Publicidade

Corpo

Por Bíblia Online

O corpo é templo do Espírito Santo. A Bíblia ensina a cuidar do corpo com responsabilidade, moderação e respeito — honrando a Deus com nosso ser integral.

Templo do Espírito

Vosso corpo é templo do Espírito Santo. Glorificai a Deus no vosso corpo — ele não é vosso, foi comprado por preço.

Ntimuuzi yuuko imibiri yaanyu ari urusengero rw’Umwuka Weera utuuye muri mwe mwahaawe n’Imaana kandi mukaba ari ntaabubaasha mwifiteho ngo mwigenge? Imaana yabacunguje ikiguzi gikomeye! Noone reero nimukoreeshe imibiri yaanyu kuyiheesha ikuzo.

Ahuubwo mbabaza umubiri wanje nkawukomeza, kugira ngo ntabwiriza abandi Ubutumwa, maze njeewe sineemerwe.

Nuubwo naatanga ibyanje byose ngo bihaabwe abakene, kandi nuubwo naatanga umubiri wanje ngo utwikwe, ariko singire urukundo, ntaaco byamarira.

Ni co kimwe, twaba Abayuuda cangwa abanyamahanga, twaba abagaragu cangwa abiigenga, twese twabatirijwe mu Mwuka umwe tuba umubiri umwe, kandi twese twujujwe n’uwo Mwuka umwe.

Kuko dufite ingingo nyinshi mu mubiri umwe kandi izo ngingo ntizigira umurimo umwe. Ni co kimwe, nuubwo turi benshi, turi umubiri umwe muri Kristo, twese duhuurijwe hamwe, buri muntu akaba urugingo rwa mugenzi we.

Cuidar do corpo

O exercício físico é proveitoso, mas a piedade tem promessa para a vida presente e futura. Cuide do corpo com sabedoria.

Imyitoozo ngororamubiri ifite akamaro kuri bike, ariko kwitooza kuubaha Imaana byo bigira umumaro muri byose, kuko ari byo birimo iseezerano ry’ubugingo turimo n’ubwigihe kizaaza.

Corpo e espírito

O espírito está pronto, mas a carne é fraca. Não vos preocupeis com o corpo — a vida é mais do que alimento.

Nimube maaso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima urakunze, ariko umubiri ufite intege nke."

Ijiisho ryawe ry’iburyo nirikuguusha mu caaha, urinogooremo urite, biraruta ko wabura rumwe mu ngingo zaawe, aho kugira ngo umubiri waawe woose utaabwe mu muriro w’iteeka.

Ntimugahagarike Imitima

Ni co gitumye mbabwira ngo, ntimugahagarike imitima yaanyu ku byerekeye ubuzima bwanyu muti, mbese tuzaarya iki, cangwa tuzanywa iki, cangwa ibifashe ku mubiri waanyu muti, mbese tuzambara iki. Mbese ubuzima ntiburuta ibyo kurya, n’umubiri ukaruta imyambaro?

Ntimugatinye abiica umubiri ariko badashobora kwica ubugingo, ahuubwo mutinye uwo ufite ububaasha bwo kurimburira umubiri n’ubugingo muri gehenoomu.

Kwamagirira Uburyarya

Nuuko abantu ibihumbi n’ibihumbi bateeranira aho Yesu ari, bagera n’aho bakandagirana. Abwira abiigiishwa be ati, "Mwirinde umusemburo w’Abafarisaayo ari wo buryarya. Ndababwira ukuri yuuko ari ntaacahishwe kitazaahishuurwa, kandi ko ari ntaabanga ritazaamenyekana. Nuuko reero ibyo mwavugiye mu rwihereero byose, bizumvikanira ku mugaragaro. Ndetse n’ibyo mwongoreraniye ahiihereereye bizaarangururirwa ku mugaragaro."

Gutinyuka Abantu

Yesu akomezamo ati, "Nshuti zanje, ntimugatinye abantu bashobora kubiica ariko ntaakindi baashobora kubatwara. Ahuubwo ndababwira yuuko mutinya Imaana ifite ububaasha bwo kwica umuntu ikanamujugunya mu muriro utazima. Koko ndabibabwiye, uwo abe ari we mutinya. Mbese, ibishwi bitaanu ntibigura ibiceri bibiri gusa? Imaana ntiyakwibagirwa na kimwe muri byo. Ndetse n’umusatsi wo ku mitwe yaanyu woose warabazwe. Nuuko ntimugatinye kuko murusha agaciiro ibishwi byinshi."

Kwaturira Yesu mu Ruhame

Nuuko Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko umuntu weese uzampamiriza imbere y’abantu, Umwana w’Umuntu na we azaamuhamiriza imbere y’abaamalayika b’Imaana. Ariko unyihakanira imbere y’abantu, Umwana w’umuntu azamwihakanira imbere y’abaamalayika b’Imaana. Umuntu weese uvuga naabi Umwana w’Umuntu azaababarirwa, ariko utuka Umwuka Weera, ntaazaababarirwa na hato.

