Publicidade

Crianças

Por Bíblia Online

As crianças ocupam lugar especial no coração de Deus. A Bíblia instrui a educá-las, protegê-las e ensiná-las nos caminhos do Senhor desde cedo — formando gerações que temem a Deus.

Herança do Senhor

Os filhos são herança do Senhor. Eles são presentes de Deus — cada criança é um milagre e uma responsabilidade sagrada.

Instruir as crianças

Instrui a criança no caminho em que deve andar. A educação cristã é mandamento repetido através de toda a Escritura.

Disciplinar com amor

A vara e a repreensão dão sabedoria. A disciplina produz o fruto pacífico da justiça nos que são exercitados por ela.

Obediência e promessa

Filhos, obedecei a vossos pais no Senhor. Honra a teu pai e tua mãe para que viva muito tempo sobre a terra.

Abaana n’Ababyeyi

Baana, muje mwumvira ababyeyi baanyu kuko ari byo bikwiriye abari muri Nyagasani. "Wubahe so na nyoko" ni ryo tegeko rya mbere rijaana n’iseezerano: "kugira ngo bizaakugendere neeza, maze uramire ku isi."

Namwe kandi ba se b’abaana, ntimukaraakaze abaana baanyu, ahuubwo mubarere neeza mubiigiisha ibya Nyagasani.

Namwe kandi ba se b’abaana, ntimukaraakaze abaana baanyu, ahuubwo mubarere neeza mubiigiisha ibya Nyagasani.

Kuba mu Muco

Ubwo reero muri abaana b’Imaana ikunda caane, muje mugerageza kuba nka yo.

Baana, muje mwumvira ababyeyi baanyu muri byose, kuko ari byo bishiimiisha Imaana.

Babyeyi, ntimukaraakaze abaana baanyu kugira ngo badaciika intege.

Crianças e o reino

Deixai vir a mim as crianças. Jesus honrou as crianças como modelo de fé e humildade para todo o seu povo.

ariko Yesu arababwira ati, "Mureke abaana bato bansange, ntimubabuze, kuko Ubwami bw’ijuru ari ubw’abameze nk’abo."

ariko Yesu arababwira ati, "Mureke abaana bato bansange, ntimubabuze, kuko Ubwami bw’ijuru ari ubw’abameze nk’abo."

Umukuru Uruta Abandi

Ico gihe abiigiishwa beegeera Yesu baramubaza bati, "Umukuru mu Bwami bwo mu ijuru ni nde?" Ahamagara umwana muto, amushira hagati yaabo maze arababwira ati, "Ndababwira ukuri, nimudahinduka ngo mube nk’abaana bato, ntaabwo muzinjira mu Bwami bw’ijuru. Uwiiciisha bugufi nk’uyu mwana ni we uruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru.

maze arababwira ati, "Ndababwira ukuri, nimudahinduka ngo mube nk’abaana bato, ntaabwo muzinjira mu Bwami bw’ijuru. Uwiiciisha bugufi nk’uyu mwana ni we uruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru. Uwaakiira umwana muto nk’uyu mu izina ryanje, aba ari nje yaakiiriye.

Umugani w’Intaama ya Zimiye

Mwirinde mudasuuzuugura umwe muri abo baana bato. Ndababwira yuuko, abaamalayika baabo bo mu ijuru bahora imbere ya Daata wo mu ijuru.

Yesu ni we Buruhuukiro

Ico gihe Yesu aravuga ati, "Ndagushiima Daata, Nyir’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishuurira abaciiye bugufi.

Hahiirwa abaharanira amahoro,

kuko baziitwa abaana b’Imaana.

Yesu Aheereza Abaana Bato Umugisha

Bamuuzanira abaana bato ngo abarambikeho ibiganza, ariko abiigiishwa be barabacaaha. Yesu abiboonye biramuraakaza abwira abiigiishwa be ati, "Mureke abaana bato baaze aho ndi, ntimubabuze, kuko Ubwami bw’Imaana ari ubwabo.

Azana umwana muto, amuhagarika hagati yaabo, aramukiikira, maze arababwira ati, "Uwaakiira umwana nk’uyu mu izina ryanje ni nje aba yaakiiriye, kandi unyakiira aba atari nje yaakiiriye ahuubwo aba yakiiriye uwantumye."

Yesu akomeza kugwiza ubwenge, akura ashimwa n’Imaana n’abantu.

Yesu na Peetero

Barangije kurya amafunguro ya mugitondo, Yesu abwira Simooni Peetero ati, "Simooni mwene Yohaana, urankunda kurusha aba ngaaba?"

