevera.
Urukundo ruriihangaana, urukundo rugira neeza, urukundo ntirugira ishari, urukundo ntirwiraariira cangwa ngo rwikuririze. Urukundo ntirukoza isoni, ntirushaaka ibyarwo, ntiruraakara, ntirugira inziika, ntirwishiimira gukora ibibi, ahuubwo rwishiimira ukuri. Urukundo rwihangaanira byose, rwemera byose, rwiringira byose kandi rutwihangaanisha muri byose.
Kuri abo baashaakanye, mbahaaye itegeko ritari iryanje, ahuubwo riturutse kuri Nyagasani. Umugore ntaagatandukane n’umugabo we, ariko aramutse atandukanye na we, ntaakongere gushingirwa ku wundi mugabo ahuubwo yiiyuzuze n’umugabo we, kandi n’umugabo ntaakiirukane umugore we.
Umugabo ntaakwiriye kwiyima umugore we, kandi n’umugore ntaakwiriye kwiyima umugabo. Kuko umugore ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n’umugabo we, byongeye kandi, umugabo na we ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n’umugore we. Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubanje kubyumviikana, kandi na bwo kumara igihe gito, kugira ngo mubone uko musenga. Ariko mugomba kongera kugira imibonano bidatinze kugira ngo mutananirwa kwifata maze Sataani akaboneraho kubashuka.
Ntimukagire ico mukora mubiteewe no kwikunda cangwa kwishira heejuru, ahuubwo mu kwiciisha bugufi kwanyu umuntu weese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu weese muri mwe ye kwita ku byifuuzo bye gusa ahuubwo azirikane n’iby’abandi.
Ntihakagire uwiituura undi inaabi yamugiriye, ahuubwo muharanire kugirirana ineeza, ndetse muyigirire boose.
Ikiruta byose, mukundane urukundo rudashira, kuko urukundo rutwikiira ibyaha byinshi.