Milagres de Jesus
Os Evangelhos registram dezenas de milagres realizados por Jesus — curas, ressurreições, domínio sobre a natureza e libertações. Cada milagre revelava sua divindade e compaixão.
Curas de cegos e surdos
Jesus devolveu a visão aos cegos e a audição aos surdos, manifestando seu poder sobre toda enfermidade e deficiência.
Yesu Ahumuura Impumyi Ebyiri
Yesu akiva aho hantu, abagabo babiri b’impumyi bamukurikira bamutakambira bati, "Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe!"
Yinjiye mu nzu, abo bantu bahumye bakomeza kumukurikira, Yesu arababaza ati, "Mbese mwizeera ko nshobora kubakiza?"
Baramusubiza bati, "Yeego, Nyagasani."
Nuuko afata ku maaso yaabo arababwira ati, "Bibabeere nk’uko mwizeera."
Amaaso yaabo aheerako arahumuuka. Nuuko Yesu arabiihanangiriza ati, "Muramenye ntihagire ubimenya."
Ariko bakiva aho, baheerako batangira kubyamamaza babikwiza mu gihugu coose.
Yesu Ahumuura Abantu Babiri Bahumye
Igihe Yesu n’abiigiishwa be baavaga i Yeriko, abantu benshi barabakurikira. Abantu babiri bahumye baari biicaye iruhande rw’inzira. Bumviise yuuko Yesu ari kunyuraho, bateera heejuru bati, "Nyagasani, Mwana wa Dawudi, tugirire imbabazi!"
Abantu barabacaaha ngo baceceke, ariko barushaho guteera heejuru bati, "Tugirire imbabazi, Nyagasani, Mwana wa Dawudi!"
Yesu arahagarara maze arabahamagara, arababaza ati, "Murashaaka ko mbakorera iki?"
Baramusubiza bati, "Nyagasani, turashaaka ko amaaso yaacu ahumuuka."
Yesu abagirira impuhwe, abakora ku maaso, ako kaanya barareeba maze baramukurikira.
Yesu Ahumuura Impumyi i Beetsayida
Bageze i Beetsayida, hagira abaazanira Yesu umuntu uhumye baramwinginga bashaaka ko yaamufataho. Yesu amufata ukuboko amuvaana muri ico caaro. Amaze gusiiga amacandwe ku maaso ye no kumurambikaho ibiganza, aramubaza ati, "Mbese hari ico ureeba?"
Nuuko uwo muntu areeba heejuru, aravuga ati, "Yeego, ndikureeba abantu, ariko basa n’ibiti bigenda."
Yesu yongera kurambika ibiganza ku maaso ye, nooneho amaaso ararambuuka, ahumuukira kimwe areeba ibintu byose neeza. Amwohereza iwaabo, aramubwira ati, "Ntiwiirirwe usubira mu caaro."
Yesu Akiza Umuragi
Yesu ava mu gace k’i Tiiro, yambuka i Sidoni agera ku ngezi y’i Galileeya mu gace gafite ama tawuni cumi. Abantu bamuuzanira umuntu wapfuuye amatwi kandi avuga imitepfu, baramwinginga ngo amurambureho ikiganza. Yesu amujaana ahiitaaruuye amuvaana mu bantu, ashira intoki ze mu matwi y’uwo muntu, aciira amacandwe, amufata ku rurimi. Yesu areeba heejuru, asuhuuza umutima, abwira uwo muntu ati, Efafata, bisobaanurwa ngo Zibuuka. Ako kaanya amatwi ye atangira kumva, n’ururimi rwe rurabohooka atangira kuvuga neeza. Yesu abategeka ko batagira uwo babibwira, ariko uko yarushaga kubabuza, ni ko baarushagaho kubyamamaza. Baratangaara caane baravuga bati, "Byose abikoze neeza, atuma abapfaamatwi bumva kandi akavugiisha n’abaragi!"
Yesu Ahumuura Baritimaayo
Bagera i Yeriko, Yesu n’abiigiishwa be bahavaana n’abantu benshi. Baritimaayo mwene Timayasi, impumyi yasabirizaga yari yiicaye iruhande rw’inzira. Yumviise ko Yesu w’i Nazaareeti aje, arataka caane ati, "Yesu, mwene Dawudi, ngirira imbabazi!" Benshi baramucaaha ngo aceceke, ahuubwo we arushaho gutaka caane ati, "Yesu mwene Dawudi, ngirira imbabazi!"
Yesu arahagarara aravuga ati, "Nimumuhamagare."
Bahamagara Baritimaayo, baramubwira bati, "Ihangane, haguruka, araguhamagara."
Ajugunya umwiteero we, arabaduka asanga Yesu.
Yesu aramubaza ati, "Ushaaka ko ngukorera iki?" Aramusubiza ati, "Mwigiisha, mpumuura."
Yesu aramubwira ati, "Genda, kwizeera kwawe kuragukijije." Ako kaanya, arahumuuka, amukurikira mu nzira.
Yesu Ahumuura Impumyi
Igihe Yesu yari haafi kugera i Yeriko, haari umuntu uhumye wicaye iruhande rw’inzira asabiriza. Yumviise abantu banyuraho basakuza, ababaza ibyo ari byo. Baramusubiza bati, "Ni Yesu w’i Nazaareeti unyuraho."
Nuuko ateera heejuru avuga ati, "Yesu Mwana wa Dawudi, ngirira imbabazi!"
Abantu baari imbere ya Yesu baramucaaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati, "Mwene Dawudi, ngirira imbabazi!"
Yesu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Bamugejeje aho ari, aramubaza ati, "Urashaaka ko ngukorera iki?"
Aramusubiza ati, "Nyagasani, ndashaaka kongera kureeba."
Nuuko Yesu aramubwira ati, "Reeba! Kwizeera kwawe kuragukijije." Muri ako kaanya arahumuuka, akurikira Yesu asingiza Imaana. Abantu boose baboonye ibibaaye, na bo basingiza Imaana.
Yesu Avuura Umugabo Wavuutse Ahumye
Ubwo Yesu yagendaga, abona umugabo wavuutse ahumye. Abiigiishwa be baramubaza bati, "Mwigiisha, uwakoze icaaha caatumye uyu mugabo avuuka ahumye ni nde? Ni we wakoze icaaha, cangwa ni ababyeyi be?"
Yesu arabasubiza ati, "Haaba uyu mugabo cangwa ababyeyi be, ntaawakoze icaaha, ahuubwo yavuutse ahumye kugira ngo imbaraga z’Imaana zigaragarire muri we. Tugomba gukora imirimo y’uwantumye hakiri ku manywa. Ijoro riraaje kandi muri ryo ntaawagira ico akora. Nkiri muri iyi si, ndi umuco w’isi."
Amaze kuvuga atyo, aciira haasi maze atobeesha akondo amacandwe, agasiiga ku maaso ya wa mugabo wari uhumye avuga ati, "Genda ukarabe amaaso yaawe mu kidendeezi ca Silowamu" (Risobaanura "gutumwa"). Nuuko uwo mugabo wari uhumye aragenda, akaraba amaaso ye, maze agaruka ari kureeba.
