Publicidade

O que é bom

Por Bíblia Online

O que é bom vem de Deus. A Bíblia celebra a bondade divina e nos convida a discernir, praticar e desfrutar tudo o que é bom — porque toda boa dádiva vem do Pai das luzes.

Bityo reero, amategeko ni ayeera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, riratunganye kandi ni ryiza.

Ntimukiigaane imyifatire y’abiki gihe turimo, ahuubwo muhinduke by’ukuri, Imaana ivugurure ibiteekerezo byanyu. Ni bwo muzaashobora kumenya ibyo Imaana ishaaka ari byo byiza biyishiimishije kandi bitunganye rwose.

Ikibabeereye ciiza ntikikavugwe n’abandi bantu nk’ikibi.

Amabwiriza yeerekeye Amasengeesho

Mbere ya byose ndabiihanangiriza mwese ko mugomba kwambaza Imaana, mukayisenga, mukayitakambira kandi mukayishiimira ku bw’abantu boose. Muje musabira abaami n’abandi bayobozi b’inzeego zo heejuru, kugira ngo tugire amahoro n’ituuze twubaha Imaana kandi turi inyangamugayo. Ibyo birakwiriye kandi biratungaanye imbere y’Imaana Umukiza waacu,

Koko reero, ikintu coose caaremwe n’Imaana ni ciiza, kandi nta na kimwe kigomba kuba umuziro, iyo caakiiranywe ishimwe, kuko kiba ceejejwe n’ijambo ry’Imaana hamwe no gusenga.

Ubupfura bwose hamwe n’impaano itungaanye bikomooka mu ijuru ku Maana yaremye umuco wo mu ijuru. Ni yo idahinduka cangwa ngo iteere umwijima biteewe n’impindahinduka.

Umunyu ni mwiza, ariko iyo ukayutse, mwakongera mute kuwusubizamo uburyohe? Namwe ni ko mukwiriye kugirira Imaana akamaro nk’ako umuunyu ugira mu byokurya kandi mubaane amahoro."

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-