Amor ao próximo
O amor ao próximo não é opcional — é mandamento. Amarás o teu próximo como a ti mesmo. A lei inteira se cumpre nesta palavra. O amor ao próximo é prova do amor a Deus.
Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Uje ukunda mugenzi waawe, wange umwanzi waawe.’ Ariko nje ndababwira ngo, ‘mukunde abanzi baanyu kandi muje musabira ababatooteza,’
Itegeko ryanje ngiri, mukundane nk’uko nanje nabakunze.
Ntihakagire umuntu weese mubamo umwenda keretse uwo gukundana, kuko ukunda mugenzi we aba yumviye amategeko.
Buri muntu muri twe aneezeeze mugenzi we, ashaake ibyiza bimugirira akamaro bikamwubaka mu kwizeera.
Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.
Namwe Nyagasani abongerere kandi abaseesekazeho urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu boose nk’uko naatwe tubakunda.
Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe nk’abakristo. Ntimwirengagize gucumbikira abashitsi, kuko mu gukora mutyo bamwe baakiira abaamalayika batabiizi. Mwibuke abari mu bihome nk’aho namwe mwakabaaye muri na bo. Mwibuke n’abari gutootezwa nk’aho namwe mwakabaaye muri gutootezwa.
Nyamara niiba mukurikiza itegeko nk’uko byanditswe ngo, "Ukunde mugenzi waawe nk’uko wiikunda", muba mukoze neeza.
Ikiruta byose, mukundane urukundo rudashira, kuko urukundo rutwikiira ibyaha byinshi.
Naho mwebwe, abo Imaana yatooranyije, ikabagira abeera kandi ab’igikundiro, mukwiriye kugira imbabazi, ineeza, kwiciisha bugufi, ubugwaneeza hamwe no kwihangaana. Mwihangaanirane kandi niiba umwe agize ico apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Umwami waacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana. Kandi kuri ibyo byose, mwongereho urukundo, ni rwo ruduhuuriza hamwe mu gutungaana rwose. Nuuko reero, ni mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yaanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umwe. Kandi muje muhora mushiima.
Ubu ni bwo butumwa mwumviise kuva mbere na mbere yuuko dukwiriye gukundana.
Umuntu weese udakunda umuvandimwe we aba ari umwicanyi, kandi muuzi yuuko abiicanyi batazaabona ubugingo buhoraho. Igituma tumenya urukundo ico ari co n’uko Kristo yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Ni ko naatwe dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubeera abavandimwe baacu.
Igituma tumenya urukundo ico ari co n’uko Kristo yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Ni ko naatwe dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubeera abavandimwe baacu.
Bakundwa, mureke dukundane kuko urukundo ruva ku Maana. Ukunda weese yabyawe n’Imaana kandi azi Imaana. Udakunda weese ntaazi Imaana kuko Imaana ni urukundo.