Curas de paralíticos e enfermos
Paralíticos caminharam, leprosos ficaram limpos e todo tipo de doença foi curada pelo toque e pela palavra de Jesus.
Maze haaza umubembe aramwegeera, aramupfukamira aramubwira ati, "Nyagasani, ubishaatse wankiza."
Yesu arambuura ukuboko amukoraho aravuga ati, "Ndabishaaka, kira!" Ako kaanya ibibembe bye birakira. Nuuko Yesu aramubwira ati, "Uramenye ntihagire uwo ubwira, ariko, ugende wiyereke umuheerezabitambo, maze utange ituuro Moose yategetse, ribabeere iceemezo c’uko wakize."
Yesu Akiza Umugabo Umugaye
Bamuuzanira umugabo umugaye bamuheetse mu ngobyi, aboonye ko bafite kwizeera, abwira uwo mugabo ati, "Huumura mwana wanje, ibyaha byawe urabibabariwe."
Bamwe mu biigiishamategeko babyumviise batangira kwitootomba mu mutima bati, "Uyu mugabo ariigereranya n’Imaana."
Ariko Yesu amenya ibyo biibwira, arababaza ati, "Mbese ni kuki mugira ibiteekerezo bidatunganye mu mitima yaanyu? Icooroshe ni ikihe? Ni ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe,’ cangwa ngo, ‘Haguruka ugende’? Nyamara ibi ni ukugira ngo mumenye ko Umwana w’Umuntu afite ububaasha hano ku isi bwo kubabarira ibyaha." Nuuko abwira uwo mugabo umugaye ati, "Haguruka, wikorere ingobyi yaawe, utaahe."
Uwo mugabo arahaguruka, arataaha.
ahasanga umugabo ufite ikiganza kinyunyutse, maze baramubaza bati, "Mbese amategeko yeemera gukiza umuntu ku Isaabato?" Ibi baabimubajije kugira ngo babone uko bamurega.
Na we arabasubiza ati, "Mbese umwe muri mwe yaaba afite intaama imwe yoonyine, ikagwa mu coobo ku munsi w’Isaabato, ntaayikuuremo? Nyamara umuntu arusha intaama agaciiro! Nuuko reero, byemewe n’amategeko gukora neeza ku munsi w’Isaabato." Haanyuma abwira wa mugabo ati, "Rambuura ikiganza caawe." Arakirambuura, maze kirakira, kiba kizima nk’ikindi.
Nyirabukwe wa Simooni yari aryamye afite umuriro mwinshi, haanyuma bamubwira ibimufasheho. Yesu aramwegeera, amufata ukuboko, aramuhagurutsa, umuriro umuvamo, atangira kubazimaanira.
Yesu Akiza Umubembe
Umuntu wari urwaye ibibembe aza aho ari, apfukama imbere ye, aramwinginga amubwira ati, "Ubishaatse wankiza."
Yesu amugirira imbabazi, arambuura ukuboko, amukoraho aravuga ati, "Ni co nshaaka, kira!" Ako kaanya ibibembe birakira, arahumaanuka.
Bidatinze, haaza abantu bane baheetse umuntu umugaye. Kubw’ubwinshi bw’abantu bari buuzuye aho, baabuze aho kumunyuza, maze bapfumura heejuru y’inzu aharinganiye n’aho Yesu yari ari, buururutsa ingobyi baari baheetsemo uwo wari umugaye. Yesu aboonye uko kwizeera kwabo, abwira uwo wari umugaye ati, "Mwana wanje, ibyaha byawe urabibabariwe."
Bamwe mu biigiishamategeko baari biicaye aho batangira kwibaza mu mitima yaabo bati, "Ni iki giteeye uyu kuvuga atyo? Asebya Imaana! Ni nde waabaasha kubabarira ibyaha atari Imaana yoonyine?"
Muri ako kaanya Yesu amenya ibyo baateekerezaga nuuko arababwira ati, "Ni iki kibateera guteekereza mutyo? Mbese ikibooroheye ni iki? Ni uko nabwira uyu muntu umugaye nti, ‘ubabariwe ibyaha,’ cangwa kumubwira ngo, ‘Haguruka, wikorere ingobyi yaawe, ugende’? Ndabahamiriza yuuko, Umwana w’Umuntu afite ububaasha hano ku isi bwo kubabarira ibyaha." Abwira wa mugabo umugaye ati, "Ndagutegetse, haguruka, wiikorere ingobyi yaawe, ugende!"
Ako kaanya, uwo mugabo arahaguruka, yiikorera ingobyi yari aheetswemo agenda vuba vuba boose babireeba. Abantu baratangaara caane, basingiza Imaana bati, "Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi!"
Yesu Akiza Umugabo Unyuunyuutse Ukuboko
Nuuko Yesu yinjira mu sinagoogi, ahaari umugabo ufite ukuboko kunyuunyuukaye. Baaramureebuuje kugira ngo bareebe niiba aramukiza ku Isaabato, maze babone uko bamurega. Yesu abwira wa mugabo ufite ukuboko kunyuunyuukaye ati, "Ngwino hano." Nuuko abaza abantu ati, "Amategeko atwemerera gukora iki ku Isaabato? Gukora neeza cangwa kwangiriza, gukiza cangwa kwica?"
Ariko ntibaagira ico bavuga. Yesu abareebana uburaakari, ababazwa nuuko imitima yaabo yiinangiye ni ko kubwira wa muntu ati, "Rambuura ukuboko kwawe." Arakurambuura kurakira.
Yesu Akiza Umubembe
Igihe kimwe, Yesu ari mu tawuni, haaza umugabo wari urembejwe n’ibibembe. Aboonye Yesu, apfukama imbere ye aramwinginga ngo amukize. Aramubwira ati "Nyagasani, ubishaatse wanyeza ngakira."
Yesu aramwegeera maze amukoraho, aravuga ati, "Ndabishaaka kira." Muri ako kaanya bya bibembe birakira.
Nuuko haaza abagabo baheetse umurema mu ngobyi, bashaaka uburyo baamushikiriza Yesu, ariko ntibabishobora kuko abantu baari benshi caane. Nuuko babuze uburyo bamwinjiza, buurira inzu basambuuraho amatebura make, bamwururutsa mu ngobyi bamushira hagati y’abantu imbere ya Yesu.
Aboonye kwizeera kwabo kwinshi, abwira uwo murema ati, "Nshuti yanje ibyaha byawe urabibabariwe."
Abafarisaayo n’abiigiishamategeko batangira kubazanya bati, "Uyu ni nde wigereranya n’Imaana? Imaana yoonyine si yo ishobora kubabarira ibyaha?"
Yesu amenye ibiteekerezo byabo arababaza ati, "Kuki muteekereza mutyo? Mbese icooroshe ni ikiihe? Ni ukuvuga ngo ibyaha byawe urabibabariwe, cangwa ngo haguruka ugende? Ariko ndababwira yuuko Umwana w’Umuntu afite ububaasha bwo kubabarira ibyaha kuri iyi si." Yesu abwira uwo murema ati, "Haguruka, wikorere ingobyi yaawe ugende." Ako kaanya uwo mugabo arabaduka afata ingobyi ye boose babireeba, asubira iwe ahimbaaza Imaana.
