Pular para o conteúdo
Publicidade

Legalidades

Por Bíblia Online

A Bíblia reconhece a necessidade de leis e governo civil. Os cristãos são chamados a obedecer às autoridades estabelecidas por Deus, enquanto mantêm a lealdade suprema a Cristo.

Submissão às autoridades

Toda autoridade é instituída por Deus. O cristão é chamado a respeitar as leis, pagar tributos e honrar quem governa.

Inshingano yo Kumvira Abategetsi

Umuntu weese akwiriye kumvira abategetsi, kuko ntaabutegetsi bubaho budaturutse ku Maana, n’abategetsi bariho baashizweho n’Imaana. Ni co gituma ugomeye abategetsi aba agomeye ico Imaana yategetse kandi abakora batyo bazaaciirwa urubanza. Abategetsi si abo gutinywa n’abakora neeza, ahuubwo ni abakora naabi babatiinya. Mbese ushaaka kudatiinya umutegetsi? Uje ukora neeza ni bwo bazaagushiima. Kuko abategetsi ni abagaragu b’Imaana baashiriweho kugira ngo ugere ku ciiza. Ariko nuukora naabi ugomba kumutiinya kuko ububaasha afite bwo guhana ntiyabuheerewe ubusa. Ni abagaragu b’Imaana baashiriweho guhana inkozi z’ibibi bagaragaza uburaakari bw’Imaana. Ni yo mpamvu ukwiriye kumvira abategetsi, bidateewe no gutiinya guhanwa n’Imaana, ahuubwo ubyemejwe n’umutimanaama.

Ni co gituma mukwiriye gutanga imisoro, kuko abasoreesha ari abakozi Imaana yashizeho biitangiye gukora uwo murimo. Muje muha buri muntu ikimugenewe. Usoreesha mumusorere, abasaba ubusuura mububahe, abakwiriye kubahwa mubuubahe.

Ibyo Dukwiriye Gukorerana

Ntihakagire umuntu weese mubamo umwenda keretse uwo gukundana, kuko ukunda mugenzi we aba yumviye amategeko.

Mugire imyifatire myiza mu banyamahanga, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’aho muri inkozi z’ibibi, babone imirimo yaanyu myiza nuuko bahe Imaana ikuzo igihe izaazira guca urubanza.

Kubwo kuubaha Nyagasani, muje mwumvira ubutegetsi bwose bwashizweho n’abantu, yaba umwami nyir’igihugu, cangwa abatware bategeka na we, bo atuma guhana abakora ibidashitse no guhemba abakora ibishitse.

Nuuko reero tubwire ico uteekereza. Mbese byemewe n’amategeko gutanga umusoro wa Kayisaari cangwa ntibyemewe?" Ariko kuko Yesu yari azi imigambi yaabo mibi arababaza ati, "Kuki mungerageza mwa ndyarya mwe? Nimunyereke igiceri mukoreesha mu gutanga umusoro." Maze bamuuzanira idinaari. Nuuko arababaza ati, "Iri shusho n’iri zina ni ibya nde?" Baramusubiza bati, "Ni ibya Kayisaari." Yesu arababwira ati, "Nuuko reero ibya Kayisaari mubihe Kayisaari, n’ibyImaana mubihe Imaana."

Obrigações legais

Jesus cumpriu obrigações legais, pagou impostos e orientou seus seguidores a obedecer à lei sem comprometer a fé.

Gutanga Umusoro w’Inzu y’Imaana

Ubwo baari bageze i Kaperenawumu, abasoreesha b’umusoro w’Inzu y’Imaana basanga Peetero maze baramubaza bati, "Mbese umwigiisha waanyu atanga umusoro w’Inzu y’Imaana?"

Na we aramusubiza ati, "Yee, arawutanga."

Peetero yinjiye mu nzu, Yesu ni co yabanje kuvugaho, aramubaza ati, "Urateekereza iki Simooni? Ni bande bo abaami b’isi basaba imisoro cangwa amasoko? N’abaturage cangwa ni abanyamahanga?"

Peetero arasubiza ati, "Ni abanyamahanga."

Yesu aramubwira ati, "Nooneho reero abatuurage ntibagomba gusoreeshwa. Ariko, kugira ngo tutabaraakaza, ja ku nyanja ujugunyemo ururobo, isamaaki ya mbere uri bufate, uyaasamure, uribusangemo igiceri, ukijaane ukibahe nk’umusoro w’Inzu y’Imaana ku bwawe nanje."

Wikiranure vuba n’ukurega mukiri mu nzira kugira ngo atakujaanira umucaamanza, umucaamanza na we akagushikiriza umusirikare nuuko ugashirwa mu gihome. Ndakubwira ukuri yuuko utazaavamo utabanje kwishura umwenda woose ntihasigare na gake.

kandi muzaagabizwa abategetsi n’abaami babampoora, ubwo muzambeera abahamya imbere yaabo n’abanyamahanga. Igihe bazaabagabiza mu nkiiko, ntimuzaahagarike imitima mwibaza uko muzaavuga n’ibyo muzaavuga, kuko ibyo kuvuga muzaabihaabwa ico gihe.

Ivuuka rya Yesu

Muri ico gihe Umwami mukuru w’ubutegetsi bw' i Rooma witwaga Agusito, yatanze itegeko ryo kubara abantu boose bo mu butegetsi bwe bwose. Iri ni ryo baruura ryabanje kubaho muri ubwo butegetsi bw’umwami Kureniyo yategekaga i Siriya. Nuuko buri muntu aja kwiyandikiisha mu tawuni y’akomookamo.

Yozefu na we kuko yari akomooka mu muryango wa Dawudi, ava mu tawuni y’i Nazaareeti muri Galileeya, aja kwandikirwa i Beetelehemu muri Yudeeya itawuni ya Dawudi. Ajaana na Mariya wo yari aseezeranyije baja kwiyandikiisha, kandi ico gihe Mariya yari atwite yegeereje igihe co kubyara.

Perspectiva divina

As nações são como uma gota no balde diante de Deus. Ele abre portas que nenhuma lei pode fechar.

kuko nuugururiwe irembo kugira ngo mpakorere umurimo w’ingirakamaro, nuubwo hariyo abandwanya benshi.

Pilaato ni ko kumubwira ati, "Wanze kunsubiza? Ntaabwo uzi yuuko mfite ububaasha bwo kukurekura, kandi nkagira n’ububaasha bwo kukubamba?"

Yesu aramusubiza ati, "Ntabubaasha wagombaga kungiraho utabuhaawe n’Imaana. Ni co gituma uwakungabije afite icaaha kiruta icaawe."

Seja o primeiro

Este artigo te tocou? Faça uma oração!

+581 estão orando agora.

Junte-se à corrente de oração.