Publicidade

A carne

Por Bíblia Online

A carne representa a natureza pecaminosa que milita contra o Espírito. A Bíblia ensina que os que pertencem a Cristo crucificaram a carne com suas paixões e desejos.

Carne versus Espírito

Os que são segundo a carne inclinam-se para as coisas da carne. O nascido da carne é carne; o nascido do Espírito é Espírito.

Kuko abo bagengwa na kamere y’umubiri biita ku by’umubiri naho abagengwa n’Umwuka, bo biita ku by’Umwuka. Kugengwa na kamere y’umubiri biteera urupfu, ariko kugengwa n’Umwuka biizana ubugingo n’amahoro. Kuko iyo ibiteekerezo by’umuntu bigengwa na kamere y’umubiri, aba ari umwanzi w’Imaana, kuko atumvira amategeko y’Imaana kandi ntanazaabikore. Kandi burya, abo bagengwa na kamere y’umubiri ntibashobora kuneezeeza Imaana.

Ariko mwebwe ntimugengwa na kamere muntu, ahuubwo mugengwa n’Umwuka ubwo Umwuka w’Imaana aba muri mwe. Umuntu udafite Umwuka wa Kristo ntaaba ari uwe.

Nuuko reero abari muri Kristo Yesu ntibaciirwaho iteeka. Kuko itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryadukuuye mu bubaata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu. Ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege z’umubiri, Imaana yarabikoze ubwo yohereje Umwana waayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha, ngo abe igitambo c’ibyaha byo abandi baakoze maze aciiraho iteeka ibyaha bya kamere. Imaana yakoze ibi, kugira ngo gukiraanuka kuuzanwa n’amategeko gusohozwe muri twe abatagengwa na kamere y’umubiri, ahuubwo bagengwa n’Umwuka.

Kuko nimubaho mugengwa na kamere muntu muzaapfa, ariko niiba Umwuka ubafasha kureka ibikorwa bya kamere muntu muzaabaho. Abo boose bayoborwa n’Umwuka w’Imaana, ni bo baana b’Imaana.

Ibyo maze kubona mu buzima ni ibi: Iyo nshaatse gukora iciiza, nsanga nahisemo gukora ikibi. Nkunda amategeko y’Imaana n’umutima wanje woose. Ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo z’umubiri wanje rirwanya itegeko ry’umutima wanje, ku buryo rituma mba imbohe y’itegeko ry’icaaha kiba mu ngingo z’umubiri wanje.

Ubwo twari tukiri mu caaha, irari ry’ibibi ribyutswa n’amategeko ryaduteeraga kwera imbuto z’urupfu.

Ikibyawe n’umubiri na co ni umubiri, kandi ikibyawe n’Umwuka, ni umwuka.

Umwuka ni we utanga ubugingo, imbaraga z’umuntu nta co zimaze. Amagambo mbabwiye ni Umwuka n’ubugingo buhoraho.

Vencer a carne

Andai no Espírito e não cumprireis os desejos da carne. Os que são de Cristo crucificaram a carne com suas paixões.

Ndababwira nti; nimuyoborwe n’Umwuka, ni bwo mutazaakora ibyo kamere irarikira.

Dore ibikorwa bya kamere biriigaragaza, ni ubusambanyi, gukora ibiteeye isoni, ubwomanzi, gusenga ibishushaanyo, kuroga, kwangana, amakimbirane, ishari, uburaakari, intonganya, ubutumviikana, amacaakubiri, umujinya, ubusinzi, kwiyandarika mu byo kunywa n’ubuheeheesi, n’ibindi bisa bityo. Ndabiihanangiriza nk’uko nabibabwiye kare, yuuko abakora ibisa bityo, ntaamurage bazaahaabwa mu Bwami bw’Imaana.

Aba Kristo Yesu baabambye kamere yaabo y’umubiri, n’ingeso mbi ndetse n’irari ku musaraba.

Naho mwebwe bavandimwe, mwahamagariwe kuba ab’umudendeezo. Ariko umudendeezo mwahaawe mureke kuwuhindura urwitwazo rwo gukora ibyo kamere y’imibiri yaanyu irarikira, ahuubwo buri weese akorere mugenzi we abiteewe n’urukundo.

Ubiba imbuto zishiimiisha kamere ye, azaasaaruura urupfu. Naho ubiba imbuto zishiimiisha Umwuka w’Imaana, azaasaaruura ubugingo buhoraho.

Kuko ibiri mu isi byose, nk’irari ry’umubiri, irari ry’amaaso n’ubwibone bw’ubukire bidaturuka kuri Daata wa twese ahuubwo bituruka mu isi.

Kandi ku bwa Kristo mwakebwe mu buryo bw’umwuka, bituma muvanwa mu mbaraga z’icaaha gishingiye kuri kamere.

Nimube maaso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima urakunze, ariko umubiri ufite intege nke."

Noone bavandimwe, ico nshaaka kuvuga ni iki, umuntu ntaabwo ashobora kuronka umurage w’Ubwami bw’Imaana ku bw’umubiri n’amaraso, kandi ibibora ntaabwo byaragwa ibitabora.

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-