Yesu Akiza Umuntu Unyuunyuutse Ukuboko
Nuuko ku yindi Saabato, Yesu aja mu isinagoogi ariigiisha. Muri iryo teeraniro haarimo umugabo unyunyutse ukuboko kw’iburyo. Abiigiishamategeko n’Abafarisaayo bakomeza kureebuuza Yesu ngo bareebe niiba ari bumukize ku munsi w’Isaabato maze babone uburyo bamurega. Ariko Yesu amenya ibiteekerezo byabo, abwira uwari unyunyutse ukuboko ati, "Haguruka, uhagarare aho boose bakureeba." Uwari unyunyutse ukuboko arahaguruka abigenza atyo.
Nuuko Yesu abwira Abafarisaayo n’abiigiishamategeko ati, "Reka mbabaze, mbese amategeko atwemerera gukora iki ku Saabato? Neeza, cangwa naabi, kwica cangwa gukiza?"
Yesu arabareeba maze abwira uwari urwaye ati, "Rambuura ukuboko kwawe." Nuuko arakurambuura kurakira.
Umutware w’Abasirikare Yizeera Yesu
Yesu amaze kubwira abantu ibyo byose, aja mu tawuni yitwa Kaperenawumu. Iyo haariyo mukuru w’abasirikare wari ufite umugaragu wo yakundaga caane kandi uwo mugaragu yari arwaye ari haafi gupfa. Uwo mutware yumviise inkuru ya Yesu, atuma abakuru b’Abayuuda ngo binginge Yesu, aze akize uwo mugaragu. Bageze aho Yesu ari, baramwinginga bati, "Uyu mutware akwiriye ubufasha bwawe, kuko akunda ubwoko bwacu bw’Abayuuda ndetse yaritanze atwubakira isinagoogi."
Nuuko Yesu ajaana na bo. Bari haafi kugera iwe, uwo musirikare atuma bamwe mu nshuti ze ngo bamubwire bati, "Nyagasani, ntiwiirushe kuko ntibinkwiriye ko wakwinjira mu nzu yanje. Ndetse nanje ubwanje nteekereza ko bitankwiriye kuuza aho uri. Ahuubwo tegeka nuuko umugaragu wanje arakira. Dore nanje ndi umuntu utwarwa n’abandi nkabumvira, kandi mfite abasirikare ntegeka bakanyumvira. Iyo mbwiye umwe nti, ‘Genda’ aragenda. Naabwira undi nti, ‘Ngwino’ akaaza."
Yesu abyumviise, biramuneezeeza caane, atangaazwa n’amagambo y’uwo mutware. Maze arakebuka abona abantu benshi bamukurikiye arababwira ati, "Sindaabona ukwizeera kungana gutya haaba no mu Isirayeli." Abo baari baatumwe basubirayo, bageze mu nzu, basanga wa mugaragu yakize.
Mu bo yigiishaga, haarimo umugore ufite dayimooni iteera ubumuga. Uwo mugore yari amaze imyaka cumi n’umunaane ahetamye umugongo adashobora kuunama na hato. Yesu amuboonye aramuhamagara ngo aze aho ari, aramubwira ati, "Mugore ubohoowe ubumuga bwawe." Amurambikaho ibiganza, ako kaanya uwo mugore arakira, ahagarara yemye, ahimbaza Imaana.
Yesu Akiza Umugabo ku munsi w’Isaabato
Ku munsi w’Isaabato, Yesu aja mu rugo rw’Umufarisaayo mukuru ngo basangire. Nuuko Abafarisaayo hamwe n’abiigiishamategeko baari aho, baramugenzuura. Imbere ye haari umugabo ubyimbye amaguru n’amaboko. Yesu abaza Abafarisaayo n’abiigiishamategeko ati, "Mbese amategeko yemerera gukiza umuntu ku munsi w’Isaabato?" Ariko ntibaagira ico bamusubiza. Nuuko Yesu amufataho, aramukiza, aramuseezerera.
Yesu Akiza Ababembe Cumi
Yesu n’abiigishwa be bakomeza urugendo baja i Yerusaalemu, banyura ku mupaka wo hagati ya Samariya na Galileeya. Bageze mu caaro kimwe, bahuura n’ababembe cumi. Abo babembe bahagarara ahitaaruuye, bateera heejuru bati, "Yesu, Daatabuja tubabarire, udukize!"
Yesu ababoonye arababwira ati, "Nimugende mwiyereke Abaheerezabitambo." Bakigenda, barakira.
Haanyuma umwe muri abo aboonye ko akize, agaruka ahimbaaza Imaana mu ijwi rirenga. Apfukama imbere ya Yesu yiciishije bugufi, aramushiima caane, kandi yari Umusamariya.
Yesu arabaza ati, "Mbese sinakijije ababembe cumi? Abandi icenda bari he? Ni kuki ari ntaawundi wagarutse gushiima Imaana uretse uyu munyamahanga?" Maze Yesu aramubwira ati, "Haguruka ugende, kwizeera kwawe kuragukijije."
Yesu Akiza ku Munsi w’Isaabato
Nyuma y’ibi, haba iminsi y’ibirori by’Abayuuda, nuuko Yesu aja i Yerusaalemu.
Ubwo i Yerusaalemu haafi y’irembo ryitwa Irembo ry’Intaama haari ikidendeezi, mu ru Heburaayo ciitwa Beetsayida, kizengurutswe n’amabaraza ataanu. Muri ayo mabaraza haabaga haryamye abarwayi benshi caane, barimo impumyi, abarema n’abandi bamugaye. Kuko rimwe na rimwe malayika yamanukaga akaja muri ico kidendeezi, agahindura amaazi. Amaazi akimara guhinduka, umurwayi wabanzaga kukijamo yakiraga indwara iyo ariyo yoose. Aho haari umugabo wari ufite indwara ayimaranye imyaka mirongo itatu n’umunaane. Yesu aboonye aryamye, amenya ko ahamaze igihe kireekire, aramubaza ati, "Mbese urashaaka gukira?"
Uwo murwayi aramusubiza ati, "Daatabuja, ntaabwo mfite uwo kunshira mu kidendeezi amaazi ahinduwe, kandi iyo ngerageza kujamo, undi muntu antanga kugeramo."
Yesu aramusubiza ati, "Haguruka, wiikorere akarago kaawe ugende." Muri ako kaanya uwo murwayi arakira, azinga akarago ke aragenda.
Ibyo byabaaye ku munsi w’i Saabato.
Yesu Akiza Umwana w’Umutware
Yesu asubira mu tawuni y’i Kaana muri Galileeya, aho yari yarahinduriye amaazi divaayi. Umutware w’ibwami yari afite umwana urwariye i Kaperenawumu. Uwo mutware yumviise ko Yesu yavuuye i Yudeeya akaba ageze i Galileeya, aragenda, maze amwinginga kumanuka ngo akize umuhungu we kuko yari indembe. Nuuko Yesu aramubwira ati, "Mutaraabona ibimenyeetso n’ibitangaaza ntimwashobora kwizeera."
