Comunhão com Deus
A comunhão com Deus é o propósito supremo da existência humana. Fomos criados para viver em intimidade com o Criador — e em Cristo, esse acesso é plenamente restaurado.
Em comunhão com Deus
Deus é fiel, pelo qual fostes chamados à comunhão de seu Filho. A comunhão com Deus é dom da graça e fruto da redenção.
Imaana idahemuka, ni yo yabahamagariye kugira umubaano n’Umwana waayo Yesu Kristo Umwami waacu.
Ntaabwo muuzi yuuko muri inzu y’Imaana, kandi ko Umwuka w’Imaana abatuuyemo?
Kristo ameze nk’umubiri umwe, ugizwe n’ibice bitandukanye, kandi ibyo bice by’umubiri byose n’ubwo bitandukanye, ni umubiri umwe.
Ubuntu bw’Umwami waacu Yesu Kristo, n’urukundo rw’Imaana, no gusangira Umwuka Weera bibaane namwe mwese.
Mbese Inzu y’Imaana yahuuza ite n’ibigirwamaana? Kuko turi inzu y’Imaana nzima. Nk’uko Imaana yavuze iti,
"Nzaatuura mu bantu banje
mbaane na bo,
nzaababeera Imaana,
Kandi na bo bambeere umuryango."
Bityo reero niiba umuntu weese yiizeeye Kristo, aba agizwe icaaremwe gisha. Ibya keera byose biba bishize. Dore byose biba bihindutse bisha! Ibyo byose biva ku Maana, yo yiyunze naatwe inyuriye muri Kristo, ikaduha umurimo wo guhuuza abandi bantu na yo. Kuko Imaana yanyuriye muri Kristo kugira ngo yiiyunge n’abo ku isi boose, ntiyababaraho ibicumuro byabo. Noone naatwe ni ko idushinga ubutumwa bwo guhuuza Imaana n’abantu.
Presença divina
Eis que estou à porta e bato. O Senhor fez sua morada entre nós — e toda a criação é convidada à comunhão eterna.
Dore mpagaze ku muryango ndakomanga. Nihagira uwumva ijwi ryanje agakinguura uruugi, nzinjira maze dusangire.
Nuuko numva ijwi rirenga riturutse ku ntebe y’ubwami rivuga riti, "Dore ubu, urugo rw’Imaana ruri mu bantu kandi Imaana igiiye gutuura na bo kandi babe abaayo. Imaana ubwayo izaabaana na bo kandi ibe Imaana yaabo.
Kuko aho babiri cangwa batatu bateeraniye hamwe mu izina ryanje, mba ndi hagati yaabo."
Ntaabwo nsabira aba bonyine, ahuubwo ndasabira n’abazaanyemera babikeesha ijambo ryabo, kugira ngo boose babe umwe. Nk’uko wowe, Daata uba muri nje, nanje nkaba muri wowe, nasabaga ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yeemere ko ari wowe wantumye. Icuubahiro wampaaye nanje narakibahaaye, kugira ngo babe umwe nk’uko naatwe turi umwe. Nje mba muri bo, naawe uba muri nje, kugira ngo babe umwe burundu, maze isi imenye ko wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze.
Viver na comunhão
Quem permanece nele e ele no Senhor, esse dá muito fruto. A comunhão com Deus produz transformação e alegria.
Abubahiriza amategeko y’Imaana baguma muri yo, na yo ikaguma muri bo. Kandi ikitugaragariza yuuko iri muri twe, n’Umwuka yaduhaaye.
Tuuzi yuuko Umwana w’Imaana yaaje kandi akaduha gusobaanukirwa Imaana y’ukuri. Ndetse turi umwe niyo Maana y’ukuri n’Umwana waayo Yesu Kristo. Ni yo Maana y’ukuri n’ubugingo buhoraho.
Iki ni co kitumenyeesha yuuko tuba muri yo na yo ikaguma muri twe, kuko yaduhaaye Umwuka waayo.
Bakundwa, mureke dukundane kuko urukundo ruva ku Maana. Ukunda weese yabyawe n’Imaana kandi azi Imaana.
Ibyo twaboonye n’ibyo twumviise ni byo tubagaragariza kugira ngo namwe mugirane ubumwe naatwe kuko mu by’ukuri, ubwo bumwe tubufatanyije na Daata hamwe n’Umwana we Yesu Kristo.
Na noone baana banje, mugume muri Kristo kugira ngo n’amara guhishuurwa, tuzaashire amanga kandi twekuzaakorwa n’isoni imbere ye ubwo azaaza.
Ubwo reero twatsindiishirijwe no kwizeera, dufite amahoro ku Maana muri Yesu Kristo Umwami waacu. Kubwo kwizeera Kristo twashikiiriye ubuntu dushikamyemo, noone twishiimira ibyiringiro byo kuzaasangira ikuzo ry’Imaana.
Nuuko reero mureke twegeere Imaana dufite umutima w’ukuri no kwizeera guhamye, n’imitima yaacu isukuuwe itagira ico idushinja kandi n’imibiri yaacu na yo yuhagiwe n’amaazi asukuuwe.
Nuuko reero, muganduukire Imaana, murwanye Sataani, na we azaabahunga. Nimwegeere Imaana na yo izabeegeera. Nimusukuure ibiganza byanyu mwabanyabyaha mwe, mweze imitima yaanyu mwaryarya mwe.