Bem
Fazer o bem é mandamento de Deus e expressão prática do amor cristão. A Bíblia convida a praticar o bem a todos, com alegria, sem se cansar — porque colheremos no tempo próprio.
Ariko reero, imbuto z’Umwuka ni urukundo, umuneezeero, amahoro, kwihangaana, ubugwaneeza, ubupfura, kwiringirwa, kwiciisha bugufi no kwirinda. Ibimeze bityo ntaamategeko abihana.
Nuuko reero, igihe coose tuboonye uburyo, tuje tugirira abantu boose neeza, ariko caane caane ab’umuryango w’abiizeera.
Ntimugakoreeshe amagambo mabi, ahuubwo mukoreeshe amagambo meeza yaakuubaka ubugingo bw’abandi nk’uko babikeneye, kugira ngo abayumva abagirire akamaro.
ahuubwo mugirirane impuhwe n’ineeza, mubabarirane nk’uko Imaana yabababariye binyuze muri Kristo Yesu.
Muje mukundana mutaryarya, mwange ibibi urunuuka, mwibande ku byiza.
Ntuukeemere ko ikibi kigutsinda, ahuubwo utsinde ikibi ukoreesheje iciiza.
Bamwe baravuga bati, "Twemerewe gukora ibyo twishaakiye," nyamara ntaabwo ari ko byose bidufitiye akamaro. "Twemerewe gukora ibyo twishaakiye," ariko si ko byose bitwungura.
Ntihakagire ubayobya, kuko "Kubaana n’ababi byonoona ingeso nziiza."
Kandi Imaana ifite ububaasha bwo kubaha ibyifuuzo byanyu byose, kugira ngo murusheho gukora ibyiza byose mufite ibibahaagije.
Kandi ndashaaka ko abagore na bo baakwambara neeza imyambaro ikwiriye, atari ukuboha imisatsi no kwambara imitaako ya zaahabu, amasimbi, cangwa imyambaro y’igiciiro kinini, ahuubwo bakiirimbiisha ibikorwa byiza, nk’uko bikwiriye abagore biiyemeza ko buubaha Imaana.
Uwo ni we wadupfiiriye kugira ngo adukize gukiraanirwa koose kugira ngo tube ubwoko bwe bwejejwe kandi bushiishikariye gukora iciiza coose.
Ku bw’iyo mpamvu, mukwiriye gukora ibishoboka, mu kongera ubugwaneeza ku kwizeera, ubugwaneeza mukongeraho ubumenyi, ubumenyi mwongereho ukwifata, ukwifata mwongereho ukwihangaana, ukwihangaana mwongereho kuubaha Imaana, kuubaha Imaana mwongereho kubaana kwa kivandimwe, nuuko kubaana kwa kivandimwe mwongereho urukundo.
Mbese ubu ni nde uzaabagirira naabi nimuba mufite umwete wo gukora ibyiza?
Ntaamuntu ucaana itaara ngo aryubikeho intonga, ahuubwo riterekwa ku gitereko caaryo, rikamurikira abari mu nzu boose. No ku bw’iyo mpamvu reero, mucaane amataara yaanyu amurikire abandi, kugira ngo babone imirimo yaanyu myiza maze baheereko bahe So wo mu ijuru ikuzo.
"Mugirire abandi impuhwe nk’uko So na we ari umunyampuhwe.