Umutware aramubwira ati, "Daatabuja, banguka tujaane, umwana wanje ataraahwera."
Yesu aramusubiza ati, "Subirayo, umwana waawe arabaho." Uwo mutware yizeera ijambo Yesu amubwiye aragenda.
Akigenda, ahuura n’abagaragu be mu nzira bamubwira amakuru meeza ko umwana we ari muzima.
Nuuko abaza abagaragu be igihe umwana yatangiriye kooroherwa. Baramusubiza bati, "Ejo ku saaha indwi z’amanywa ni ho umuriro wamuvuuyemo." Se w’uwo mwana wari urwaye amenya ko ari yo saaha Yesu yamubwiriye ati, "Umwana waawe ni muzima, ntaaribupfe." Nuuko uwo mutware n’umuryango we woose bizeera Yesu.
Iki caari igitangaaza ca kabiri Yesu yakoze amaze kuva i Yudeeya aja i Galileeya.
A mulher com fluxo de sangue
Uma mulher que sofria há doze anos tocou a orla do manto de Jesus e foi curada instantaneamente pela sua fé.
Ako kaanya haaza umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ebyiri. Amuturuka inyuma afata ku mukugiro w’umwenda we, kuko yibwiraga ati, "Ninkora ku mwenda we gusa, ndakira."
Yesu arahinduka, amuboonye, aramubwira ati, "Huumura mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije." Ako kaanya, uwo mugore arakira.
Muri bo, haari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ebyiri, yari amaze igihe yiihangaanira ububabare bwinshi, kandi yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntihagire ico bamumarira ahuubwo akarushaho kuremba. Yari yarumviise ibifashe kuri Yesu, nuuko aca mu imbaga y’abantu amuturuka inyuma akora ku mwenda we, kuko yibwiraga mu mutima ati, "Naaho naafata ku mwambaro we byonyine, ndakira."
Ako kaanya aratsina, abyiyumvamo ko akize iyo ndwara.
Muri abo, haarimo umugore wari amaze imyaka cumi n’ebyiri arwaye indwara y’abagore yo kuva. Yari yaramariye ibye mu bavuuzi ariko ntaawashoboye kumukiza. Nuuko uwo mugore yegeera Yesu amuturutse inyuma akora ku mukugiro w’umwenda we, ako kaanya amaraso aratsina.
Yesu arabaza ati, "Ni inde unkozeho?"
Abantu boose barahakana. Peetero aramubwira ati, "Daatabuja, abantu benshi baragukurikiye kandi barakubyiga ndetse bakanagufataho."
Ariko Yesu aravuga ati, "Hari umuntu unkozeho abigendereye kuko numviise imbaraga zimvamo."
Nuuko uwo mugore amenye ko Yesu adahishwa, aza afite ubwoba bwinshi, apfukama imbere ye. Abwira rubanda impamvu yatumye amukoraho, ababwira n’ukuntu indwara yo kuva yashootse ikize.
Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro."
Ressurreições
Jesus ressuscitou mortos — a filha de Jairo, o filho da viúva de Naim e Lázaro. Ele é Senhor sobre a morte.
Umukoobwa wa Yayiro n’Umugore wafashe ku Mwenda wa Yesu
Akivuga ibyo, haaza umutware w’isinagoogi aramupfukamira aramubwira ati, "Umukoobwa wanje amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ibiganza yongere abeho."
Nuuko Yesu arahaguruka, ajaana n’abiigiishwa be, bakurikira uwo mutware.
Yesu ageze mu rugo rwa wa mutware, abona abavuza imyironge baririra uwapfuuye hamwe n’abandi benshi bacura umuboroogo, arababwira ati, "Nimusohoke, umukoobwa ntiyapfuuye ahuubwo arasinziiriye." Nuuko baramuseka. Boose bamaze kugera hanze, Yesu arinjira amufata ukuboko, umukoobwa arahaguruka.
Umwe mu batware b’i Sinagoogi witwaga Yayiro araaza, amuboonye yikubita imbere y’ibirenge bye aramwinginga caane ati, "Agakoobwa kanje kararembye, kagiiye gupfa. Nyaabuna ngwino ukarambikeho ibiganza, gakire, kabeho."
Yesu agendana na we. Abantu benshi bakurikira Yesu bamubyiga.
Bageze kwa Yayiro, Yesu abona ko hari urusaku rw’abarira bacura imiboroogo. Yinjira mu nzu arababwira ati, "Ni iki kibateera umudugararo no kuborooga? Umwana ntaabwo yapfuuye ahuubwo arasinziiriye!"
Baramuseka caane, abategeka ko baja hanze maze asigarana na se w’umwana na nyina hamwe n’abiigiishwa batatu yari yazanye na bo nuuko baja mu gisenge aho umwana ari.
Amufata ukuboko aramubwira ati, "Talisa, kumi," gisobaanurwa ngo, "Gakoobwa, byuka!"
Ako kaanya ako gakoobwa karahaguruka gatangira kwitoorora aho ngaho. Kaari kamaze imyaka cumi n’ebyiri y’ubukuru. Birabatangaaza caane.
Yesu akomeza kubabwira ati, "Mbese abantu b’iki gihe naabagereranya n’iki? Kandi bahwanye n’iki? Bameze nk’abaana bato biicaye mu iguriro bakina, bahamagarana, bavuga bati,
‘Twabavugirije inanga,
ntimwabyina,
twaririmbye indirimbo z’umubabaro,
ariko ntimwarira.’ "
Yesu arababwira ati, " ‘Dore Yohaana Umubatiza yaaje atarya umutsima ndetse atanywa na divaayi, muravuga ngo afite dayimooni.’ Umwana w’Umuntu aje arya, ndetse anywa, muravuga ngo, ‘Nimureebe iki gisambo, umusinzi kandi inshuti y’abasoreesha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubwenge bw’Imaana bugaragazwa n’ababwemera boose ko ari ubw’ukuri."
Umugore Asiiga Yesu Amavuta
Umwe mu Bafarisaayo witwaga Simooni, araarika Yesu ngo basangire. Nuuko Yesu yinjira mu nzu ye ariicara ngo arye. Maze umugore wari umunyabyaha wo muri iyo tawuni amenye inkuru ko Yesu ari buriire muri iyo nzu y’Umufarisaayo, azana agacupa k’amavuta ahuumura neeza.
Nuuko haaza umuntu witwaga Yayiro wari umutware w’isinagoogi y’Abayuuda. Apfukama imbere ya Yesu aravuga ati, "Ndakwinginze ngwino tujaane iwanje." Yavuze atyo kuko yari afite umukoobwa w’ikinege wari amaze imyaka cumi n’ebyiri y’ubukuru kandi yari arwaye arembye ari haafi gupfa. Nuuko Yesu aramwemerera barajaana.
