Publicidade

Anjos

Por Bíblia Online

Os anjos são seres celestiais criados por Deus para servir, adorar e executar seus propósitos. A Bíblia revela anjos mensageiros, guerreiros e protetores ao longo de toda a história redentora.

Akibiteekerezaho, malayika w’Imaana amubonekera mu nzozi, aramubwira ati, "Yozefu mwene Dawudi, ntutinye gusohoza umugeni waawe Mariya, kuko iyo nda yasamye ari iy’Umwuka Weera.

Nuuko malayika abwira ba bagore ati, "Mwitiinya. Nzi yuuko mushaaka Yesu wabambwe ku musaraba. Ntaabwo ari hano. Imaana yamuzuuye, nk’uko yabivuze. Muuze mureebe aho umubiri we wari uri.

Mbese uteekereza ko ntabaasha kwambaza Daata, maze akanyoherereza imitwe y’abaamalayika irenga cumi n’ebyiri?

Malayika aramubwira ati, "Ntuugire ubwoba Mariya, kuko uhiiriwe ku Maana. Dore uzaasama inda, ubyare umuhungu, uzamwite Yesu.

Malayika arababwira ati, "Nimuhuumure kuko mbaazaniye inkuru nziiza izaabeera abantu boose umuneezeero mwinshi.

"Icuubahiro kibe ic’Imaana nyir’ijuru

kandi amahoro mu isi abe mu bo yishiimira."

Ndababwira yuuko abaamalayika b’Imaana biishiimira umunyabyaha umwe wihannye."

Ubwo yazaamuukaga, intumwa zigihanze amaaso heejuru, haboneka abagabo babiri bambaye imyenda yeera, bahagarara iruhande rwazo. Babwira intumwa bati, "Yemwe bantu b’i Galileeya, ni iki gitumye muhagaze hano mureeba mu ijuri? Uyu Yesu ubakuuwemo akazaamuurwa mu ijuru, azaagaruka nk’uko mumuboonye aja mu ijuru."

Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe nk’abakristo. Ntimwirengagize gucumbikira abashitsi, kuko mu gukora mutyo bamwe baakiira abaamalayika batabiizi.

Nuubwo navuga mu ndimi z’abantu n’iz’abaamalayika, ariko singire urukundo, naaba meze nk’ikide kibomborana cangwa inzogera ziirangiira.

Ntawabishidiikanya, ibanga ry’ubukristo bwacu rirakomeye:

Kristo yagaragaye mu ishusho ry’umuntu,

Umwuka Weera umwerekana nk’intungaane,

kandi abonwa n’abaamalayika,

yaamamazwa mu mahanga,

yiizeerwa mu isi yoose,

kandi azaamuurwa mu ikuzo.

Kuko Nyagasani ubwe, azaategeka n’ijwi riranguruye hamwe n’ijwi rya malayika mukuru, niry’impanda y’Imaana, nuuko abaapfuuye biizeeye Kristo abe ari bo babanza kuzuuka. Haanyuma, naatwe abazaaba bakiriho muri ico gihe, tujaananwe na bo mu bicu gusanganira Umwami mu kireere. Bityo tuzaabaane na Nyagasani iteeka ryose.

Abazaatsinda urugamba ni bo bazambikwa imyambaro yeera, kandi sinzaasangura amazina yaabo mu gitabo c’ubugingo. Nzaatangaaza amazina yaabo kumugaragaro imbere ya Daata hamwe n’imbere y’abaamalayika ko baari abayoboke banje.

Koko reero nzi neeza ntashidiikanya yuuko n’ubwo haaba urupfu cangwa ubuzima, cangwa abaamalayika cangwa abategeka, cangwa ibiriho ubu cangwa ibizaaza, cangwa ibyo heejuru cangwa iby’ikuzimu, cangwa icaaremwe ico ari co coose, nta na kimwe kizaabaasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imaana rubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-