Arca de noé
A arca de Noé é história de salvação e fidelidade. Deus instruiu Noé a construir a arca para salvar sua família e os animais do dilúvio — exemplo supremo de obediência e fé.
Kwizeera ni ko kwatumye Nowa yiita ku mabwiriza y’Imaana ku byerekeye ibyari bigiiye kuba nuubwo we yari ataraabibona. Nowa yuubahirije Imaana nuuko yuubaka inkuge yo we hamwe n’umuryango we baarokokeyemo. Ku bw’ibyo, isi yaciiriweho urubanza maze Nowa ahaabwa umurage wo kuba intungaane abiheeshejwe no kwizeera.
Iyi yari ya myuka y’abo batumviye Imaana ubwo yayiihangaaniraga mu minsi yo Nowa yuubakaga ubwato bunini. Abantu bake bagera ku munaane nibo baarokowe n’amaazi. Kandi ayo maazi ni ikimenyeetso c’umubatizo weerekana ko mukijijwe. Si ugukurwaho umwanda ku mubiri, ahuubwo n’iseezeerano uba ukoreye Imaana n’umutima ukeeye. Uwo mubatizo ni wo ubakiza ku bw’izuuka rya Kristo Yesu, wazaamuutse akaja mu ijuru kandi akaba yiicaye iburyo bw’Imaana. Ni we urigutegeka abaamalayika n’abafite ubushobozi n’imbaraga mu ijuru.
Uko mu minsi ya Nowa byari bimeze, ni ko no kuuza kw’Umwana w’Umuntu kuzaaba. Nk’uko baari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, abantu baararyaga, kandi bakanywa, abagabo baararongoraga, abagore bagashingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, ariko ntibaabimenya kugeza aho umwuzure waaziye ukabajaana boose, ni ko no kuuza k’Umwana w’Umuntu kuzaaba. Uwo munsi abantu babiri bazaaba bari mu murima, umwe azaajanwa, undi asigare. Abagore babiri bazaaba basya hamwe, umwe azaajanwa, undi asigare.