Espírito
O espírito humano é a parte mais profunda do nosso ser — onde Deus habita, onde a fé se ancora e de onde brota a verdadeira adoração. A Bíblia nos chama a viver pelo Espírito.
A natureza do espírito
O espírito está pronto, mas a carne é fraca. A batalha entre carne e espírito é constante e exige vigilância.
Nimube maaso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima urakunze, ariko umubiri ufite intege nke."
"Hahiirwa abakene mu mitima yaabo,
kuko Ubwami bw’ijuru ari ubwabo.
Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi ibyo Umwuka ushaaka bitandukanye n’ibyo kamere ishaaka. Ni co gituma ibyo mushaaka gukora atari byo mukora.
Ndababwira nti; nimuyoborwe n’Umwuka, ni bwo mutazaakora ibyo kamere irarikira.
Ariko reero, imbuto z’Umwuka ni urukundo, umuneezeero, amahoro, kwihangaana, ubugwaneeza, ubupfura, kwiringirwa, kwiciisha bugufi no kwirinda. Ibimeze bityo ntaamategeko abihana.
Niiba tubeeshwaho n’Umwuka, tuje tuyoborwa n’Umwuka.
Kugengwa na kamere y’umubiri biteera urupfu, ariko kugengwa n’Umwuka biizana ubugingo n’amahoro.
O Espírito de Deus em nós
Vosso corpo é templo do Espírito Santo. Deus fortalece com poder no homem interior pelo seu Espírito.
Ntimuuzi yuuko imibiri yaanyu ari urusengero rw’Umwuka Weera utuuye muri mwe mwahaawe n’Imaana kandi mukaba ari ntaabubaasha mwifiteho ngo mwigenge? Imaana yabacunguje ikiguzi gikomeye! Noone reero nimukoreeshe imibiri yaanyu kuyiheesha ikuzo.
Ariko uwiifatanya na Nyagasani aba abaaye umwe na we.
Mbese ni nde wamenya ikiri ku mutima w’umuntu keretse umwuka uri muri uwo muntu? Ni na ko ari ntaamuntu waamenya iby’Imaana, keretse Umwuka waayo.
Noone se niiba bimeze bityo, nkore iki? Nzaaja nsengera mu mutima, ubundi kandi nsengane ubwenge. Nzaaririmbira indirimbo z’ishimwe mu mutima kandi nongere ndirimbane ubwenge.
Ndasaba Imaana nyir’ikuzo n’ububaasha bwose kubateera imbaraga no gukomeza imitima yaanyu, ibigiriishije Umwuka waayo kandi ndasaba ngo Kristo atuure mu mitima yaanyu mubikeesha ukwizeera kwanyu, ubwo muri gushoora imizi no gushikama mu rukundo.
Ndasaba Imaana y’Umwami waacu Yesu Kristo, ari yo Daata w’ikuzo, kubaha Umwuka uzaabaha ubwenge no kubahishuurira Imaana, kugira ngo murusheho kuyimenya.
Kuko mutaahaawe Umwuka w’ububaata ubasubiza mu bwoba, ahuubwo mwakiiriye Umwuka ubahindura abaana b’Imaana bituma mubwira Imaana muti, "Daata, Daata!" Umwuka w’Imaana ubwe wemeranya n’umwuka waacu guhamya yuuko turi abaana b’Imaana,
Umwuka w’Imaana ubwe wemeranya n’umwuka waacu guhamya yuuko turi abaana b’Imaana,
Kuko mutaahaawe Umwuka w’ububaata ubasubiza mu bwoba, ahuubwo mwakiiriye Umwuka ubahindura abaana b’Imaana bituma mubwira Imaana muti, "Daata, Daata!"
Ariko niiba Kristo ari muri mwe, nuubwo umubiri uzaapfa ku mpamvu y’icaaha, Umwuka uzaatuma mubaho ku bwo gukiraanuka.
Abo boose bayoborwa n’Umwuka w’Imaana, ni bo baana b’Imaana.
