Publicidade

Irrepreensível

Por Bíblia Online

Ser irrepreensível não é ser perfeito — é viver com integridade diante de Deus e dos homens. A Bíblia nos chama a buscar uma vida reta, pura e sem manchas visíveis de hipocrisia.

O padrão divino

Deus é perfeito e chama seus filhos à integridade. A palavra de Deus é purificada e Ele é escudo dos que caminham na retidão.

Buscar a perfeição em Cristo

Todos tropeçamos em muitas coisas, mas o alvo é a maturidade. Cristo é a fonte da salvação eterna para todos os que lhe obedecem.

Kuko twese dukora inshobe nyinshi. Ariko niiba hari umuntu udashobya mu byo avuga, uwo aba ari intungaane kandi yaashobora no kugenga umubiri we woose.

Idiini ritungaaniye Imaana kandi ritagira inenge ni ugufasha imfubyi n’abapfaakazi kandi no kwirinda kutanduzwa n’ibyisi.

Ubupfura bwose hamwe n’impaano itungaanye bikomooka mu ijuru ku Maana yaremye umuco wo mu ijuru. Ni yo idahinduka cangwa ngo iteere umwijima biteewe n’impindahinduka.

Kandi amaze gutunganywa rwose, yabaaye isooko y’agakiza k’iteeka ryose kagenewe abo boose bamwumvira,

Yesu aramusubiza ati, "Niiba ushaaka kuba intungaane, genda uguriishe ibyo utunze byose, maze ibivuuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaagira ubutunzi mu ijuru, uheereko uze unkurikire."

Vida íntegra

Que a vossa alegria seja completa! Vivam em harmonia, sejam irrepreensíveis — transformados pela renovação da mente.

Ibi mbibabwiye ngira ngo umuneezeero wanje ube muri mwe, kandi ngo umuneezeero waanyu ube mwinshi.

Kugeza ubu ntaaco mwari mwasaba mu izina ryanje. Musabe muzaahaabwa, kugira ngo umuneezeero waanyu useesekare.

Ntimukiigaane imyifatire y’abiki gihe turimo, ahuubwo muhinduke by’ukuri, Imaana ivugurure ibiteekerezo byanyu. Ni bwo muzaashobora kumenya ibyo Imaana ishaaka ari byo byiza biyishiimishije kandi bitunganye rwose.

Amacaakubiri mu Itoorero

Noone bavandimwe ndabinginga mu izina ry’Umwami waacu Yesu Kristo, kugira ngo mwese mu be bamwe kandi ntihagire amacaakubiri areebeka muri mwe, ahuubwo muhuuze imitima n’inaama.

Kandi kuri ibyo byose, mwongereho urukundo, ni rwo ruduhuuriza hamwe mu gutungaana rwose.

Kwiciisha Bugufi no Gukomera Kwa Kristo

Ubwo reero ubuzima bwanyu muri Kristo bubaha gukomera, urukundo rwe rukabahuumuriza, mufite ubumwe n’Umwuka kandi mugirirana impuhwe n’imbabazi. Ngaaho nimunsendeerezemo umuneezeero muhuuje ibiteekerezo hamwe n’urukundo kandi mwibwira bimwe mu mitima yaanyu no mu biteekerezo. Ntimukagire ico mukora mubiteewe no kwikunda cangwa kwishira heejuru, ahuubwo mu kwiciisha bugufi kwanyu umuntu weese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu weese muri mwe ye kwita ku byifuuzo bye gusa ahuubwo azirikane n’ibyabandi. Mugire umutima nk’uwari muri Kristo.

We, nuubwo yari afite kamere y’Imaana,

ntiyiigeze ateekereza ko guhwana n’Imaana ari ikintu co kugundiira,

ahuubwo yiiyambuye icuubahiro ce,

ajaana kamere y’umugaragu.

Avuukira mu ishusho y’umuntu.

Kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu,

yiiciisha bugufi kandi arumvira, kugeza ku gupfa

ndetse apfa urupfu rwo ku musaraba.

No ku bw’iyo mpamvu, Imaana na yo yamushize heejuru caane

kandi imuha izina riruta ayandi mazina yoose,

kugira ngo mu izina rya Yesu, amavi yoose apfukame,

yaaba ay’ibiremwa byo mu ijuru cangwa ibyo ku isi n’ibyo munsi y’isi,

kandi buri rurimi rwature ko Yesu Kristo ari Umwami,

ngo Imaana Daata ihaabwe ikuzo.

Kumurika nk’Umuco w’Isi

Nuuko reero bakundwa, nk’uko mwahoze munyumvira ndi kumwe namwe ubu murusheho kunyumvira ubwo ntari kumwe namwe. Mugaragaze ibikorwa by’agakiza kaanyu mutiinya kandi mwubaha Imaana, kuko Imaana ni yo ikorera muri mwe kandi ibashoboza gushaaka no gukora ibyo yiishiimira.

Mukore byose mutiitotomba kandi mutagiishanya impaka, kugira ngo mube abeere kandi intungaane. Mube abaana b’Imaana batagira inenge hagati y’abantu b’iki gihe b’indyarya hamwe n’abahemu, bo mumurikira nk’inyenyeeri muri iyi isi. Ni ku bwo gushikama ku jambo ry’ubugingo kwanyu ko nziiraatana ku munsi wo Kristo azaagarukiraho yuuko ntiirukiye ubusa cangwa ngo nkorere ubusa.

Ariko nuubwo amaraso yanje yaaba ayo gusukwa ku itambiro nk’igitambo ngo abe ituuro ry’ukwizeera kwanyu, nzaabyishiimira kandi namwe mwishiimane nanje. Namwe ni uko, mukwiriye kwishiima kandi mugasangira nanje umuneezeero.

Timoteeyo na Epafura

Mfite ibyiringiro mu Mwami Yesu ko nzaabatumaho Timoteeyo bidatinze kugira ngo nshobore guhuumurizwa n’inkuru yaanyu. Ntaawundi mfite nka we uziita ku byanyu. Abandi boose baharanira inyungu zaabo aho kwita ku bya Yesu Kristo. Ariko muuzi neeza uko Timoteeyo yagaragaje agaciiro ke, uko we nanje nk’umwana na se, twakoranye mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza. Niringiye kuzaamubatumaho vuba niimara kumenya ibigiiye kumbaho hano. Kandi ndizeera mu Mwami ko nanje ubwanje nzaaza kubareeba bidatinze.

Nateekereje yuuko ari ngombwa ko naabooherereza mwene daata Epafura, dufatanyije umurimo kandi turwana hamwe urugamba. Ni intumwa yaanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye. Amaze igihe yiifuuza kubareebaho kandi ahangayikiishijwe n’uko mwumviise ko arwaye. Ni koko yararwaye bikabije kugeza ubwo yari agiiye gupfa. Ariko Imaana yamugiriye imbabazi, kandi atari we gusa, ahuubwo nanje kugira ngo ntongera undi mubabaro ku wo nari nsanganywe. Ndashiishikarira kumubooherereza kugira ngo mushobore kongera kwishiima mumuboonye kandi nanje nshire agahinda. Nuuko reero mumwakiirane umuneezeero mu Mwami kandi muje mwubaha abantu nkaabo, kuko yahaze ubuzima bwe kugeza ubwo yari agiiye gupfa azize umurimo wa Kristo, kugira ngo angezeho ubufasha bwo mwe mutaari kungezaho.

Ntihakagire uwiituura undi inaabi yamugiriye, ahuubwo muharanire kugirirana ineeza, ndetse muyigirire boose.

Seja o primeiro
Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-28_14-13-17-