Esperar no Senhor
Esperar no Senhor é ato de fé e confiança. A Bíblia promete que os que esperam em Deus renovam as forças, recebem direção e experimentam a fidelidade divina no tempo certo.
Renovar as forças
Os que esperam no Senhor renovam as forças. Sobem como águias, correm e não se cansam, caminham e não se fatigam.
Espera paciente
Esperei com paciência no Senhor e Ele se inclinou para mim. Confie nele e descanse — Ele agirá no tempo certo.
Confiança e perseverança
Confie no Senhor de todo o coração. Sede pacientes na tribulação — o Senhor é fiel e cumprirá todas as suas promessas.
Kandi si ibyo byonyine, ndetse dushiimiishwa no kubabazwa ducamo, kuko tuuzi yuuko kubabazwa kuduteera kwihangaana, kandi kwihangaana kugateera ingeso nziiza, ingeso nziiza zikatugeza ku byiringiro,
Kandi turabasengera ngo Imaana ibahe gukomera koose kuva mu mbaraga z’ikuzo ryayo, kugira ngo bibashoboze kwiteguurira kwihangaanira byose mudacoogora kandi mufite umuneezeero,
Nuuko bavandimwe nkunda, mwihangaane kugeza aho Umwami Yesu azaazira. Nimureebe ukuntu umuhinzi yiihangaana ategereza imyaka yabibye mu butaka kugira ngo yeere. Ayitegereza yiihangaanye kugeza igihe izaabonera imvura y’urugaryi n’iy’itumba. Namwe reero nimutegereze mwihangaanye, mukomeze kugira ibyiringiro kuko kuuza k’Umwami Yesu kwegeereje.
Abo twita abanyamahiirwe ni abo biihangaanye. Mwumviise ibyo kwihangaana kwa Yobu, kandi muuzi ibyo Nyagasani yamukoreye haanyuma. Kuko Uhoraho ni umunyambabazi kandi afite impuhwe nyinshi.
Noone reero ubwo mwejejwe mu mitima yaanyu ku bwo kumvira ukuri kugira ngo mugire urukundo nyaarwo rwa kivandimwe, nimukundane caane mubikuuye ku mutima. Kuko mu ijambo ry’Imaana rizima kandi rihoraho iteeka, mwavuutse bundi busha mutaabyawe n’imbuto ibora, ahuubwo mubyawe n’imbuto ihoraho iteeka. Kandi byanditswe ngo,
"Abari mu mubiri boose bameze nk’ibyatsi
kandi ikuzo ryabo rikaba nk’iry’ibimori by’ibyatsi.
Ibyatsi biraraba,
n’ibimori bigahunguka,
ariko ijambo ry’Uhoraho rizaahoraho iteeka."
Iri jambo reero ni ryo Nkuru Nziiza mwamenyeeshejwe.
Nyagasani ntaatinda gukora ibyo yaseezeranyije nk’uko bamwe bibwira ko atinze, ariko arabiihangaanira, yuuko adashaaka kugira ngo hagire urimbuka ahuubwo ko boose baakwihana ibyaha byabo.
Yesu akomeza kubabwira ati, "Ico gihe Ubwami bw’Imaana buzaagereranywa n’uyu mugani. Abakoobwa cumi baajanye amataara yaabo, baja gusanganira umukwe. Bataanu muri bo baari abapfaapfa, abandi bataanu baari abanyabwenge. Abo bapfaapfa baajaanye amataara yaabo, ariko ntibaajaana amavuta yo kongeramo, ariko abanyabwenge bo bajaana amataara n’amavuta yaayo mu macupa. Umukwe atinze kuuza, abakoobwa boose batangira guhunikiira, barasinziira. Ariko n’ijoro mu gicuku, haba urusaku bati, ‘Umukwe araaje! Nimusohoke muje kumusanganira!’ Nuuko abakoobwa boose barabaduka, batungaanya amataara yaabo. Abapfaapfa babwira abanyabwenge bati, ‘Muduhe ku mavuta y’itaara yaanyu kuko amataara yaacu agiiye kuzima.’ Ariko abanyabwenge barabahakanira bati, ‘Ntibishoboka! Ntiyaadukwira twese, ahuubwo byaba byiza mugiiye mu bacuruuzi mukiigurira ayaanyu.’ Ariko bagiiye kuyagura, umukwe araaza, abari biiteguuye binjirana na we mu nzu y’ubukwe, nuuko urugi rurakingwa. Haanyuma baabakoobwa b’abapfaapfa bagarutse, barahamagara bati, ‘Daatabuja, daatabuja, dukinguurire.’ Na we arabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri, simbaazi!’ " Nuuko Yesu arababwira ati, "Mube maaso, kuko mutaazi umunsi cangwa igihe Umwana w’Umuntu azaazira.