Bakigenda, abantu benshi baramubyiga.
Yesu akivuga ibyo, haaza umuntu uvuuye mu rugo rwa Yayiro, maze abwira uwo mutware w’isinagoogi ati, "Umukoobwa waawe amaze gupfa. Reka kurusha umwigiisha."
Yesu yumviise ibibaaye abwira Yayiro ati, "wiitiinya, izeere gusa umukoobwa waawe arakira."
Nuuko Yesu ageze mu muryango w’inzu ya Yayiro, ntiyakundira umuntu weese kwinjirana na we uretse Peetero, Yohaana, Yaakobo hamwe na Yayiro na nyina w’uwo mukoobwa. Bageze mu nzu, basanga abantu boose baririra uwo mukoobwa, bateera heejuru. Maze Yesu arababwira ati, "Murekeraho kurira kuko umukoobwa ntiyapfuuye ahuubwo arasinziiriye."
Baramuseka kuko baari baazi neeza yuuko uwo mukoobwa yapfuuye. Yesu abwira abantu baari mu nzu ngo baje hanze, maze amufata ukuboko avuga mu ijwi rirenga ati, "Mukoobwa kanguka." Uwo mukoobwa atangira guhuumeeka neeza ako kaanya arahaguruka. Yesu ategeka ko bamuha icokurya. Ababyeyi b’uwo mukoobwa baratangaara caane. Ariko Yesu abategeka kutagira umuntu wo babibwira.
Urupfu rwa Laazaaro
Haari umugabo wari urwaye wiitwaga Laazaaro akaba yari atuuye i Beetaniya, icaaro co Mariya na mwenenyina Marita baari batuuyemo. Mariya uwo ni we wasiize Yesu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we, kandi musaaza we Laazaaro ni we wari urwaye. Bashiki be batuma kuri Yesu bati, "Nyagasani, inshuti yaawe ukunda irarwaye."
Yesu abyumviise, aravuga ati, "Iyo ndwara ntaabwo ari iyo kumwica, ahuubwo ni iyo guheesha Imaana ikuzo, kugira ngo Umwana waayo ahaabwe icuubahiro."
Nuubwo Yesu yakundaga Marita na mwenenyina, na Laazaaro, yamaze iminsi ebyiri aho yari ari, amaze kumva ko Laazaaro arwaye. Nyuma y’iyo minsi ebyiri, abwira abiigiishwa be ati, "Reka dusubire i Yudeeya."
Abiigiishwa be baramubaza bati, "Mwigiisha, Abayuuda bendaga kuguteererayo amabuye noone ushaaka gusubirayo?"
Yesu arabasubiza ati, "Mbese umunsi nt’ufite amasaaha cumi n’abiri? Abagenda ku manywa ntaabwo basiitaara, kuko baba babona umuco w’iyi si. Ariko abagenda mu ijoro barasiitaara, kuko umuco uba utari muri bo." Amaze kuvuga atyo, arababwira ati, "Inshuti yaacu Laazaaro yaasinziiriye, ariko ngiiye kumukangura."
Abiigiishwa be baramubwira bati, "Nyagasani, niiba yaasinziiriye araba neeza."
Yesu yavugaga iby’urupfu rwa Laazaaro, ariko bo bagateekereza ko yamenyeeshaga gusinziira kwa buri gihe. Nuuko Yesu arabeerurira ati, "Laazaaro yaapfuuye.
Domínio sobre a natureza
Jesus acalmou a tempestade, andou sobre as águas e multiplicou pães. A natureza obedece à voz do seu Criador.
Yesu Ahoosha Umuyaga Mwinshi
Nuuko Yesu agiiye mu bwato, abiigiishwa be baramukurikira. Habyuka umuyaga mwinshi mu nyanja kugeza ubwo ubwato bwari bugiiye kurengerwa n’imivumba. Ariko Yesu we yari asinziiriye. Nuuko baja aho ari maze baramukangura, baramubwira bati, "Nyagasani, dutabaare turarimbutse!"
Yesu arabasubiza ati, "Ni iki kibateeye ubwoba, mwa banyakwizeeraguke mwe?" Nuuko arahaguruka acaaha umuyaga n’inyanja, maze haratuuza caane.
Abantu boose baratangaara baravuga bati, "Uyu ni muntu ki utegeka imiyaga n’inyanja bikamwumvira?"
Bugoroobye, abiigiishwa baramusanga maze baramubwira bati, "Aha ni ahantu hadatuuwe, kandi n’umunsi urakuze, seezerera aba bantu baje mu byaro byabo maze biigurire ibyokurya."
Yesu arabasubiza ati, "Singombwa ko bagenda, nimubagaburire mwebwe ubwanyu."
Baramusubiza bati, "Ntaaco dufite hano, keretse imigaati itaanu n’isamaaki ebyiri gusa."
Arababwira ati, "Nimubinzanire hano." Maze ategeka abo bantu kwicara haasi mu byatsi. Afata ya migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba mu ijuru, ashiimira Imaana maze amanyagura ya migaati, ayiha abiigiishwa, na bo bayigaburira rubanda nyamwinshi. Boose bararya, barahaaga, nuuko barundanyiriza hamwe ibisigaye, byuzura intonga cumi n’ebyiri. Abaariiye baari nk’abagabo ibihumbi bitaanu, abagore n’abaana batabariwemo.
Nuuko mu gitondo ca kare kare, aza abagana agendeesha amaguru heejuru y’inyanja.
Yesu Agaburira Abantu Ibihumbi Bine
Yesu ahamagara abiigiishwa be maze avugana na bo ababwira ati, "Aba bantu nyamwinshi ndabababariye, kuko maranye na bo iminsi itatu yoose noone bakaba ntaaco kurya bafite, kandi sinshaaka kubaseezerera bafite inzara, kugira ngo batagwa mu nzira."
Abiigiishwa baramubwira bati, "Twakuura he imigaati ihaagije aba bantu boose muri ubu butaayu?"
Yesu arababaza ati, "Mufite imigaati ingaahe?"
Baramusubiza bati, "Dufite imigaati irindwi n’udusamaaki dukeeya."
Maze ategeka rubanda kwicara haasi, afata ya migaati irindwi na za samaaki, amaze gushiimira Imaana arayimaanyagura, abiha abiigiishwa be, maze n’abiigiishwa babiha abantu. Boose bararya barahaaga, maze bashira hamwe ubuvungunyukira busigaye, bwuzura ibisobane birindwi. Abaariiye baari abagabo ibihumbi bine, batabariyemo abagore n’abaana.
Gutanga Umusoro w’Inzu y’Imaana
Ubwo baari bageze i Kaperenawumu, abasoreesha b’umusoro w’Inzu y’Imaana basanga Peetero maze baramubaza bati, "Mbese umwigiisha waanyu atanga umusoro w’Inzu y’Imaana?"
Na we aramusubiza ati, "Yee, arawutanga."
Peetero yinjiye mu nzu, Yesu ni co yabanje kuvugaho, aramubaza ati, "Urateekereza iki Simooni? Ni bande bo abaami b’isi basaba imisoro cangwa amasoko? N’abaturage cangwa ni abanyamahanga?"
