Amor incondicional
O amor incondicional de Deus não depende de mérito humano. Ele nos amou quando ainda éramos pecadores. Esse amor não tem limites, não cobra preço e não pode ser perdido.
Amor sem condições
Deus prova o seu amor em que Cristo morreu por nós sendo nós ainda pecadores. O amor de Deus é gratuito e irrevogável.
Ariko Imaana yo, yatweretse ukuntu idukunda ubwo Kristo yadupfiiraga kandi tukiri abanyabyaha.
Birakomeye ko umuntu apfiira intungaane. Icakora ahari uwakwiyemeza gupfiira umunyangeso nziiza. Ariko Imaana yo, yatweretse ukuntu idukunda ubwo Kristo yadupfiiraga kandi tukiri abanyabyaha.
kuko boose baakoze ibyaha bigatuma badashikira ubwiza bw’Imaana, ariko bagatsindiishirizwa n’ubuntu bwayo ku bwo gucungurwa kubonerwa muri Yesu Kristo.
Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cangwa agahinda, cangwa gutootezwa, cangwa inzara, cangwa kwambara ubusa, cangwa kuba mu kaaga, cangwa urupfu?
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
Kandi naatwe twese twari tumeze nka bo, dukurikiza irari ry’imibiri yaacu n’ibyo imitima yaacu yiiteekerereje. Mu buryo bwacu bwa kamere, twari abo kubabazwa n’umujinya w’Imaana, nk’abandi boose.
Ariko imbabazi z’Imaana ni nyinshi, kandi n’urukundo idukunda rurahebuuje, nuubwo twari twarapfuuye tuzize ibicumuro byacu, yadushubije ubugingo hamwe ku bw’ubumwe bwacu na Kristo. Erega mwakijijwe ku bw’ubuntu bwayo.
Ariko igihe Imaana Umukiza waacu yagaragaje kugira neeza kwayo n’urukundo ifitiye abantu baayo, yaradukijije, itabiteewe n’uko twakoze ibiyitungaaniye, ahuubwo yadukijije ibiteewe n’imbabazi zaayo, iduha kuvuuka ubwakabiri no guhindurwa basha n’Umwuka Weera. Imaana yadusaakaajeho Umwuka Weera ikoreesheje Yesu Kristo Umukiza waacu,
Amor eterno
Com amor eterno te amei. O amor de Deus é mais largo, mais alto e mais profundo do que podemos compreender.
Kandi Imaana yaduhishuuriye urukundo rwayo ubwo yoohereje Umwana waayo w’ikinege mu isi kugira ngo aduheeshe ubugingo.
Uru ni rwo rukundo nyakuri, si ukuvuga ngo twakunze Imaana, ahuubwo ni yo yadukunze ubwo yoohereje Umwana waayo kugira ngo atubeere igitambo c’ibyaha byacu.
Igituma dukunda nuuko Imaana yabanje kudukunda.
Igituma tumenya urukundo ico ari co n’uko Kristo yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Ni ko naatwe dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubeera abavandimwe baacu.
Amar como Deus ama
O amor é paciente e bondoso. Amai os vossos inimigos. O amor incondicional se expressa no perdão e na compaixão.
Urukundo ruriihangaana, urukundo rugira neeza, urukundo ntirugira ishari, urukundo ntirwiraariira cangwa ngo rwikuririze. Urukundo ntirukoza isoni, ntirushaaka ibyarwo, ntiruraakara, ntirugira inziika,
ntirwishiimira gukora ibibi, ahuubwo rwishiimira ukuri. Urukundo rwihangaanira byose, rwemera byose, rwiringira byose kandi rutwihangaanisha muri byose.
Gukunda Abanzi
Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Uje ukunda mugenzi waawe, wange umwanzi waawe.’ Ariko nje ndababwira ngo, ‘mukunde abanzi baanyu kandi muje musabira ababatooteza,’ kugira ngo mube abaana ba So uri mu ijuru, kuko avuusha izuuba rye ku babi no ku beeza, kandi akagwisha imvura ku batunganye no kubadatunganye. Nimukunda ababakunda gusa, muzaagira bihembo ki? Mbese abasoreesha bo ntibagenza batyo? Kandi n’uramutsa abavandimwe baawe gusa, uba urushije iki abandi bantu? Mbese abapagaani bo ntibabigenza batyo? Mube intungaane nk’uko na So wo mu ijuru ari intungaane.
Gukunda Ababanga
"Ndababwira mwese abaanyumva, mukunde abanzi baanyu, mugirire neeza ababanga, musabire umugisha ababavuma, musengere ababarenganya.
Ikiruta byose, mukundane urukundo rudashira, kuko urukundo rutwikiira ibyaha byinshi.