Deus é amor
Deus é amor — esta é a declaração mais profunda da Bíblia sobre a natureza divina. Tudo que Deus faz nasce do amor. Quem permanece no amor permanece em Deus.
A natureza de Deus
Deus é amor. Quem permanece no amor, permanece em Deus e Deus nele. Ele nos amou primeiro com amor eterno.
Bakundwa, mureke dukundane kuko urukundo ruva ku Maana. Ukunda weese yabyawe n’Imaana kandi azi Imaana. Udakunda weese ntaazi Imaana kuko Imaana ni urukundo.
Uru ni rwo rukundo nyakuri, si ukuvuga ngo twakunze Imaana, ahuubwo ni yo yadukunze ubwo yoohereje Umwana waayo kugira ngo atubeere igitambo c’ibyaha byacu.
Umuntu weese waatura ko Yesu ari Umwana w’Imaana, Imaana iguma muri we kandi na we akaguma muri yo. Naatwe tumaze kumenya ndetse no kwizeera urukundo Imaana idufitiye.
Imaana ni urukundo kandi abafite urukundo baguma mu Maana na yo ikaguma muri bo.
Igituma dukunda nuuko Imaana yabanje kudukunda.
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
O amor de Deus revelado
Deus prova o seu amor em que Cristo morreu por nós quando ainda éramos pecadores. Seu amor é compassivo e eterno.
Ariko Imaana yo, yatweretse ukuntu idukunda ubwo Kristo yadupfiiraga kandi tukiri abanyabyaha.
Ariko imbabazi z’Imaana ni nyinshi, kandi n’urukundo idukunda rurahebuuje, nuubwo twari twarapfuuye tuzize ibicumuro byacu, yadushubije ubugingo hamwe ku bw’ubumwe bwacu na Kristo. Erega mwakijijwe ku bw’ubuntu bwayo.
Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mutungaane rwose kandi mukurikize ibyo mbasaba, mwumviikane, mubaane amahoro, nuuko Imaana idukunda kandi igatanga amahoro ibaane namwe.