Nibabashira imbere mu masinagoogi, no mu batware hamwe no mu bacaamanza, ntimuzaahagarike umutima w’ibyo muziireguuza cangwa w’ibyo muzaavuga. Ico gihe Umwuka Weera azaabamenyeesha ico mukwiriye kuvuga."

Umugani w’Umukire w’Umupfaapfa

Maze umwe muri abo bantu abwira Yesu ati, "Mwigiisha bwira mukuru wanje tugabane umurage twasigiwe na daata."

Yesu aramusubiza ati, "Nshuti yanje, ni nde wangize umucaamanza cangwa uwo kubagabira ibintu byanyu." Arongera arababwira ati, "Mwitonde kandi mube maaso ku bintu byo kurarikira, kuko ubugingo bw’umuntu butava mu bukire bw’ibyo afite."

Maze Yesu abaciira uyu mugani ati, "Haabaayeho umugabo w’umukire wari ufite itaka ryeraga caane. Yiigiira inaama ati, Nzaakora nte, ko ntafite umwanya uhaagije wo guhunikamo imyaka yanje?

Maze aravuga ati, Nzaakora ntya: Ndasenya ibigega mpunikamo, maze nuubake binini birutaho umwo nzaaja mpunika imyaka yanje yoose hamwe n’ibindi bintu byanje ntunze. Nooneho niibwire nti: Ubu ufite ibyiza byinshi wibiikiye bizaagutunga igihe kireekire wiriire kandi winywere maze udamarare.

Ariko Imaana iramubwira iti, Wa mupfaapfa we! Iri joro urakuurwaho ubugingo bwawe. Noone se ibyo washaatse bizaaba ibya nde?

Uku ni ko bizaaba ku muntu weese wirundaanyiriza ubukire bwo mu isi adafitanye ubumwe n’Imaana."

Kwiringira Imaana

Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Ni co gituma mbabwira nti, Ntimukiiganyire ku bw’ubugingo bwanyu ngo muhagarike umutima muti, tuzaarya iki, cangwa muteekereze ibyerekeye umubiri ngo tuzambara iki?Ubugingo buruta caane ibyokurya n’imyambaro. Mureebere ku nyoni zo mu kireere, ntaabwo zihinga cangwa ngo zisaaruure. Ntizifite n’amazu zihunikamo cangwa ibigega, nyamara Imaana irazigaburira. Ntimuuzi se ko muziruta inshuro nyinshi? Ni nde muri mwe wakwiyongeraho n’isaaha imwe yoonyine ku bugingo bwe ku bwo guhagarika umutima? Noone se niiba mutashobora gukora ikintu gito nk’iki, ni iki kibahagarikiisha umutima ku bindi bintu.

Nimureebe kandi uko ibimori byo mu gasozi bikura. Ntibigira umurimo bikora cangwa ngo bigire imyambaro bidoda ariko ndababwira yuuko na Solomooni mu bukire bwe, atiigeze yambara neeza nka byo. Imaana iha ubwiza ibimera byose byo mu gasozi, bibaho uyu munsi, ariko ejo bigataabwa mu muriro. Noone se ntizaabakorera ibirutaho mwa bafite kwizeera guke mwe? Nuuko ntimugahagarike umutima w’ibyokurya cangwa ibyokunywa ngo abe ari byo muhozaho umutima. Ibi byose abatiizeera Imaana bo mu isi na bo barabishaakiisha. Naho mwe So wo mu ijuru azi ko mubyifuuza. Ahuubwo mbere ya byose, mushaake Ubwami bw’Imaana, niho ibyo muzaabyongererwa.

Ubutunzi Bwo mu Ijuru

Mwa biigiishwa banje mwe, nuubwo muri bake, ntimugaatinye kuko So aneezeezwa no kubaha Ubwami bwe. Muguriishe ubutunzi bwanyu maze amashilingi muyafashishe abakene. Mwishaakire ubutunzi buhoraho ari bwo bukire bwo mu ijuru butagira iherezo kandi aho abajuura bataabwiba cangwa inyenzi ngo ziburye. Ndababwira ko aho ubukire bw’umuntu buri, ari ho n’umutima we uzaaba.

Mube Maaso kandi Muhore Mwiteguuye

Nuuko muhore mwiteguuye kandi amataara yaanyu yake. Mumere nk’abagaragu bategereza sheebuja ngo ave mu bukwe kugira ngo naagaruka agakomanga, baheereko bamukinguurire. Abagaragu bo sheebuja azaasanga biiteguuye, ni bo bazaagororerwa. Ndababwira ukuri yuuko azaakenyera, akabiicaza, akabagaburira. Abagaragu bo sheebuja azaasanga bari maaso aho azaazira hoose, haba nijoro cangwa mu gitondo kare, bazaagororerwa. Mwibuke ko iyo nyirirugo aza kumenya isaaha umujuura aribuuzire mu nzu ye, ntiyakwemeye ko inzu ye icukurwa. Namwe reero mukwiriye kwiteeguura, kuko Umwana w’Umuntu azaaza mu gihe mudateekereza."

