Amor fraternal
O amor fraternal é marca dos discípulos de Cristo. Nisto conhecerão que sois meus discípulos: se tiverdes amor uns aos outros.
Amar uns aos outros
Este é o meu mandamento: que vos ameis uns aos outros como Eu vos amei. O amor fraternal é testemunho ao mundo.
Mbahaaye itegeko risha, nimukundane. Nk’uko nabakunze, abe ari ko namwe mukundana. Nimugirirana urukundo, ico ni co boose bazaabamenyeraho ko muri abiigiishwa banje."
Itegeko ryanje ngiri, mukundane nk’uko nanje nabakunze.
Ntaawagira urukundo ruruta urw’umuntu gupfiira inshuti ze.
Ubu ni bwo butumwa mwumviise kuva mbere na mbere yuuko dukwiriye gukundana.
Tuuzi neeza yuuko twavuye mu rupfu tugashirwa mu bugingo biteewe nuuko dukundana. Umuntu weese udakunda aguma mumbaraga z’urupfu.
Igituma tumenya urukundo ico ari co n’uko Kristo yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Ni ko naatwe dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubeera abavandimwe baacu. Mbese ni gute umuntu ufite ubutunzi bw’isi ariko akaba ataafasha umuvandimwe we ubukeneye avuga ko akunda Imaana? Baana banje, ntimukundane mu magambo no ku rurimi gusa ahuubwo mukundane mu kuri no mu bikorwa.
Bakundwa, mureke dukundane kuko urukundo ruva ku Maana. Ukunda weese yabyawe n’Imaana kandi azi Imaana.
Uru ni rwo rukundo nyakuri, si ukuvuga ngo twakunze Imaana, ahuubwo ni yo yadukunze ubwo yoohereje Umwana waayo kugira ngo atubeere igitambo c’ibyaha byacu.
Bakundwa, ubwo Imaana yadukunze urukundo ruhebuuje, naatwe dukwiriye gukundana. Ntaamuntu wiigeze kubona Imaana, ariko ni dukundana, Imaana iba iri muri twe kandi urukundo rwayo rugatunganyirizwa muri twe.
Umuntu weese uvuga ko akunda Imaana ariko akanga umuvandimwe we aba ari umunyabinyoma. Kuko uwanga umuvandimwe yiiboneye n’amaaso ye, ntiyaakunda Imaana ataraabona. Itegeko Imaana yaduhaaye ni iri: abakunda Imaana bakwiriye no gukunda abavandimwe baabo.
Expressões de amor fraternal
Amai-vos com afeição fraternal. O amor cobre multidão de pecados. Perseverai no amor fraterno.
Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mwubahane, buri umwe ashire imbere mugenzi we.
Ntihakagire umuntu weese mubamo umwenda keretse uwo gukundana, kuko ukunda mugenzi we aba yumviye amategeko.
Ahasigaye, ni muhuuze imitima, mugirirane impuhwe, mukundane, mugire umutima wiiyoroheje kandi mwiciishe bugufi mu biteekerezo.
Ikiruta byose, mukundane urukundo rudashira, kuko urukundo rutwikiira ibyaha byinshi.
Ibyerekeye urukundo rwa kivandimwe, ntimugomba kubyandikirwa, kuko mwe ubwanyu Imaana ni yo yabiigiishije gukundana.
Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe nk’abakristo. Ntimwirengagize gucumbikira abashitsi, kuko mu gukora mutyo bamwe baakiira abaamalayika batabiizi. Mwibuke abari mu bihome nk’aho namwe mwakabaaye muri na bo. Mwibuke n’abari gutootezwa nk’aho namwe mwakabaaye muri gutootezwa.
Kandi kuri ibyo byose, mwongereho urukundo, ni rwo ruduhuuriza hamwe mu gutungaana rwose.
Aramubwira ati, " ‘Ukunde Uhoraho Imaana yaawe n’umutima waawe woose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.’ Iryo ni ryo tegeko rya mbere riruta ayandi yoose. Irya kabiri rimeze nka ryo, ‘Ukunde mugenzi waawe nk’uko wiikunda.’
Nyamara niiba mukurikiza itegeko nk’uko byanditswe ngo, "Ukunde mugenzi waawe nk’uko wiikunda", muba mukoze neeza.