Corpo é o templo de Deus
O corpo do cristão é templo de Deus. Ele habita em nós pelo Espírito Santo, fazendo do crente morada viva e sagrada do Altíssimo.
Templo do Deus vivo
Vós sois o templo do Deus vivo. Deus disse: habitarei neles e entre eles andarei. O criador mora em sua criação redimida.
Ntaabwo muuzi yuuko muri inzu y’Imaana, kandi ko Umwuka w’Imaana abatuuyemo? Noone reero umuntu weese usenya inzu y’Imaana, Imaana na yo izaamusenya kuko inzu y’Imaana ireera, kandi iyo nzu y’Imaana ni mwebwe.
Ntimuuzi yuuko imibiri yaanyu ari urusengero rw’Umwuka Weera utuuye muri mwe mwahaawe n’Imaana kandi mukaba ari ntaabubaasha mwifiteho ngo mwigenge? Imaana yabacunguje ikiguzi gikomeye! Noone reero nimukoreeshe imibiri yaanyu kuyiheesha ikuzo.
Mbese Inzu y’Imaana yahuuza ite n’ibigirwamaana? Kuko turi inzu y’Imaana nzima. Nk’uko Imaana yavuze iti,
"Nzaatuura mu bantu banje
mbaane na bo,
nzaababeera Imaana,
Kandi na bo bambeere umuryango."
Bityo reero ntimukiri abanyamahanga n’abiimukiira, ahuubwo musangiye ubwenegihugu n’abantu b’Imaana, ndetse mukaba muri bamwe bo mu muryango waayo. Namwe mwubatswe ku rufatiro rwubatswe n’intumwa n’abahanuuzi, ariko ibuye ry’imfuruka ni Kristo Yesu ubwe. Ni we ushoboza inzu yoose guteeranywa neeza maze igahinduka urusengero rwera rwa Nyagasani. Reero muri we ni mwo mwe hamwe n’abandi mwubakwa mu buryo bw’Umwuka, kugira ngo mube inzu yo gutuurwamo n’Imaana.
Kuko inzu yoose igira uwayubatse, ariko umwubatsi w’ibintu byose ni Imaana. Moose yari umwiringirwa nk’umugaragu mu nzu y’Imaana yoose kugira ngo agaragaze ibyo Imaana yari kuzaavuga nyuma y’igihe. Ariko Kristo we ni umwiringirwa nk’Umwana ushinzwe gutegeka inzu y' Imaana. Iyo nzu y’Imaana ni twe turamutse tugize ubutwari kandi tugakomerera mu byo twiringiye.
Moose yari umwiringirwa nk’umugaragu mu nzu y’Imaana yoose kugira ngo agaragaze ibyo Imaana yari kuzaavuga nyuma y’igihe. Ariko Kristo we ni umwiringirwa nk’Umwana ushinzwe gutegeka inzu y' Imaana. Iyo nzu y’Imaana ni twe turamutse tugize ubutwari kandi tugakomerera mu byo twiringiye.
Cristo em nós
Já não sou eu quem vive, mas Cristo vive em mim. A presença de Deus no crente é privilégio e responsabilidade sagrada.
ariko noone si nje uriho, ahuubwo ni Kristo uriho muri nje. Ubuzima mbamo muri uyu mubiri, mbubamo mbishobozwa no kwizeera Umwana w’Imaana, wankunze, akanyiitangira ku musaraba.
Yesu aramusubiza ati, "Abankunda bazuubaha ijambo ryanje, kandi na Daata azaabakunda, maze nje na Daata tubasange tubaane na bo.
Nuuko reero beene daata ubu dufite umudendeezo wo kwinjira Aheera caane ku bw’amaraso ya Yesu. Yatwugururiye inzira nsha kandi y’ubugingo inyura mu mwenda ukingirije Aheera, ari wo mubiri we, kandi dufite Umuheerezabitambo ukomeye ushinzwe Inzu y’Imaana. Nuuko reero mureke twegeere Imaana dufite umutima w’ukuri no kwizeera guhamye, n’imitima yaacu isukuuwe itagira ico idushinja kandi n’imibiri yaacu na yo yuhagiwe n’amaazi asukuuwe.
Ariko mwebweho muri ubwoko bwatooranyijwe. Muri abatambyi b’Umwami, kandi ishanga ryera, kugira ngo mwamamaze ibikorwa bitangaaje by’uwabahamagaye kuva mu mwijima mukagera mu muco w’agatangaza.