Publicidade

Casal

Por Bíblia Online

O casal cristão é parceria abençoada por Deus. Juntos são mais fortes. O amor mutual, a paciência e a submissão ao Senhor são os pilares do casamento que honra a Deus.

Unidos em Cristo

Eu e minha casa serviremos ao Senhor. O vínculo perfeito é o amor que tudo suporta e tudo espera.

Urukundo ruriihangaana, urukundo rugira neeza, urukundo ntirugira ishari, urukundo ntirwiraariira cangwa ngo rwikuririze. Urukundo ntirukoza isoni, ntirushaaka ibyarwo, ntiruraakara, ntirugira inziika, ntirwishiimira gukora ibibi, ahuubwo rwishiimira ukuri. Urukundo rwihangaanira byose, rwemera byose, rwiringira byose kandi rutwihangaanisha muri byose.

Kandi kuri ibyo byose, mwongereho urukundo, ni rwo ruduhuuriza hamwe mu gutungaana rwose. Nuuko reero, ni mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yaanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umwe. Kandi muje muhora mushiima. Maze mwemerere ijambo rya Kristo kuuzura mu bugingo bwanyu rwose, mugire n’ubwenge bwo kwiigiishanya no kugiirana inaama. Muje mushiimira Imaana mu mitima yaanyu muyiririmbira Zaaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe n’Umwuka. Kandi ico muzaavuga coose n’ibyo muzaakora byose, mubikore mu izina ry’Umwami Yesu, mushiima Imaana Daata mubikeesha Kristo.

Kandi kuri ibyo byose, mwongereho urukundo, ni rwo ruduhuuriza hamwe mu gutungaana rwose.

Ntihakagire uwiituura undi inaabi yamugiriye, ahuubwo muharanire kugirirana ineeza, ndetse muyigirire boose.

Noone baba batakiri babiri, ahuubwo baba babaaye umubiri umwe. Bityo reero ico Imaana yafatanyije, ntihakagire ugitandukanya."

Nuuko reero abo Imaana yateeranyije, ntihakagire ubatandukanya."

O projeto divino

Não é bom que o homem esteja só. Dois são melhores do que um — e o cordão de três dobras não se rompe facilmente.

Amor conjugal

Maridos, amai vossas mulheres. A mulher virtuosa é achada de Deus. Cresçam juntos em graça e verdade.

Bagabo, mukunde abagore baanyu nk’uko Kristo yakunze itoorero akaritangira ubugingo bwe.

Uko ni ko abagabo bagomba gukunda abagore baabo nk’uko bakunda imibiri yaabo. Umugabo ukunda umugore we aba yiikunda ubwe. Koko reero, abantu ntibanga imibiri yaabo, ahuubwo barayigaburira kandi bakayireeberera, nk’uko Kristo agenzereza itoorero rye,

Ibyanditswe biravuga biti, "Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akiifatanya n’umugore we, nuuko abo babiri bakaba umubiri umwe."

Mwivaanemo gushaariirana koose n’umujinya, no kuraakara, n’intonganya, n’itimwe, ahuubwo mugirirane impuhwe n’ineeza, mubabarirane nk’uko Imaana yabababariye binyuze muri Kristo Yesu.

Noone reero, nimuciike ku binyoma, buri muntu abwire mugenzi we ukuri, kuko twese turi ingingo z’umubiri wa Kristo. Kandi nimuraakara ntibibateere gukora icaaha, ndetse izuuba ntirikarenge mugifite uburaakari, kandi ntimugahe Sataani amahiirwe yo kubashuka. Abiibaga barekeraho kwiiba, ahuubwo batangire kwihaatira gukoreesha amaboko yaabo, kugira ngo babone uko bafasha abakene. Ntimugakoreeshe amagambo mabi, ahuubwo mukoreeshe amagambo meeza yaakuubaka ubugingo bw’abandi nk’uko babikeneye, kugira ngo abayumva abagirire akamaro. Kandi ntimukaraakaze Umwuka Weera, kuko uwo Mwuka ni ikimenyeetso Imaana yabashizeho kizaabaranga ku munsi wo gucungurwa kwanyu. Mwivaanemo gushaariirana koose n’umujinya, no kuraakara, n’intonganya, n’itimwe, ahuubwo mugirirane impuhwe n’ineeza, mubabarirane nk’uko Imaana yabababariye binyuze muri Kristo Yesu.

Ntimukagire ico mukora mubiteewe no kwikunda cangwa kwishira heejuru, ahuubwo mu kwiciisha bugufi kwanyu umuntu weese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu weese muri mwe ye kwita ku byifuuzo bye gusa ahuubwo azirikane n’ibyabandi.

kuko mwese muri abaana b’Imaana mubiheeshejwe no kwizeera Kristo Yesu. Nk’uko benshi muri mwe mwabatijwe muri Kristo ni na ko mufite ubumwe na Kristo. Noone reero ntihakiriho Umuyuuda cangwa Umugiriki, imbaata cangwa uwiigenga, umugabo cangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.

Abantu boose buubahe ugushingiranwa kandi uburiri bw’abashaakanye bwe kwanduzwa kuko Imaana izaaciira urubanza abasambanyi n’abaheeheesi.

Turi Urusengero rw’Imaana Nzima

Ntimukiifatanye n’abatiizeera kandi mudahwanye na bo. Mbese ubukiraanutsi bufite isaano ki n’ubukozi bw’ibibi? Cangwa se, hariho mubaano ki hagati y’umwijima n’umuco?

Nyamara imbere ya Nyagasani, umugore ntiyabaho hatariho umugabo cangwa ngo umugabo abeho hatariho umugore.

Seja o primeiro
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_19-25-13-