Peetero arasubiza ati, "Ni abanyamahanga."
Yesu aramubwira ati, "Nooneho reero abatuurage ntibagomba gusoreeshwa. Ariko, kugira ngo tutabaraakaza, ja ku nyanja ujugunyemo ururobo, isamaaki ya mbere uri bufate, uyaasamure, uribusangemo igiceri, ukijaane ukibahe nk’umusoro w’Inzu y’Imaana ku bwawe nanje."
Yesu Avuma Igiti ciitwa Umutiini
Mu gitondo, ubwo Yesu yasubiye mu tawuni nkuru, yari ashonje. Aboonye igiti ciitwa umutiini iruhande rw’inzira, aracegeera, ariko asanga ari amababi gusa. Maze arakibwira ati, "Ntuziigere weera imbuto ukundi!" Ako kaanya ico giti c’umutiini kiruuma. Abiigiishwa be babiboonye, batangaara bavuga bati, "Kiriya giti c’umutiini cuumiyeho gite?" Yesu arabasubiza ati, "Ndababwira ukuri, nimwizeera mudashidiikanya, muzaashobora gukora nk’ibyo nkoreye iki giti c’umutiini. Ndetse atari ibyo gusa, ahuubwo muzaashobora kubwira uyu musozi muti, ‘Shiguka ujugunywe mu nyanja,’ nuuko bibe. Ibyo muzaasaba byose musenga mufite kwizeera, muzaabihaabwa."
Bacambuka haaza umuyaga mwinshi, imivumba itangira kwisuka mu bwato, maze bwenda kurengerwa. Yesu we, yari inyuma mu bwato, aryamye asinziiriye yiiseguye umusego, baramukangura baramubwira bati, "Mwigiisha, ntuubyitaayeho ko tugiiye gupfa?"
Arakanguka maze ategeka umuyaga, abwira inyanja ati, "Ceceka! Tuuza!" Nuuko umuyaga urahoosha, habaho ituuze. Yesu arababaza ati, "Ni iki kibateeye ubwoba? Nta kwizeera mufite?"
Abiigiishwa baratiinya caane, barabazanya bati, "Mbese uyu ni muntu ki, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?"
Umunsi ukuze, abiigiishwa be baramwegeera baramubwira bati, "Dore aha turi ntihatuuwe, kandi buriije, baseezerere kugira ngo baje mu mpande zoose z’ibyaro bashobore kwigurira ibyokurya."
Ariko we arababwira ati, "Nimubahe ibyokurya."
Baramubwira bati, "Uragira ngo tuje kugura imigaati iguze idinaari magana abiri, maze tubahe barye?"
Arababaza ati, "Mufite imigaati ingahe? Nimuje kureeba."
Babiboonye, baramubwira bati, "Dufite imigaati itaanu, n’isamaaki ebyiri."
Nuuko ategeka ko biicaza abantu ku gacaaca, mu dutsiko. Maze biicara mu dutsiko tw’abantu ijana ijana, na mirongo itaanu mirongo itaanu. Afata ya migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba ku ijuru, ashiimira Imaana, amaanyura ya migaati, ayiha abiigiishwa be ngo na bo bayihe abantu, nuuko na za samaaki ebyiri arazibagaburira. Boose bararya barahaaga, kandi hasigara intonga cumi n’ebyiri z’ubuvungunyukira bw’imigaati hamwe n’ubw’isamaaki. Abo baariiye banganaga abagabo ibihumbi bitaanu.
Aboonye ko barwana n’ingashi ku bw’umuyaga mwinshi, aza abasanga butari bwaca, agendera ku maazi. Yashaakaga kubanyuraho. Ariko baboonye agendera heejuru y’inyanja, bateekereza ko ari umuzimu maze bateera induuru. Boose bamuboonye bakuuka umutima.
Ariko ako kaanya avugana na bo arababwira ati, "Muhuumure, ni njeewe, mureke gutiinya." Abasanga mu bwato, maze umuyaga uratuuza. Barushaho gutangaara,
Yesu Agaburira Abantu Ibihumbi Bine
Muri iyo minsi ubwo abantu benshi baari badafite ico kurya, ahamagara abiigiishwa be arababwira ati, "Aba bantu banteeye imbabazi kuko tumaranye iminsi itatu kandi bakaba badafite ico kurya. Nimbaseezerera ngo basubire iwaabo hatagize ico barya, baragwira isari mu nzira kuko bamwe muri bo baturuka kure."
Abiigiishwa be baramusubiza bati, "Mbese muri ubu butaayu, umuntu yakuura he ibyokurya byahaaza aba bantu boose?"
Yesu arababaza ati, "Mbese mufite imigaati ingana iki?"
Na bo baramusubiza bati, "Dufite imigaati indwi."
Ategeka abantu kwicara haasi. Nuuko afata iyo migaati indwi, ayishiimira Imaana, arayimaanyagura, nuuko ayiha abiigiishwa be ngo bayigaburire abantu. Baari bafite n’udusamaaki duke, na two Yesu adushiimira Imaana, ategeka abiigiishwa be kutugabura. Boose bararya barahaaga, bakungaanya ubuvungunyukira busigaye, buuzuza intonga indwi. Boose hamwe baari nk’abantu ibihumbi bine, arabaseezera.
Yesu Avuma Igiti Ciitwa Umutiini
Bukeeye bwaho, bavuuye i Beetaniya, Yesu yari ashonje. Akiri kure areeba igiti gishishe ciitwa umutiini, araceegeera kureeba ko haagira ico yaabonamo. Akigezeho, asanga ari amababi yoonyine, kuko kitaari igihe caaco co kwera imbuto. Yesu avuma ico giti avuga ati, "Nta muntu uziigera kukuryaho imbuto ukundi!" Abiigiishwa be bumva abivuga.
Isomo Rifashe ku Giti Yesu Yavumye
Mu gitondo kare ubwo baanyuragaho, babona ca giti c’umutiini cumye kugeza mu mizi. Peetero yiibuka ibyabaayeho, maze abwira Yesu ati, "Mwigiisha, dore ca giti c’umutiini wavumye cumye!"
Yesu arababwira ati, "Mugire kwizeera Imaana. Ndabahamiriza yuuko uzaabwira uyu musozi ati, ‘Shiguka utaabwe mu nyanja,’ adashidiikanya mu mutima we, ahuubwo akizeera, ibyo avuze bizaaba. Ni co gituma mbabwira nti, nimusenga musaba ikintu, mwizeere ko mukiboonye, kandi kizaaba icaanyu. N’igihe muhagaze gusenga, muje mubabarira abo mwaba mufite ico mupfa, kugira ngo namwe So wo mu ijuru abababarire ibyaha byanyu."
