Pular para o conteúdo
Publicidade

Família de Deus

Por Bíblia Online

A família de Deus transcende laços de sangue. Em Cristo, somos adotados como filhos, irmãos uns dos outros e membros de uma família eterna — a Igreja.

Adotados por Deus

Recebemos o espírito de adoção pelo qual clamamos: Abba, Pai! Se filhos, também herdeiros — herdeiros de Deus e co-herdeiros com Cristo.

Kuko mutaahaawe Umwuka w’ububaata ubasubiza mu bwoba, ahuubwo mwakiiriye Umwuka ubahindura abaana b’Imaana bituma mubwira Imaana muti, "Daata, Daata!" Umwuka w’Imaana ubwe wemeranya n’umwuka waacu guhamya yuuko turi abaana b’Imaana, kandi ubwo turi abaana baayo, turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’ibyo Imaana yaseezeranyije bityo reero turi n’abasangira umurage na Kristo niiba tubaana na we ngo tuzaahabwe ikuzo na we.

Maze ko igihe gikwiriye caageze, Imaana yoohereje Umwana waayo wabyawe n’umugore, kandi avuuka agengwa n’amategeko y’Abayuuda, kugira ngo acungure abaari bakigengwa n’amategeko maze tubone kuba abaana b’Imaana.

Kandi kuko muri abaana b’Imaana, ni co caatumye yoohereza Umwuka w’Umwana waayo mu mitima yaacu uhora utakamba uti, "Daata, Daata." Nuuko reero, ntuukiri umugaragu ahuubwo uri umwana, kandi reero ubwo uri umwana waayo, Imaana yakugize umuragwa waayo.

kuko mwese muri abaana b’Imaana mubiheeshejwe no kwizeera Kristo Yesu. Nk’uko benshi muri mwe mwabatijwe muri Kristo ni na ko mufite ubumwe na Kristo. Noone reero ntihakiriho Umuyuuda cangwa Umugiriki, imbaata cangwa uwiigenga, umugabo cangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.

Imaana yari yarahisemo kutugira abaana baayo tubikeesha Yesu Kristo, ku bw’ineeza n’ubushaake bwayo. Noone reero, reka dusingize Imaana ku bw’ubuntu buhebuuje ari yo mpaano yaduheereye ubuntu, ibinyujije mu Mwana waayo w’inkoramutima.

Gusabira Abefeeso

Ni co gituma mfukama imbere y’Imaana Daata, uwo imiryango yoose yo mu ijuru n’iyo ku isi yiitirirwa.

Icakora abo boose bamwakiiriye, bakiizeera izina rye, yabahaaye ububaasha bwo kuba abaana b’Imaana. Ntibaabaaye abaana b’Imaana mu buryo busanzwe bw’abantu babyaramo, ariko Imaana ubwayo ni yo yabiibyariye mu mwuka.

A comunidade de fé

Não abandonem a congregação. Somos um corpo em Cristo, membros uns dos outros, chamados a amar e a servir.

Twe kwirengagiza guteeranira hamwe nk’uko bamwe baabigize akamenyeero ahuubwo turusheho gukomezanya nkuuko mubona umunsi w’Umwami wegeereje.

Mwihangaanire kubabazwa ko mucamo kuko ari igihano kiva kuri Daata. Iyo mubabazwa, byerekana yuuko Imaana irikubafata nk’abaana baayo. Mbese hari umwana wiigeze kubaho ntaahanwe na se? Iyo udahanwa n’Imaana nk’uko abandi baana bagenzwa, kimenyeesha yuuko uba utari umwana waayo nyakuri, ahuubwo uba uri ikibyarirano. Ikindi kandi, niiba ba daata baatubyaye mu buryo bw’umubiri, baduhana kandi tukabuubaha, ntibikwiriye yuuko turushaho kuganduukira Imaana yatubyaye mu mwuka tukabaho? Kuko ba daata baatubyaye mu mubiri baaduhannye kumara akaanya gato babona yuuko ari byo bikwiriye kuri bo, ariko Imaana iduhana ku bw’ubwiza bwacu kugira ngo dusangire ku kwera kwayo.

Ni co kimwe, nuubwo turi benshi, turi umubiri umwe muri Kristo, twese duhuurijwe hamwe, buri muntu akaba urugingo rwa mugenzi we.

Igice c’umubiri iyo kibabaye, ibindi bice by’umubiri bibabarana na co, kandi iyo igice c’umubiri gihaawe icuubahiro, ibindi bice na byo byishiimana na co.

Bityo reero ntimukiri abanyamahanga n’abiimukiira, ahuubwo musangiye ubwenegihugu n’abantu b’Imaana, ndetse mukaba muri bamwe bo mu muryango waayo. Namwe mwubatswe ku rufatiro rwubatswe n’intumwa n’abahanuuzi, ariko ibuye ry’imfuruka ni Kristo Yesu ubwe. Ni we ushoboza inzu yoose guteeranywa neeza maze igahinduka urusengero rwera rwa Nyagasani. Reero muri we ni mwo mwe hamwe n’abandi mwubakwa mu buryo bw’Umwuka, kugira ngo mube inzu yo gutuurwamo n’Imaana.

Quem é minha família?

Jesus disse: quem faz a vontade de Deus, esse é meu irmão e irmã. A família de Deus inclui todos os que creem.

Yesu arabasubiza ati, "Maama ni nde na beene maama ni bande?" Areeba abaari biicaye bamwitoorooye, aravuga ati, "Dore Maama na beene maama! Umuntu weese ukora ibyo Imaana ishaaka, ni we mwene maama, ni we mushiki wanje, kandi ni we maama."

Umugaragu ntaabwo akomeza kuba mu muryango iteeka, ahuubwo umwana ni we uwubamo iteeka ryose.

Yesu arababwira ati, "Iyo Imaana iba ari yo So, muba munkunze, kuko nanje nkomooka ku Maana nkaba ndi hano. Sinaaje ku bwanje, ahuubwo ni yo yantumye.

Ibyo Umuyobozi w’Itoorero Ashinzwe Gukorera Abiizeera

Ntukabwire naabi umusaaza, ahuubwo uje uvugana na we nk’umubyeyi, naho abasore uje ubatwara nka beene so, abakeecuru uje uvugana na bo nka ba nyoko, naho inkumi nka bashiki baawe, kandi byose ubikorane umutima usukuuye.

Abaana b’Imaana

Nimureebe urukundo ruhebuuje Daata yadukunze rwatumye twitwa abaana b’Imaana, kandi koko turi bo. Impamvu ituma ab’isi batatuuzi nuuko batiigeze kumumenya. Bakundwa, ubu turi abaana b’Imaana kandi ico tuzaaba co ntikiraamenyeekana. Ariko ico tuuzi ni uko ubwo Yesu aziiyerekana tuzaamera nka we kuko tuzaamureeba uko ari.

Nuuko reero, igihe coose tuboonye uburyo, tuje tugirira abantu boose neeza, ariko caane caane ab’umuryango w’abiizeera.

Seja o primeiro