Céu
O céu é a morada eterna de Deus e a esperança final do cristão. A Bíblia descreve o céu como lugar de glória, alegria e comunhão perfeita com o Criador.
A morada de Deus
Na casa de meu Pai há muitas moradas. Os céus declaram a glória de Deus — e um dia habitaremos lá eternamente.
Mu nzu ya Daata harimo ibisenge byinshi. Iyo biba bitameze bityo, mba ntaarababwiye ko ngiye kubateguurira umwanya.
Cidadania celestial
A nossa cidadania está nos céus. Ajuntai tesouros no céu, não na terra. O céu é a pátria do cristão.
Ariko twebwe iwaacu ni mu ijuru, kandi ni ho Umukiza dutegereje azaava, ari we Mwami Yesu Kristo.
Ntimugakungaanyirize ubukungu bwanyu ku isi aho bwononwa n’ibiseesamuzinga n’ingese, kandi n’aho abajuura baapfumura bakabwiba. Ahuubwo, mwikungaanyirize ubukungu bwo mu ijuru, aho ibiseesamuzinga n’ingese bitagera, n’aho abajuura badashobora gupfumura.
ariko Yesu arababwira ati, "Mureke abaana bato bansange, ntimubabuze, kuko Ubwami bw’ijuru ari ubw’abameze nk’abo."
Yesu aramusubiza ati, "Niiba ushaaka kuba intungaane, genda uguriishe ibyo utunze byose, maze ibivuuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaagira ubutunzi mu ijuru, uheereko uze unkurikire."
Ijuru n’isi bizaashira, ariko amagambo yanje ntaazaashira.
Muhoze umutima ku byo mu ijuru atari ku byo mu isi,
Esperança eterna
Seremos arrebatados para encontrar o Senhor nos ares. Ainda não se manifestou o que havemos de ser — mas seremos semelhantes a Ele.
Kuko Nyagasani ubwe, azaategeka n’ijwi riranguruye hamwe n’ijwi rya malayika mukuru, niry’impanda y’Imaana, nuuko abaapfuuye biizeeye Kristo abe ari bo babanza kuzuuka. Haanyuma, naatwe abazaaba bakiriho muri ico gihe, tujaananwe na bo mu bicu gusanganira Umwami mu kireere. Bityo tuzaabaane na Nyagasani iteeka ryose.
Bakundwa, ubu turi abaana b’Imaana kandi ico tuzaaba co ntikiraamenyeekana. Ariko ico tuuzi ni uko ubwo Yesu aziiyerekana tuzaamera nka we kuko tuzaamureeba uko ari. Kandi umuntu weese ufite ibyo byiringiro muri Kristo yiiyeze nk’uko Kristo ari uweera.
Nyagasani azankiza ikibi coose kandi andinde kugeza mu Bwami bwe bwo mu ijuru. Icuubahiro kibe ice, iteeka ryose, Amiina.
Abavaana i Yerusaalemu, abageza i Beetaniya arambuurira amaboko heejuru abaha umugisha. Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajanwa mu ijuru.
Arangije kuvuga ibyo, azaamuurwa mu ijuru bamureeba, maze igicu kiramubakingiriza ntibongera kumubona.
Kuko ntiturwana n’abantu, ahuubwo turwana n’imyuka mibi itegeka ikireere, ibikomangoma n’ibihangaage, n’abategeka iyi si y’umwijima.
Erega ntaaco twazanye mu isi, kandi nta co tuzaayivaanamo. Noone reero, igihe dufite ibyokurya n’ibyo kwambara, tugomba kunyurwa na byo.