Dia das crianças
As crianças são preciosas aos olhos de Deus. Jesus as acolheu, abençoou e ensinou que delas é o Reino dos Céus — modelos de fé, pureza e humildade.
Jesus e as crianças
Deixai vir a mim as crianças. Jesus abraçou, abençoou e honrou as crianças como modelo de fé para os adultos.
ariko Yesu arababwira ati, "Mureke abaana bato bansange, ntimubabuze, kuko Ubwami bw’ijuru ari ubw’abameze nk’abo."
Umukuru Uruta Abandi
Ico gihe abiigiishwa beegeera Yesu baramubaza bati, "Umukuru mu Bwami bwo mu ijuru ni nde?" Ahamagara umwana muto, amushira hagati yaabo maze arababwira ati, "Ndababwira ukuri, nimudahinduka ngo mube nk’abaana bato, ntaabwo muzinjira mu Bwami bw’ijuru. Uwiiciisha bugufi nk’uyu mwana ni we uruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru.
Umugani w’Intaama ya Zimiye
Mwirinde mudasuuzuugura umwe muri abo baana bato. Ndababwira yuuko, abaamalayika baabo bo mu ijuru bahora imbere ya Daata wo mu ijuru.
Abatware b’abaheerezabitambo hamwe n’Abiigiishamategeko baboonye ibitangaaza akoze, n’abaana bateera heejuru mu Nzu y’Imaana bati, "Hozaana, aragasingizwa Umwana wa Dawudi," bararaakara nuuko babaza Yesu bati, "Uri kumva ibyo bari kuvuga?" Arabasubiza ati, "Yeego ndi kubyumva, mbese ntimuraasoma ibyanditswe ngo,
‘Wateguuye ko abaana bato n’abakiri ku ibeere bagusingiza’?"
Ndabahamiriza yuuko utaakiira ubwami bw’Imaana nk’Umwana muto atazaabwinjiramo na hato." Nuuko akiikira abo baana, abarambikaho ibiganza, abaha umugisha.
Azana umwana muto, amuhagarika hagati yaabo, aramukiikira, maze arababwira ati, "Uwaakiira umwana nk’uyu mu izina ryanje ni nje aba yaakiiriye, kandi unyakiira aba atari nje yaakiiriye ahuubwo aba yakiiriye uwantumye."
Instruir e proteger
Instrui a criança no caminho de Deus. Elas são herança do Senhor — presentes sagrados que devemos educar com amor.
Baana, muje mwumvira ababyeyi baanyu muri byose, kuko ari byo bishiimiisha Imaana.
Babyeyi, ntimukaraakaze abaana baanyu kugira ngo badaciika intege.
Abaana n’Ababyeyi
Baana, muje mwumvira ababyeyi baanyu kuko ari byo bikwiriye abari muri Nyagasani. "Wubahe so na nyoko" ni ryo tegeko rya mbere rijaana n’iseezerano: "kugira ngo bizaakugendere neeza, maze uramire ku isi."
Namwe kandi ba se b’abaana, ntimukaraakaze abaana baanyu, ahuubwo mubarere neeza mubiigiisha ibya Nyagasani.