Domínio próprio
O domínio próprio é fruto do Espírito e marca de maturidade espiritual. A Bíblia ensina que quem governa o próprio espírito é melhor do que quem conquista uma cidade.
Fruto do Espírito
O fruto do Espírito inclui domínio próprio. A graça de Deus nos ensina a viver de maneira sóbria e justa neste mundo.
Ariko reero, imbuto z’Umwuka ni urukundo, umuneezeero, amahoro, kwihangaana, ubugwaneeza, ubupfura, kwiringirwa, kwiciisha bugufi no kwirinda. Ibimeze bityo ntaamategeko abihana.
Kuko ubuntu bw’Imaana bumaze kugaragara, bukaazanira abantu boose agakiza. Ubwo buntu butwigiisha kurekeraho kugomera Imaana, kudatwarwa n’irari ry’iby’isi, ahuubwo turangwe no kwifata, kuba mu butungaane, no kuubaha Imaana mu gihe tugitegereje umunsi muhiire dufitiye ibyiringiro ubwo ikuzo ry’Imaana yaacu ikomeye kandi Umukiza waacu Yesu Kristo rizaagaragara.
Kuko Imaana ntiyaduhaaye Umwuka w’ubwoba, ahuubwo yaduhaaye Umwuka w’imbaraga n’urukundo no kwifata.
Ku bw’iyo mpamvu, mukwiriye gukora ibishoboka, mu kongera ubugwaneeza ku kwizeera, ubugwaneeza mukongeraho ubumenyi, ubumenyi mwongereho ukwifata, ukwifata mwongereho ukwihangaana, ukwihangaana mwongereho kuubaha Imaana, kuubaha Imaana mwongereho kubaana kwa kivandimwe, nuuko kubaana kwa kivandimwe mwongereho urukundo.
Governar a si mesmo
Melhor é o que domina o seu espírito do que o que toma uma cidade. A cidade sem muros é o homem sem domínio próprio.
Mbese ntimuuzi yuuko abarushanwa mu kwiruka boose biiruka, ariko umwe akaba ari we utsindira igihembo? Noone reero namwe nimwiruke kugira ngo muzaatsindire ico gihembo. Umuntu weese mu irushanwa yiirinda muri byose, aharanira ikamba rishira vuba, ariko twebwe dukora umurimo waacu kugira ngo tuzaabone ikamba rihoraho iteeka. Ni yo mpamvu ntaapfa kwiruka nk’utaazi iyo aja, kandi ni co gituma meze nk’umukinnyi w’ibikonde ukubita adahushwa. Ahuubwo mbabaza umubiri wanje nkawukomeza, kugira ngo ntabwiriza abandi Ubutumwa, maze njeewe sineemerwe.
Ariko niiba badashobora kwifata, bagomba gushaaka, kuko ibyiza ari ugushaaka aho kwicwa n’irari.
Ntaakigeragezo na kimwe caabagezeho kidasanzwe mu bantu. Imaana ni intahemuka, kandi ntaabwo izaatuma mugeragezwa n’ibirenze ibyo mwashobora gutsinda. Ariko nimugeragezwa, Imaana izaabaha imbaraga zo kwihangaanira ibyo bigeragezo maze ibahe n’uburyo bwo kubivamo.
Disciplina e vigilância
Sede sóbrios e vigilantes. O diabo anda em derredor como leão rugidor. A sobriedade nos protege e fortalece.
Mwirinde kandi mube maaso, kuko umwanzi waanyu Sataani ahora azereera nk’intare itontoma ishaaka uwo ya conshomera. Mumurwanye kandi mushikame mu kwizeera kuko muuzi yuuko abavandimwe baanyu ku isi yoose bari kunyura mu mubabaro nk’uwo.
Iheerezo rya byose riri haafi. Nuuko reero mwifate kandi mube maaso kugira ngo mushobore gusenga neeza.
Nooneho reero ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugomba kwikomereza kuri ico giteekerezo kuko umuntu weese ubabazwa mu mubiri aba atandukanye n’icaaha. Uheereye ubu reero mugomba kumara iminsi mushigaje muri ubu buzima mudategekwa n’irari ry’umubiri ahuubwo mukurikiza ibyo Imaana ishaaka. Mumaze igihe gihaagije mukora ibyo abataazi Imaana bakunda gukora, no kugira ingeso mbi zoose, n’irari, ubusinzi, kwineezeeza mubyo kunywa n’ubuheeheesi, hamwe n’imihango igayitse yo gusenga ibigirwamaana. Noone ubu abo mwabikoranaga batangazwa no kubona mutagifatanya na bo mu ngeso mbi zikabije, bigatuma babasebya. Nyamara bazaatanga umwanzuro imbere y’Imaana, yo yiiteguuye guciira urubanza abazima n’abaapfuuye.
buri muntu akamenya kurinda umubiri we mu buryo butungaanye kandi bwiyubashe, mudatwarwa n’irari nk’uko abantu bataazi Imaana babigenza.
O senhorio de Cristo
Todo domínio pertence a Cristo. Ele é Senhor dos senhores e Rei dos reis — e nos capacita a viver em santidade.
Imaana yaradukijije ituvaana mu butware bw’umwijima, itujaana mu Bwami bw’Umwana waayo ikunda, ari na we dukeesha gucungurwa kandi ari ko kubabarirwa ibyaha byacu.
yakoreesheje ubwo yazuuye Yesu mu baapfuuye maze ikamwicaza iburyo bwayo mu mwanya wo mu ijuru. Kristo yashizwe heejuru y’abatware, abanyabushobozi, abanyabubaasha, n’abategetsi boose bo mu ijuru, ndetse n’izina rye rishirwa heejuru y’andi mazina y’ubushobozi muri iki gihe, no mu gihe kizaaza.
Ariko twebwe iwaacu ni mu ijuru, kandi ni ho Umukiza dutegereje azaava, ari we Mwami Yesu Kristo. Azaahindura imibiri yaacu y’intege nke ipfa, ayigire imibiri y’ikuzo nk’uwe, akoreesheje ubushobozi afite bumubaashiisha gutegeka ibintu byose.
Tuuzi ko Kristo yazuutse mu baapfuuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu ntirukimufiteho ububaasha.
Kandi burya, abo bagengwa na kamere y’umubiri ntibashobora kuneezeeza Imaana.
Ariko mwebwe ntimugengwa na kamere muntu, ahuubwo mugengwa n’Umwuka ubwo Umwuka w’Imaana aba muri mwe. Umuntu udafite Umwuka wa Kristo ntaaba ari uwe.
Nk’uko boose baapfa biturutse kuri Adamu, ni na ko boose bazaazuuka mu baapfuuye biturutse kuri Kristo. Ariko buri umwe azaazuuka mu gihe ce, uwabanje kuzuuka ni Kristo maze haanyuma abaamuyobotse bazaakurikireho, igihe co azaazira. Nuuko hazaabaho imperuuka, Kristo atsembe ibinyabutware by’umwuka byose, ibinyabushobozi, n’ibinyabubaasha, maze yeegurire Imaana Daata Ubwami. Kuko Kristo akwiriye gutegeka kugeza aho Imaana izaatsinda abanzi boose ikabashira munsi y’ibirenge bye.