Comunhão com os irmãos
A comunhão com os irmãos é marca da igreja verdadeira. Os cristãos primevos perseveravam na comunhão — partindo pão, orando e encorajando-se mutuamente.
Comunhão verdadeira
Perseveravam na doutrina dos apóstolos e na comunhão. A comunhão autêntica envolve amor sacrificial e acolhimento mútuo.
Nuuko abeemeye ubwo butumwa barabatizwa, uwo munsi abantu nk’ibihumbi bitatu biyongeye ku mubare w’abiizeera. Baahoraga bashiishikarira inyigiisho z’intumwa no guteeranira hamwe, gusangira amafunguro hamwe no gusenga.
Abantu boose bagira ubwoba ku bw’ibitangaaza n’ibimenyeetso byinshi byo intumwa zaakoraga. Abiizeera boose baabaga hamwe, n’ibyo bafite byose bakabigira rusange. Baaguriishaga ibintu n’imitungo yaabo, bakagabana ibiguzi bavanye mo bakurikije ico buri umwe akeneye. Iminsi yoose baajaga guteeranira hamwe mu Nzu y’Imaana, bagasangira amafunguro mu mago yaabo baneezerewe kandi bafite ubupfura mu mitima yaabo, bahimbaaza Imaana kandi bagashimwa n’abantu boose. Buri munsi Nyagasani Imaana yabongeereraga ku mubare w’abakizwa.
Kandi tuzirikane bagenzi baacu, duteerane umwete wo gukundana no kugira ibikorwa byiza. Twe kwirengagiza guteeranira hamwe nk’uko bamwe baabigize akamenyeero ahuubwo turusheho gukomezanya nkuuko mubona umunsi w’Umwami wegeereje.
Amor fraternal
Amai-vos com amor fraternal sincero. Encorajem-se mutuamente e carreguem os fardos uns dos outros.
Noone reero ubwo mwejejwe mu mitima yaanyu ku bwo kumvira ukuri kugira ngo mugire urukundo nyaarwo rwa kivandimwe, nimukundane caane mubikuuye ku mutima.
Muje mugirirana ubupfura mutiinuubwa.
Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mwubahane, buri umwe ashire imbere mugenzi we.
Ubwo reero ubuzima bwanyu muri Kristo bubaha gukomera, urukundo rwe rukabahuumuriza, mufite ubumwe n’Umwuka kandi mugirirana impuhwe n’imbabazi. Ngaaho nimunsendeerezemo umuneezeero muhuuje ibiteekerezo hamwe n’urukundo kandi mwibwira bimwe mu mitima yaanyu no mu biteekerezo.
Maze mwemerere ijambo rya Kristo kuuzura mu bugingo bwanyu rwose, mugire n’ubwenge bwo kwiigiishanya no kugiirana inaama. Muje mushiimira Imaana mu mitima yaanyu muyiririmbira Zaaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe n’Umwuka.
ahuubwo mugirirane impuhwe n’ineeza, mubabarirane nk’uko Imaana yabababariye binyuze muri Kristo Yesu.
Naho mwebwe bavandimwe, mwahamagariwe kuba ab’umudendeezo. Ariko umudendeezo mwahaawe mureke kuwuhindura urwitwazo rwo gukora ibyo kamere y’imibiri yaanyu irarikira, ahuubwo buri weese akorere mugenzi we abiteewe n’urukundo.
Nuuko reero, muhuumurizanye kandi muteerane inkunga nk’uko musanzwe mubikora.
Niiba reero tuvuga yuuko dufatanyije na yo kandi tukagendera mu mwijima, tuba tubeesha kandi tudakurikiza ukuri. Ariko tugendeye mu muco nk’uko na yo iri mu muco, tuba tugiranye umubaano kandi amaraso ya Yesu atuvaanaho ibyaha byose.
Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mutungaane rwose kandi mukurikize ibyo mbasaba, mwumviikane, mubaane amahoro, nuuko Imaana idukunda kandi igatanga amahoro ibaane namwe.
Mbahaaye itegeko risha, nimukundane. Nk’uko nabakunze, abe ari ko namwe mukundana.