Publicidade

Filho de Deus

Por Bíblia Online

Jesus é o Filho de Deus — a revelação suprema do Pai. Nele habita toda a plenitude da divindade e por Ele temos acesso ao Pai, à salvação e à vida eterna.

A revelação do Filho

O Filho é o resplendor da glória de Deus. Quem vê o Filho vê o Pai. Jesus é a imagem perfeita do Deus invisível.

Ni we werekana kurabagirana kw’ikuzo ry’Imaana kandi akaba ari we shusho rigaragaza kubaho kw’Imaana ndetse no gukomereesha byose imbaraga z’ijambo rye. Amaze kurangiza inteego yo kubabarira ibyaha, yiicara mu ijuru iburyo bw’Imaana Ikomeye.

Umwana w’Imaana Asumba Abaamalayika

Umwana yashizwe heejuru kuruta abaamalayika nk’uko izina Imaana yamuhaaye riruta iryabo.

Jambo yabaaye umuntu aba muri twe, tubona ikuzo rye risa n’iryumwana w’ikinege wa se, yuuzuye imbabazi n’ukuri.

Nta muntu wigeze kubona Imaana. Keretse Umwana waayo w’ikinege kandi umeze nk’Imaana, akaba ari iruhande rwa Se, ni we wayitumenyeesheje.

Ariko Yesu aravuga ati, "Daata aracaakora kugeza n’ubu, kandi nanje ndigukora."

Ibi bituma Abayuuda barushaho gushaaka kumwica, kuko ntiyishe itegeko ry’i Saabato gusa, ahuubwo yavuze ko Imaana ari Se, ubwo akaba ari kwigereranya na Yo.

Confissão e fé

Tu és o Cristo, o Filho do Deus vivo! Quem confessa que Jesus é o Filho de Deus, Deus permanece nele.

Peetero Ahamya ko Yesu ari Umwana w’Imaana

Nuuko Yesu ageze mu gice c’i Kayisaariya ya Filipo, abaza abiigiishwa be ati, "Abantu bavuga ko Umwana w’Umuntu ari nde?"

Baramusubiza bati, "Bamwe bavuga ko uri Yohaana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cangwa ngo uri umwe mu bahanuuzi."

Yongera kubabaza ati, "Ariko se mwebwe muvuga ko ndi nde?"

Simooni Peetero aramusubiza ati, "Uri Kristo, Umwana w’Imaana nzima!"

Yesu amaze kubatizwa, yuunamuka mu maazi, ijuru rirakinguuka nuuko abona Umwuka w’Imaana amumanukiraho asa n’inuma. Maze ijwi ry’Imaana rivugira mu ijuru riti, "Uyu ni Umwana wanje nkunda nkamwishiimira."

Umuntu weese waatura ko Yesu ari Umwana w’Imaana, Imaana iguma muri we kandi na we akaguma muri yo.

Kandi Imaana yaduhishuuriye urukundo rwayo ubwo yoohereje Umwana waayo w’ikinege mu isi kugira ngo aduheeshe ubugingo. Uru ni rwo rukundo nyakuri, si ukuvuga ngo twakunze Imaana, ahuubwo ni yo yadukunze ubwo yoohereje Umwana waayo kugira ngo atubeere igitambo c’ibyaha byacu.

Umuntu weese ukora icaaha aba ari umwana wa Sataani, kuko Sataani yahoze ari umunyabyaha uheereye mbere na mbere. Umwana w’Imaana yahishuuriwe kugira ngo atsembe imirimo ya Sataani.

Ufite Umwana w’Imaana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imaana ntaabugingo afite.

Vida no Filho

Deus enviou seu Filho ao mundo para que vivêssemos por Ele. O Filho dá vida, julga e reconcilia os pecadores com o Pai.

Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.

Ni koko, nk’uko Daata azuura abaapfuuye akabaha ubugingo, ni ko n’Umwana aha ubugingo abo ashaaka. Nta n’umwe Daata aciira urubanza ahuubwo ububaasha bwo guca imanza zoose yabuhaaye uwo Mwana, kugira ngo boose buubahe Umwana nk’uko buubaha Se. Umuntu weese utuubaha uwo Mwana, aba atuubashe na Se wamutumye.

Ndababwira ukuri yuuko igihe kigeze, kandi ubu kirasohoye, ubwo abaapfuuye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imaana, maze abazaaryumva bazaabaho. Nk’uko Daata ari we sooko y’ubugingo, ni na ko yabuhaaye Umwana we kuba isooko y’ubugingo.

Icakora abo boose bamwakiiriye, bakiizeera izina rye, yabahaaye ububaasha bwo kuba abaana b’Imaana. Ntibaabaaye abaana b’Imaana mu buryo busanzwe bw’abantu babyaramo, ariko Imaana ubwayo ni yo yabiibyariye mu mwuka.

ariko noone si nje uriho, ahuubwo ni Kristo uriho muri nje. Ubuzima mbamo muri uyu mubiri, mbubamo mbishobozwa no kwizeera Umwana w’Imaana, wankunze, akanyiitangira ku musaraba.

Maze ko igihe gikwiriye caageze, Imaana yoohereje Umwana waayo wabyawe n’umugore, kandi avuuka agengwa n’amategeko y’Abayuuda, kugira ngo acungure abaari bakigengwa n’amategeko maze tubone kuba abaana b’Imaana.

Kandi kuko muri abaana b’Imaana, ni co caatumye yoohereza Umwuka w’Umwana waayo mu mitima yaacu uhora utakamba uti, "Daata, Daata."

Nyamara twari abanzi b’Imaana, ariko noone twiyunze n’Imaana ku bw’urupfu rw’Umwana waayo. Kandi reero ubwo twiyunze n’Imaana, tuzaakizwa n’ubugingo bwe.

Seja o primeiro
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_12-11-46-