Pular para o conteúdo
Publicidade

Irmãos de Jesus

Por Bíblia Online

Os irmãos de Jesus são mencionados nos Evangelhos. Embora inicialmente céticos sobre sua missão, alguns, como Tiago, tornaram-se líderes da igreja primitiva.

Menções nos Evangelhos

Jesus teve irmãos chamados Tiago, José, Simão e Judas. Eles conviveram com Ele na casa de Nazaré e participaram de sua vida pública.

Uyu si umwana wa wa mubaaji? Nyina siyitwa Mariya? Beene se si Yaakobo, Yozefu, Simooni na Yuda? Bashiki be ntidutuuranye na bo? Noone se yakuuye he ubuhanga n’ububaasha bwo gukora ibintu nk’ibi?"

Nyina wa Yesu n’Abavandimwe be

Igihe Yesu yari akivugana n’abantu benshi, nyina n’abavandimwe be baari bahagaze hanze, bashaaka kuvugana na we.

Nyina wa Yesu n’Abavandimwe Be

Nyina wa Yesu n’abavandimwe be baraaza, bageze hanze, bamutumaho ngo aze babonane. Abantu benshi baari bamukiikije nuuko baramubwira bati, "Nyoko na beene nyoko na bashiki baawe barihanze baragushaaka."

Yesu arabasubiza ati, "Maama ni nde na beene maama ni bande?" Areeba abaari biicaye bamwitoorooye, aravuga ati, "Dore Maama na beene maama! Umuntu weese ukora ibyo Imaana ishaaka, ni we mwene maama, ni we mushiki wanje, kandi ni we maama."

Nyina wa Yesu n’Abavandimwe Be.

Nuuko nyina n’abavandimwe ba Yesu baaza kumureeba, ariko ntibaashobora kumugeraho ku bw’abantu benshi.

Da incredulidade à fé

Os irmãos de Jesus não criam nele inicialmente. Mas após a ressurreição, estavam entre os discípulos em oração.

Nuuko abavandimwe be baramubwira bati, "Va hano uje i Yudeeya, kugira ngo abiigiishwa baawe na bo bareebe imirimo ukora. Ntaamuntu uhisha ibikorwa bye kandi ashaaka kumenyekana. Ubwo reero ukora ibintu nk’ibyo, reka isi yoose ibimenye!" Kuko n’abavandimwe be ntaabwo bamwemeraga.

Yesu aramubwira ati, "Utankoraho kuko ntaabwo nari naazaamuuka ngo nje kwa Daata, ahuubwo genda usange beene Daata maze ubabwiire uti, Nzaamuutse nja kwa Daata ari we So, ku Maana yanje ari yo Maana yaanyu."

Izo ntumwa n’abagore baarimo Mariya nyina wa Yesu na beene nyina ba Yesu, abo boose bakomeza gusengera hamwe bahuuje umutima.

Ariko sinigeze mbona izindi ntumwa keretse Yaakobo mwene se w’Umwami waacu.

Byari bikwiriye ko Imaana ari yo dukeesha kurema ibintu byose kandi ikabibeeshaho, itungaanya Yesu imunyujije mu mubabaro kugira ngo igarure abaana baayo basangire ku ikuzo ryayo. Kuko Yesu ni we ugeza abantu ku gakiza.

Koko reero uweeza n’abeezwa boose basangiye Se. Ni co gituma Yesu adakorwa n’isoni kubiita beene Se

Seja o primeiro