Yesu Ahamagara Abiigiishwa ba Mbere
Umunsi umwe, Yesu yigiishirizaga iruhande rw’ingezi yitwa Genezareeti. Abantu benshi bamubyiganiraho bashaaka kumva ijambo ry’Imaana. Maze Yesu abona amaato abiri yo abarobyi baari baaziritse ku nkengeero y’ingezi, kuko boozaga ubutimba bwabo. Yesu yinjira mu bwato bumwe muri ayo, bwari ubwa Simooni. Amusaba kubusunika ngo bwigire imbere mu maazi. Abwicaramo, maze yigiisha abantu.
Arangije kuvuga, abwira Simooni ati, "Igiza ubwato imbere mu maazi mareemare maze ujugunye ubutimba ufate isamaaki."
Simooni aramusubiza ati, "Daatabuja twakeesheje ijoro ryose dusoha nyamara ntaaco twafashe. Ariko kuko ubivuze ndasubira kubuteereramo."
Babikoze, bafata isamaaki nyinshi caane ubutimba buruuzura butangira guciika. Batabaaza bagenzi baabo baari mu bundi bwato, maze amaato yombi yuzura isamaaki yenda kurengerwa.
Nuuko Simooni Peetero aboonye ibibaaye, apfukama imbere ya Yesu aravuga ati, "Nyagasani, va aho ndi, kuko ndi umunyabyaha, sinkwiriye kukwegeera." Ibi yabivuze kuko yari atangaajwe n’ubwinshi bw’isamaaki, zo we na bagenzi be baari baafashe. Bagenzi be ari bo Yaakobo na Yohaana beene Zebedaayo na bo birabatangaaza.
Yesu abwira Simooni ati, "wiitiinya, uheereye noone, uzaaja uroba abantu." Bamaze kugeza amaato yaabo ku nkengeero, basiga byose bakurikira Yesu.
Yesu Ategeka Umuyaga n’Imivumba Gutuuza
Umunsi umwe, Yesu n’abiigiishwa be baja mu bwato, arababwira ati, "Reka twambuke tuje haakurya y’ingezi." Nuuko bazitura ubwato batangira urugendo. Bacambuka, Yesu arasinziira. Maze umuyaga mwinshi uteera mu ngezi, imivumba yisuka mu bwato bwenda kurengerwa n’amaazi, biisanga mu kaaga.
Biihuutira kumukangura, bati, "Daatabuja, Daatabuja! Tugiiye gupfa!"
Nuuko akangutse, acaaha umuyaga n’imivumba birahoosha, habaho ituuze. Yesu arababaza ati, "Kwizeera kwanyu kuri he?"
Baratiinya kandi baruumirwa, baravugana bati, "Mbese uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga no gucura kw’ingezi bikamwumvira!"
Yesu Ategeka Umuyaga n’Imivumba Gutuuza
Umunsi umwe, Yesu n’abiigiishwa be baja mu bwato, arababwira ati, "Reka twambuke tuje haakurya y’ingezi." Nuuko bazitura ubwato batangira urugendo. Bacambuka, Yesu arasinziira. Maze umuyaga mwinshi uteera mu ngezi, imivumba yisuka mu bwato bwenda kurengerwa n’amaazi, biisanga mu kaaga.
Biihuutira kumukangura, bati, "Daatabuja, Daatabuja! Tugiiye gupfa!"
Nuuko akangutse, acaaha umuyaga n’imivumba birahoosha, habaho ituuze. Yesu arababaza ati, "Kwizeera kwanyu kuri he?"
Baratiinya kandi baruumirwa, baravugana bati, "Mbese uyu ni muntu ki, utegeka umuyaga no gucura kw’ingezi bikamwumvira!"
Yesu Akiza Umugabo wari Uteewe n’Abadayimooni
Nuuko Yesu n’abiigiishwa be barambuka bafata haakurya, bagera mu gice c’Abagadereeni hateeganye n’i Galileeya.
Nuuko bugiiye kwira, abiigiishwa be cumi na babiri baramwegeera, baramubwira bati, "Mwigiisha, seezerera abantu babone uko baja hakurya gushaaka ibyokurya n’aho kuraara kuko aha turi ntihatuuye abantu."
Ariko Yesu arabasubiza ati, "Ahuubwo mube ari mwe mubagaburira."
Abiigiishwa baramusubiza bati, "Dore dufite imigaati itaanu n’isamaaki ebyiri gusa, keretse niiba twaja kugura ibyahaaza aba bantu boose." Haariho abagabo nk’ibihumbi bitaanu.
Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Mubabwire biicare, buri gatsiko kabemo abantu mirongo itaanu." Abiigiishwa bagenza nk’uko ababwiye, maze abantu boose bariicara. Nuuko Yesu yakiira iyo migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba heejuru. Maze ashiima Imaana, arabimanyagura aheereza abiigiishwa na bo baheereza abantu. Boose bararya barahaaga, maze abiigiishwa buuzuza intonga cumi n’ebyiri z’imigaati n’isamaaki byo abantu baari baasigaje.
Ubukwe bw’i Kaana
Ku munsi wa gatatu haari ubukwe mu tawuni y’i Kaana mu disiturikiti y’i Galileeya. Nyina wa Yesu yari yaataashe ubwo bukwe. Yesu n’abiigiishwa be na bo baari baatumiwe muri ubwo bukwe. Divaayi imaze gushira, nyina wa Yesu aramubwira ati, "Nta divaayi bagifite."
Yesu aramusubiza ati, "Mubyeyi, nje na we ibyo ntibitureeba. Igihe canje ntikiraagera"
Nyina wa Yesu abwira abagabuzi ati, "Mukore ico ari bubabwire coose."
Imbere yaabo haari hateretswe ibibindi bitandatu bibaajwe mu mabuye. Abayuuda baasukagamo amaazi agakoreeshwa mu mihango yaabo yo kwiyeza. Buri kibindi caajagamo nka lita ijana. Yesu arababwira ati, "Nimwuzuze amaazi muri ibyo bibindi." Nuuko barabyuzuza kugeza ku rugaara. Yesu arongera arababwira ati, "Noone reero nimudaheho, maze mujaanire mukuru w’ubukwe." Mukuru w’ubukwe asogongeye ku maazi yahindutse divaayi, ntiyamenya aho iturutse, (ukuyeho abagabuzi baadashe ayo maazi ni bo baari bahaazi), mukuru w’ubukwe ahamagara umukwe aramubwira ati, "Ubusanzwe, babanza kugabura divaayi nziiza, haanyuma abantu baamara guhaaga bakagabura itaryoshe. Ariko wowe wakomeje kugabura divaayi iryoshe kugeza n’ubu."
Yesu yakoreye iki gitangaaza ce ca mbere i Kaana y’i Galileeya. Mu gukora ibi, yeerekanye ikuzo rye, nuuko abiigiishwa be baramwizeera.
Yesu yavuze ibi, kugira ngo agerageze Filipo kuko we ubwe yari azi ico agiiye gukora.
Nuuko Filipo aramusubiza ati, "N’ubwo twaba dufite amashilingi yahemba umukozi imibyizi y’ameezi atandatu, ntaabwo twabona imigaati yaabahaaza ngo niibura buri umwe muri bo aboneho akavungunyukira."
