Publicidade

Deus nos chamou

Por Bíblia Online

Deus nos chamou antes da fundação do mundo. Ele nos conhece pelo nome, nos predestinou para sermos conforme a imagem de Cristo e nos capacita para o chamado.

Chamados por Deus

Os que Deus predestinou, também os chamou. O Seu chamado é irrevogável — fundamentado no propósito eterno e na graça abundante.

Kandi tuuzi ko Imaana ikorera muri byose kuuzanira ibyiza abayikunda, abo yahamagaye nk’uko yabigambiiriye. Abo Imaana yamenye kuva keera, yanabatooranyirije kumera nk’Umwana waayo, kugira ngo uwo Mwana abe ari we uba imfura muri beene se benshi. Abo Imaana yatooranyije keera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindiishirije, n’abo yatsindiishirije yabahaaye ikuzo.

Ndasaba ko imitima yaanyu yakinguuka ikabona, kugira ngo mumenye ibyiringiro byo mwahamagariwe, kandi mumenye n’icuubahiro gihebuuje yaseezeranyije abaana baayo, kandi mumenye uko imbaraga z’ububaasha zikorera muri twe abiizeera. Izi mbaraga zidukoreramo, ni nazo mbaraga zihebuuje

Ntukagire isoni zo kuba umuhamya w’Umwami waacu, cangwa ngo ugirire isoni, nje umusibe nzira Umwami Yesu. Ahuubwo wifatanye nanje mu kubabazwa ku bw’Ubutumwa Bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imaana. Yaradukijije, iduhamagarira kuba abaayo burundu, bidaturutse ku mirimo yaacu, ahuubwo ibiteewe n’umugambi waayo, n’ubuntu yatugiriye. Ubwo buntu yabuduheereye muri Kristo Yesu mbere y’ibihe byose, ariko ubu bukaba bwaraduhishuuriwe igihe Umukiza waacu Yesu Kristo yigaragaje. Yatsinze imbaraga z’urupfu, maze agaragaza ubugingo no kudapfa akoreesheje Ubutumwa Bwiza.

Kandi nimumara kubabazwa akaanya gato, Imaana nyir’ubuntu bwose, yabahamagariye kuba mu ikuzo rihoraho muri Kristo, izaabasubiza imbaraga ibashigikire, ibakomeze kandi ibahe urufatiro rukomeye.

A resposta ao chamado

Ninguém pode vir a mim se o Pai não o atrair. Deus escolheu os fracos para confundir os fortes — e nos chamou para a luz.

Nta we ushobora kungeraho ataazanywe na Daata wantumye, kandi nzaamuzuura ku munsi wa nyuma.

Noone reero bavandimwe, nimuzirikane uko mwari mumeze igihe Imaana yabahamagaye. Ukurikije uko abantu babibona, benshi muri mwe ntimwari abanyabwenge cangwa ibihangaage cangwa mwaravuukiye mu mago akomeye. Ariko Imaana yatooranyije ibyo abantu biita ubupfu kugira ngo ikoze isoni abanyabwenge, Imaana yatooranyije ibinyantege nke kugira ngo ikoze isoni ibihangaage.

Nimwumve bavandimwe nkunda, Imaana yatooranyije abakene bo muri iyi si kugira ngo babe abatunzi mu kwizeera kandi babe abaragwa b’Ubwami Imaana yaseezeranyije abayikunda.

Imaana yaradukijije ituvaana mu butware bw’umwijima, itujaana mu Bwami bw’Umwana waayo ikunda, ari na we dukeesha gucungurwa kandi ari ko kubabarirwa ibyaha byacu.

Peetero arabasubiza ati, "Buri muntu weese yiihane kandi abatizwe, mu izina rya Yesu Kristo kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu kandi muhaabwe impaano y’Umwuka Weera. Kuko iseezerano ari iryanyu n’abaana baanyu, n’abarikure boose n’abandi benshi nk’uko Nyagasani Imaana yaacu iziihamagarira."

Confirmando o chamado

Procurai tornar cada vez mais firme a vossa vocação. Deus começou a boa obra e a completará até o dia de Cristo.

Nuuko reero bavandimwe, mushiishikarire guhamya, gutooranywa no guhamagarwa kwanyu, kuko nimubigenza mutyo, ntimuziigera musiitaara na hato. Bityo reero, bizaabaheesha uburenganzira bwuzuye bwo kwinjira mu Bwami bw’iteeka bw’Umwami waacu kandi Umukiza Yesu Kristo.

Ndahamya neeza ntashidiikanya ko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izaawurangiza rwose kugeza ku munsi Yesu Kristo azaagaruka.

Kuko hahamagarwa benshi, hagatooranywa bake."

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-