Ni co kimwe, n’Umwuka Weera adufasha mu ntege nke zaacu. Kuko tutaazi ibyo twasaba mu gusenga, ariko Umwuka ubwe akadutakambira aniha iminiho irenze imivugire.
Mwekuba abanebwe, ahuubwo mukorere Nyagasani mufite ishaka ryinshi.
Imaana nyir’ibyiringiro ibuuzuzemo ibyishiimo n’amahoro muheeshwa no kwemera, kugira ngo mubone kwiringira ku bw’imbaraga z’Umwuka Weera.
Vida no Espírito
Deus é Espírito e importa que os que o adoram o adorem em espírito e em verdade. O Espírito vivifica e transforma.
Imaana ni Umwuka kandi abayiramya bakwiriye kuyiramya by’ukuri, bayobowe n’Umwuka."
Igihe kireegeereje kandi kirasohoye, ubwo abaramya Daata by’ukuri, bamuramya mu kuri bayobowe n’Umwuka, kuko Daata ashaaka beene abo bamuramya batyo. Imaana ni Umwuka kandi abayiramya bakwiriye kuyiramya by’ukuri, bayobowe n’Umwuka."
Nuuko reero twese twerekana ikuzo ry’Umwami kandi amaaso yaacu aratwikuuruye. Iryo kuzo riva ku Mwami waacu ni wo Mwuka uduhindura ngo duse na we, tuva ku rwego rumwe rw’ikuzo tuja ku rundi.
Nshuti bakundwa, ayo maseezerano yoose nitwe yahaawe. Bityo reero ni mureke twiyeze twivaaneho ikintu coose gishobora guhumaanya imibiri n’imitima yaacu, dushiishikarire ubutungaane mu kuubaha Imaana.
Kuko Imaana ntiyaduhaaye Umwuka w’ubwoba, ahuubwo yaduhaaye Umwuka w’imbaraga n’urukundo no kwifata.
Kuko Imaana ntiyaduhaaye Umwuka w’ubwoba, ahuubwo yaduhaaye Umwuka w’imbaraga n’urukundo no kwifata.
Kuko nzi yuuko ku bw’amasengeesho yaanyu, no gufashwa n’Umwuka utangwa na Yesu Kristo, ibi bizamviiramo kubohoorwa.
Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubaane namwe mwese.
Promessas do Espírito
Derramarei o meu Espírito sobre toda a carne. O Espírito revela, guia e capacita os filhos de Deus.
Cuidar do espírito
Cria em mim um coração puro e renova dentro de mim um espírito reto. O espírito quebrantado Deus não rejeita.
Ni koko Ijambo ry’Imaana ni rizima kandi rifite imbaraga, rityaye kurusha inkoota ifite impande ebyiri. Rihinguranya mu muntu rikagera mu mahuuriro y’ubuzima n’umwuka, no ku y’ingingo n’umushokoora. Rishoboye kugenzuura ibyo umutima wiibwira n’ibyo ugambiiriye.
Nuuko reero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuuye, ni na ko kwizeera kutagira ibikorwa kuba gupfuuye.
Bakundwa, ntimukiizeere buri mwuka woose, ahuubwo mugenzuure imyuka kugira ngo mumenye neeza niiba iva ku Maana kuko abahanuuzi bibinyoma bamaze kugwira mu isi.
Iki ni co kitumenyeesha yuuko tuba muri yo na yo ikaguma muri twe, kuko yaduhaaye Umwuka waayo.
Noone ko muri babi mukaba muuzi guha abaana baanyu ibyiza, So wo mu ijuru we ntiyarushaho guha Umwuka Weera abamumusabye!"
Nuuko haboneka indimi ziigabanyije zisa n’iz’umuriro, zija ku mutwe wa buri weese. Abiizeera boose buuzura Umwuka Weera batangira kuvuga izindi ndimi, nk’uko Umwuka Weera yabahaaye ubushobozi.