Publicidade

A comunhão

Por Bíblia Online

A comunhão cristã é dom e mandamento. Juntos somos mais fortes. A Bíblia celebra a unidade dos crentes em Cristo como antecipação do céu na terra.

Nje mba muri bo, naawe uba muri nje, kugira ngo babe umwe burundu, maze isi imenye ko wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze.

Mbahaaye itegeko risha, nimukundane. Nk’uko nabakunze, abe ari ko namwe mukundana. Nimugirirana urukundo, ico ni co boose bazaabamenyeraho ko muri abiigiishwa banje."

Abiizeera boose baabaga hamwe, n’ibyo bafite byose bakabigira rusange. Baaguriishaga ibintu n’imitungo yaabo, bakagabana ibiguzi bavanye mo bakurikije ico buri umwe akeneye. Iminsi yoose baajaga guteeranira hamwe mu Nzu y’Imaana, bagasangira amafunguro mu mago yaabo baneezerewe kandi bafite ubupfura mu mitima yaabo, bahimbaaza Imaana kandi bagashimwa n’abantu boose. Buri munsi Nyagasani Imaana yabongeereraga ku mubare w’abakizwa.

Ibyo twaboonye n’ibyo twumviise ni byo tubagaragariza kugira ngo namwe mugirane ubumwe naatwe kuko mu by’ukuri, ubwo bumwe tubufatanyije na Daata hamwe n’Umwana we Yesu Kristo.

Igituma tumenya urukundo ico ari co n’uko Kristo yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Ni ko naatwe dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubeera abavandimwe baacu.

Nuuko reero, muhuumurizanye kandi muteerane inkunga nk’uko musanzwe mubikora.

Ico menyeesha ni ukugira ngo nje namwe duteerane inkunga, mukomezwe no kwizeera kwanje, nanje nkomezwe no kwizeera kwanyu.

Twe kwirengagiza guteeranira hamwe nk’uko bamwe baabigize akamenyeero ahuubwo turusheho gukomezanya nkuuko mubona umunsi w’Umwami wegeereje.

Mwakiirane imitwaro, bityo reero muzaaba mwumviye amategeko ya Kristo.

Nuuko reero, igihe coose tuboonye uburyo, tuje tugirira abantu boose neeza, ariko caane caane ab’umuryango w’abiizeera.

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-