Frutos do Espírito
Os frutos do Espírito são evidências visíveis da presença de Deus na vida do crente. Amor, alegria, paz, paciência — são marcas que diferenciam os filhos de Deus no mundo.
O fruto do Espírito
O fruto do Espírito é amor, alegria, paz, paciência, amabilidade, bondade, fidelidade, mansidão e domínio próprio. Contra estas coisas não há lei.
Ariko reero, imbuto z’Umwuka ni urukundo, umuneezeero, amahoro, kwihangaana, ubugwaneeza, ubupfura, kwiringirwa, kwiciisha bugufi no kwirinda. Ibimeze bityo ntaamategeko abihana.
Namwe ubwanyu mwari mu mwijima, ariko ubwo mwahindutse mukaba aba Nyagasani, muri mu muco. Nooneho reero, nimugenze nk’abaana b’umuco, kuko umuco ni wo uzana umusaaruuro w’ingeso nziiza zoose, ubutungaane, n’ukuri. Nimushishooze kumenya ibishiimiisha Nyagasani.
Ariko ubwenge buva mu ijuru ni ubuziranenge, ni ubw’amahoro, ni ubw’ineeza, bwemera kugirwa inaama, bwuzuye imbabazi, bwera imbuto z’ibikorwa byiza, ntibugira aho bubogamiye kandi ntibugira uburyarya. Kandi iyo umunyamahoro aheesheje abandi amahoro, havamo umusaaruro wo gukiraanuka.
Namwe reero bavandimwe ico menyeesha ni iki, ntimukigengwa n’amategeko ubwo Kristo yabapfiiriye, kugira ngo mube ab’undi ari we wazuutse mu bapfuuye maze tukazeera imbuto mu guheereza Imaana. Ubwo twari tukiri mu caaha, irari ry’ibibi ribyutswa n’amategeko ryaduteeraga kwera imbuto z’urupfu. Ariko noone twabohoowe ku mategeko, kuko twapfuuye ku byerekeye itegeko ryari rituboshe. Ni co gituma dukorera Imaana tutagengwa n’inyandiko y' amategeko ishaaje ahuubwo dukorera mu bugingo busha dushobozwa n’Umwuka.
Mbese byabunguye iki? Ibyo mwakoraga ico gihe ubu bibateera isoni kuko amaheerezo yabyo ari urupfu. Ariko ubwo mwabohoowe mu caaha, mukaba mutegekwa n’Imaana, inyungu zaanyu n’ukwezwa mukazaabona ubugingo buhoraho.
Permanecer em Cristo
Quem permanece em Cristo dá muito fruto. Toda árvore boa produz bons frutos — e é pelo fruto que se conhece a árvore.
Mugume muri nje, nk’uko nanje nguma muri mwe. Nk’uko ishami ridashobora kwera imbuto ku bwaryo ritari ku muzaabibu, namwe ni ko mutaashobora kwera imbuto mutagumye muri nje.
Nje ndi umuzaabibu, kandi mwe muri amashami. Uguma muri nje, nanje nkaguma muri we, yeera imbuto nyinshi, kuko tutari kumwe nta co mwashobora gukora.
Igiheesha Daata icuubahiro ni uko mwakwera imbuto nyinshi kandi mukaba abiigiishwa banje.
Yesu akomezamo ati, "Igiti ciiza nticeera imbuto mbi, n’igiti kibi nticeera imbuto nziiza. Igiti coose kirangwa n’imbuto zaaco. Erega, ntaamuntu wasoroma imbuto z’igiti c’umutiini ku giti c’amahwa, cangwa ngo asorome imbuto z’imizaabibu ku mifatangwe. Umuntu mwiza, avaana mu mutima we ibyiza bibitswemo, naho umuntu mubi, akawuvaanamo ibibi. Ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga."
Nimukore ibikorwa bikwiriye abiihannye.
Semear e colher
Quem semeia na justiça colherá fruto de vida. Os frutos do Espírito são a colheita de uma vida plantada no Senhor.
Nyamara si ibyo biremwa byonyine ahuubwo naatwe abaahaawe umuganura w' Umwuka, tunihira mu mitima yaacu dutegereje guhindurwa abaana b’Imaana ari ko gucungurwa kw’imibiri yaacu.