Aramusubiza ati, "Yeego Nyagasani, uzi ko ngukunda."

Yesu aramubwira ati, "Ragira abaana b’intaama zanje."

Identidade e crescimento

Somos filhos de Deus pelo Espírito de adoção. Crescer em Cristo é amadurecer em fé, obediência e amor ao próximo.

Icakora abo boose bamwakiiriye, bakiizeera izina rye, yabahaaye ububaasha bwo kuba abaana b’Imaana.

Abo boose bayoborwa n’Umwuka w’Imaana, ni bo baana b’Imaana.

Kuko mutaahaawe Umwuka w’ububaata ubasubiza mu bwoba, ahuubwo mwakiiriye Umwuka ubahindura abaana b’Imaana bituma mubwira Imaana muti, "Daata, Daata!"

Umwuka w’Imaana ubwe wemeranya n’umwuka waacu guhamya yuuko turi abaana b’Imaana,

Ndetse n’ibyaremwe byose bitegerezanya amatsiko ngo bireebe guhishuurwa kw’abaana b’Imaana.

kuko mwese muri abaana b’Imaana mubiheeshejwe no kwizeera Kristo Yesu. Nk’uko benshi muri mwe mwabatijwe muri Kristo ni na ko mufite ubumwe na Kristo.

Abaana b’Imaana

Nimureebe urukundo ruhebuuje Daata yadukunze rwatumye twitwa abaana b’Imaana, kandi koko turi bo. Impamvu ituma ab’isi batatuuzi nuuko batiigeze kumumenya.

Bakundwa, ubu turi abaana b’Imaana kandi ico tuzaaba co ntikiraamenyeekana. Ariko ico tuuzi ni uko ubwo Yesu aziiyerekana tuzaamera nka we kuko tuzaamureeba uko ari. Kandi umuntu weese ufite ibyo byiringiro muri Kristo yiiyeze nk’uko Kristo ari uweera.

Baana banje ndabandikiye, kuko ibyaha byanyu byababariwe ku bwa Kristo.

Baana banje, mwirinde ibigirwamaana.

Agomba kuba azi kureeberera ab’urugo rwe neeza, no gutooza abaana be kumvira no kuubaha mu buryo bwose.

Kandi umuntu aramutse atareebereye ab’umuryango we, na caane ab’urugo rwe, uwo aba asubiye inyuma mu byo kwizeera Kristo ndetse akaba arutwa n’utiizeera.

Mbese mwibagiwe amagambo yo gukomeza ayo Imaana ibabwira nk’abaana baayo iti,

"Mwana wanje, wumvirize igihe Uhoraho agucaaha,

kandi ntuuciike intege igihe Uhoraho aguhana.

Kuko Uhoraho acaaha umuntu weese akunda,

kandi agahana umuntu weese wo yeemera nk’umwana we."

Mwihangaanire kubabazwa ko mucamo kuko ari igihano kiva kuri Daata. Iyo mubabazwa, byerekana yuuko Imaana irikubafata nk’abaana baayo. Mbese hari umwana wiigeze kubaho ntaahanwe na se? Iyo udahanwa n’Imaana nk’uko abandi baana bagenzwa, kimenyeesha yuuko uba utari umwana waayo nyakuri, ahuubwo uba uri ikibyarirano. Ikindi kandi, niiba ba daata baatubyaye mu buryo bw’umubiri, baduhana kandi tukabuubaha, ntibikwiriye yuuko turushaho kuganduukira Imaana yatubyaye mu mwuka tukabaho?

Igihe duhanwe, muri ako kaanya bigaragara ko tubabaye mumwanya wo kwishiima, ariko haanyuma abatoojwe muri ubwo buryo, bikabaviiramo umusaaruuro w’amahoro n’ubutungaane.

Baramusubiza bati, "Emera Umwami Yesu, maze wowe n’abo mu rugo rwawe mukizwe."

Uje wirinda irari rya gisore, ahuubwo ukurikirane ubutungaane, kwizeera, urukundo, n’amahoro, ufatanyije n’abambaza Imaana n’umutima ukeeye.

Kandi amagambo wumviise mvuga mubahamya benshi, uyamenyeeshe abantu biiringirwa kandi bazaashobora kubyigiisha abandi.

Transmitir a fé

Contaremos à geração vindoura os louvores do Senhor. O legado de fé é o maior presente que damos aos nossos filhos.

Ntaakinshiimiisha nko kumva abaana banje bagendera mu kuri.

Ntaakinshiimiisha nko kumva abaana banje bagendera mu kuri.

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-