Umugaragu w’Intahemuka cangwa w’Umuhemu

Nuuko Peetero aravuga ati, "Nyagasani, uyu mugani ni twe uwuciiriye twenyine cangwa ni abantu boose?"

Yesu aramusubiza ati, "Ni nde mugaragu w’ubwenge kandi udahemuka wo sheebuja azaasigira umurimo wo kugaburira abandi bagaragu mu gihe gikwiriye? Uwo mugaragu wo sheebuja azaaza agasanga yarakoze ibikwiriye azaagororerwa. Ndababwira ukuri yuuko sheebuja azaamuha gutegeka ibye byose. Ariko uwo umugaragu natangira kwibwira ko sheebuja atari bugaruke vuba, agatangira gukubita bagenzi be, akiiriira, akinywera ndetse agasinda, sheebuja azaaza umunsi uwo mugaragu atamwiteguuye n’igihe ataazi. Azaamuhana bikabije hamwe n’abantu batiizeera.

Umugaragu weese uzi ico sheebuja ashaaka ntaaciteho, ngo agikore nk’uko yategetswe, azaakubitwa inkoni nyinshi. Ariko umugaragu utaazi byinshi byo sheebuja ashaaka, agakora ibidakwiriye, azaakubitwa inkoni nke. Uwahaawe byinshi azaabazwa byinshi kandi n’uwahaawe byinshi birutaho, aziishuzwa byinshi kurutaho.

Gukurikira Yesu Biraruhije

Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, icampa uwo muriro ukaba umaze gufata! Mfite umubatizo w’umubabaro uteeye ubwoba nzaabatizwa, bimpagaritse umutima kugeza igihe bizaarangirira. Mbese mwibwira ko naaje kuuzana amahoro mu isi? Oya rwose! Ahuubwo naaje gutandukanya abantu. Kuva ubu, abantu bataanu bo mu muryango umwe, ntibazaahuuza. Batatu bazaarwanya babiri, n’abandi babiri barwanye batatu. Umuhungu ntaazaahuuza na se, na se ntaazaahuuza n’umuhungu we. Umukoobwa ntazaahuuza na nyina, kandi nyina yeguhuuza n’umukoobwa we, ndetse n’umukazaana na nyirabukwe, ntibazaahuuza."

Yesu Abwira Abantu Kwiteguurira Ibizaaba

Arongera abwira abantu ati, "Iyo muboonye igicu giturutse iburengerazuuba, muravuga muti, Imvura igiiye kugwakandi koko ikagwa. Kandi iyo umuyaga uhuuha uturutse mu majeepfo, muravuga muti, Haraba ubushuhe bwinshikandi ni ko biba. Mwa ndyarya mwe! Mbese ko muuzi gusobaanura impindahinduka y’umunsi n’ikireere, ni kuki mutamenya gusobaanura iby’iki gihe?

Kwikiraanura n’Ukurega

Mwebwe se ni kuki mutamenya guhitamo igikwiriye? Nuujaana n’umuntu ukurega ku mucaamanza, ugerageze wiyuzuze na we mutaraagera imbere y’umucaamanza, bigatuma umucaamanza agushikiriza umusirikare, maze na we akagushira mu gihome. Ndababwira ukuri yuuko utazaavamo utari wishura umwenda woose hadasigayeyo n’ishilingi n’imwe."

União e harmonia

O corpo é um só, mas tem muitos membros. Cristo é a cabeça; a paz de Cristo governe em vossos corações.

Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko ico mwiringira ari kimwe, ari na co Imaana yabahamagariye.

Bagore, mwubahe abagabo baanyu nk’uko mwubaha Nyagasani. Kuko umugabo ni we mutwe w’umugore nk’uko Kristo ari umutwe w’itoorero, ari ryo mubiri we.

Nuuko reero, ni mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yaanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umwe. Kandi muje muhora mushiima.

Kubeeshwaho no Kwizeera

Ni co gituma tudaciika intege. N’ubwo umubiri waacu ugenda usaaza, imitima yaacu yo ihora ihindurwa busha buri munsi.

We ubwe yiikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku musaraba kugira ngo tuve mu byaha tubeho mu butungaane. Ibikomere bye ni byo byabakijije.

Kuko twese dukora inshobe nyinshi. Ariko niiba hari umuntu udashobya mu byo avuga, uwo aba ari intungaane kandi yaashobora no kugenga umubiri we woose.

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-