Alimento
O alimento é provisão de Deus para o corpo e a alma. Jesus disse: Eu sou o pão da vida. A Bíblia ensina a receber com gratidão, partilhar com generosidade e confiar no Provedor.
O pão da vida
Jesus disse: Eu sou o pão da vida. Quem vem a mim nunca terá fome. O alimento espiritual sacia plenamente.
Yesu arabasubiza ati, "Ni nje mugaati w’ubugingo. Unsanga weese ntaabwo aziigera asonza, kandi unyizeera weese ntaabwo aziigera agira imyota.
Ntimugakorere ibyokurya bishira, ahuubwo muharanire gukorera ibyokurya bihoraho mu bugingo bw’iteeka, ubwo Umwana w’Umuntu azaabaha. Kuko ari we, Imaana Daata yashizeho ikimenyeetso."
Ariko Yesu aramusubiza ati, "Biranditswe ngo,
‘Umuntu ntaabwo atungwa n’umugaati gusa,
ahuubwo abeeshwaho n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imaana.’ "
Hahiirwa abasonzera ubutungaane bakabugirira imyota,
kuko bazaahaazwa.
Ariko mbere ya byose muharanire Ubwami bw’Imaana no gukiraanuka kwayo, ni ho ibindi byose muzaabyongeererwa.
Ni co gitumye mbabwira ngo, ntimugahagarike imitima yaanyu ku byerekeye ubuzima bwanyu muti, mbese tuzaarya iki, cangwa tuzanywa iki, cangwa ibifashe ku mubiri waanyu muti, mbese tuzambara iki. Mbese ubuzima ntiburuta ibyo kurya, n’umubiri ukaruta imyambaro?
Mumere nk’abaana bakimara kuvuuka, muje muhora mwifuuza amata meeza y’Umwuka ari ryo jambo ry’Imaana, kugira ngo atume mukurira mu gakiza
Provisão divina
Deus provê alimento em abundância. Ele multiplica pães e peixes, enche os famintos e supre toda necessidade.
Nuuko Yesu yakiira iyo migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba heejuru. Maze ashiima Imaana, arabimanyagura aheereza abiigiishwa na bo baheereza abantu. Boose bararya barahaaga, maze abiigiishwa buuzuza intonga cumi n’ebyiri z’imigaati n’isamaaki byo abantu baari baasigaje.
Imaana iha umubibyi imbuto, ikamugaburira ibyokurya ngo bimutunge ni yo izaabaha imbuto zo kubiba izigwize kugira ngo zirumbuuke umusaaruuro wo kugira neeza kwanyu.
Gratidão e moderação
Nada trouxemos para o mundo e nada levaremos. Tudo o que fizerdes, fazei para a glória de Deus — inclusive comer e beber.
Erega ntaaco twazanye mu isi, kandi nta co tuzaayivaanamo. Noone reero, igihe dufite ibyokurya n’ibyo kwambara, tugomba kunyurwa na byo.
Nooneho reero, iyo murya cangwa munywa, cangwa mukora ikindi kintu coose, muje mubikorera guheesha Imaana ikuzo.
Iminsi yoose baajaga guteeranira hamwe mu Nzu y’Imaana, bagasangira amafunguro mu mago yaabo baneezerewe kandi bafite ubupfura mu mitima yaabo, bahimbaaza Imaana kandi bagashimwa n’abantu boose. Buri munsi Nyagasani Imaana yabongeereraga ku mubare w’abakizwa.
Dore mpagaze ku muryango ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanje agakinguura uruugi, nzinjira maze dusangire.
Urya byose yeegusuuzugura urobaanura, kandi urobaanura yeeguciira urubanza urya byose kuko na we Imaana yaramwakiiriye.
Nuuko reero, ntihakagire ubaciira urubanza mu byerekeye ibyo murya cangwa ibyo munywa, cangwa ibyerekeye iminsi y’ibirori, iboneka ry’ukwezi cangwa Isaabato. Ibyo byose n’igishushaanyo c’ibizaaza, naho ukuri nyaako ni Kristo.