Publicidade

amor de Deus

Por Bíblia Online

O amor de Deus é a maior realidade do universo. Ele nos amou com amor eterno, incondicional e sacrificial — e nada no mundo pode nos separar desse amor.

Amor eterno

Deus amou o mundo de tal maneira que deu o seu Filho. Seu amor é de eternidade a eternidade — nunca falha.

Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.

Ariko Imaana yo, yatweretse ukuntu idukunda ubwo Kristo yadupfiiraga kandi tukiri abanyabyaha.

Koko reero nzi neeza ntashidiikanya yuuko n’ubwo haaba urupfu cangwa ubuzima, cangwa abaamalayika cangwa abategeka, cangwa ibiriho ubu cangwa ibizaaza, cangwa ibyo heejuru cangwa iby’ikuzimu, cangwa icaaremwe ico ari co coose, nta na kimwe kizaabaasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imaana rubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.

Natureza do amor divino

Deus é amor. O amor é paciente, benigno. O amor do Pai nos adota como filhos e nos transforma à sua imagem.

Imaana ni Urukundo

Bakundwa, mureke dukundane kuko urukundo ruva ku Maana. Ukunda weese yabyawe n’Imaana kandi azi Imaana. Udakunda weese ntaazi Imaana kuko Imaana ni urukundo.

Kandi Imaana yaduhishuuriye urukundo rwayo ubwo yoohereje Umwana waayo w’ikinege mu isi kugira ngo aduheeshe ubugingo. Uru ni rwo rukundo nyakuri, si ukuvuga ngo twakunze Imaana, ahuubwo ni yo yadukunze ubwo yoohereje Umwana waayo kugira ngo atubeere igitambo c’ibyaha byacu.

Bakundwa, ubwo Imaana yadukunze urukundo ruhebuuje, naatwe dukwiriye gukundana.

Naatwe tumaze kumenya ndetse no kwizeera urukundo Imaana idufitiye.

Imaana ni urukundo kandi abafite urukundo baguma mu Maana na yo ikaguma muri bo.

Igituma dukunda nuuko Imaana yabanje kudukunda.

Abaana b’Imaana

Nimureebe urukundo ruhebuuje Daata yadukunze rwatumye twitwa abaana b’Imaana, kandi koko turi bo. Impamvu ituma ab’isi batatuuzi nuuko batiigeze kumumenya.

Itegeko Risha

Bakundwa, simbandikira itegeko risha, ahuubwo ni itegeko rya keera ryo mwahoranye kuva mbere y’igihe. Iryo tegeko rya keera ni ijambo mwumviise. Nyamara iri tegeko mbandikira ni risha kuko ukuri kwa ryo kuboneka muri Kristo kandi no muri mwe. Kuko umwijima ushize, umuco nyakuri ukaba uri kumurika.

Kuko urukundo rw’Imaana ari ukuubahiriza amategeko yaayo. Kandi amategeko y’Imaana ntaabwo arusha,

Urukundo ruriihangaana, urukundo rugira neeza, urukundo ntirugira ishari, urukundo ntirwiraariira cangwa ngo rwikuririze.

Expressões do amor de Deus

O Senhor nos ama com alegria e canta sobre nós. Queni a mim vem, amará; e quem me ama, o Pai o amará.

ariko noone si nje uriho, ahuubwo ni Kristo uriho muri nje. Ubuzima mbamo muri uyu mubiri, mbubamo mbishobozwa no kwizeera Umwana w’Imaana, wankunze, akanyiitangira ku musaraba.

Ariko imbabazi z’Imaana ni nyinshi, kandi n’urukundo idukunda rurahebuuje, nuubwo twari twarapfuuye tuzize ibicumuro byacu, yadushubije ubugingo hamwe ku bw’ubumwe bwacu na Kristo. Erega mwakijijwe ku bw’ubuntu bwayo.

Ubuntu bw’Umwami waacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imaana, no gusangira Umwuka Weera bibaane namwe mwese.

Nyagasani ayobore imitima yaanyu kumenya urukundo rw’Imaana no kwihangaana gutangwa na Kristo.

Seja o primeiro
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_19-25-13-