Umwe mu biigiishwa be wiitwaga Andereya, mwene nyina wa Simooni Peetero abwira Yesu ati, "Aha hari umuhungu ufite imigaati y’ingano itaanu hamwe n’isamaaki ebyiri. Ariko se, ibyo byamarira iki aba bantu boose?"
Yesu aravuga ati, "Nimwicaze abantu boose." Aho hantu haari ubwatsi bwinshi, nuuko abantu bariicara, boose hamwe, baari nk’abantu ibihumbi bitaanu. Nuuko Yesu afata iyo migaati, ayishiimira Imaana, maze ayigabira abaari biicaye. Isamaaki nazo azigenza atyo, arazibagabira, buri umwe abona ibimuhaagije nk’uko abishaaka. Bamaze guhaaga, Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Nimutooragure ubuvungunyukira busigaye kugira ngo hatagira ibipfa ubusa." Nuuko bakungaanyiriza hamwe ubuvungunyukira bwasaagutse kuri ya migaati itaanu bamaze kurya, buuzuza intonga cumi n’ebyiri.
Bamaze kugaasha nka kilomita itaanu cangwa itandatu, babona Yesu agendeesha ibirenge ku nyanja agana ku bwato baarimo, maze bateerwa n’ubwoba. Ariko Yesu arababwira ati, "Ni nje, mwitiinya!" Bashaatse kumushira mu bwato, babona ubwato bugeze ku nkengeero aho baajaga.
Yesu Abonekera Abiigiishwa Barindwi
Nyuma y’ibyo, Yesu yongera kubonekera abiigiishwa be ku nyanja ya Tibeeriya, maze ababonekera atya. Simooni Peetero, na Tomasi witwaga Mahasa, na Natanayeli w’i Kaana y’i Galileeya, beene Zebedaayo, n’abandi biigiishwa babiri baari bari kumwe. Simooni Peetero arababwira ati, "Ngiiye kuroba." Baramusubiza bati, "Turajaana." Barasohoka maze baja mu bwato, ariko muri iryo joro ntihaagira ico bafata.
Bukimara guca, Yesu ahagarara ku nkengeero, ariko abiigiishwa ntibamenya ko ari we. Yesu arababaza ati, "Nshuti zanje, hari isamaaki mwafashe?"
Baramusubiza bati, "Ntaazo."
Arababwira ati, "Nimujugunye agatimba kanyu iburyo bw’ubwato, muragira ico mubona." Nuuko barakajugunya, ariko bananirwa kugakururira mu bwato kuko isamaaki zaari nyinshi.
Wa mwigiishwa Yesu yakundaga abwira Peetero ati, "Ni Nyagasani." Simooni Peetero yumviise ko ari Nyagasani, akenyera umwenda kuko yari yambaye ubusa, maze yiiroha mu nyanja. Abandi biigiishwa baaza ku nkengeero mu bwato, bakurura agatimba kuuzuye isamaaki. Ntaabwo baari kure y’inkengero, ahuubwo haari nka mita ijana. Bageze imusozi, babona umuriro w’amakara, uriho isamaaki, hamwe n’umugaati. Yesu arababwira ati, "Nimuuzane kuri izo samaaki mumaze gufata."
Simooni Peetero yinjira mu bwato maze akururira agatimba kuuzuye isamaaki nini imusozi. Zoose zaari ijana na mirongo itaanu n’itatu kandi n’ubwo zaari nyinshi, agatimba ntaabwo kaaciitse.
Libertações
Jesus expulsou demônios com autoridade. Os espíritos impuros não resistiam à sua palavra e saíam imediatamente.
Yesu Akiza Umugaragu w’Umutware w’Abasirikare
Yesu ageze i Kaperenawumu, umutware w’abasirikare ijana aramwegeera, aramwinginga aramubwira ati, "Nyagasani, nasize umugaragu wanje mu rugo aryamye, kandi arababara bikabije." Yesu aramusubiza ati, "Ndaaza mukize." Uwo mutware w’abasirikare ijana aramusubiza ati, "Nyagasani, ntibinkwiriye ko winjira mu nzu yanje, ahuubwo vuga ijambo ryawe gusa, umugaragu wanje arakira. Kuko nanje ndi umuntu ufite ububaasha, kandi mfite abasirikare ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti, ‘Genda,’ aragenda, naabwira undi nti, ‘Ngwino,’ akaaza, naabwira umugaragu wanje nti, ‘Kora iki,’ akagikora."
Yesu abyumviise, aratangaara abwira abaari bamukurikiye ati, "Ndababwira ukuri ko muri Isirayeli ntiigeze mbona umuntu ufite kwizeera nk’uku. Kandi ndababwira yuuko benshi bazaaturuka iburasirazuuba n’iburengerazuuba, bagasangira na Aburahamu, Isaaka na Yaakobo mu Bwami bwo mu ijuru, naho abaari baragenewe kuba abazunguura b’ubwo Bwami bakajugunywa hanze mu mwijima, aho bazaaririra bagahekenya ameenyo." Nuuko Yesu abwira uwo mutware w’abasirikare ijana ati, "Genda, bikubeere nk’uko ubyizeeye." Muri ako kaanya, umugaragu we arakira.
Yesu Akiza Abagabo Babiri Bateewe na Dayimooni
Yesu ageze haakurya mu gihugu c’Abagadareeni, abagabo babiri baari bateewe n’abadayimooni baaza bamusanga baturutse mu bituuro. Baari bateeye ubwoba, ku buryo ari nta muntu wari ukinyura muri iyo nzira. Ako kaanya bateera heejuru bati, "Udushaakaho iki Mwana w’Imaana? Mbese uzanywe hano no kutwiciisha agashinyaguro igihe kitaraagera?"
Haafi aho haari umugana w’ingurube ziriisha. Nuuko abo badayimooni binginga Yesu bati, "Nuutwirukana, utwohereze muri uriiya mugana w’ingurube."
Yesu arabasubiza ati, "Nimugende." Nuuko bava muri abo bagabo baja mu ngurube, maze umugana woose umanuka ku gacuri ugwa mu nyanja urarohama.
Abashumba baari baragiye izo ngurube barahunga. Bageze mu tawuni, bateekerereza abantu ibyabaye byose n’ibyerekeye ba bagabo baari bateewe n’abadayimooni. Bityo abantu boose bo muri iyo tawuni baja gusanganira Yesu. Bamuboonye, baramwinginga ngo abaviire mu gihugu.
Yesu Akiza Umuragi
Bamaze kuva aho, bamuuzanira umuntu wari uteewe na dayimooni y’uburagi. Yesu amaze kwirukana dayimooni, uwo muragi aravuga. Rubanda baratangaara caane baravuga bati, "Ntihigeze kuboneka ibintu nk’ibi muri Isirayeli."
Yesu na Bbelizebuulu
Nuuko bamuuzanira umuntu uhumye kandi ari n’umuragi kuko yari ateewe na dayimooni, maze Yesu aramukiza. Uwo muntu aravuga kandi arareeba.
Umugore Wagize Kwizeera
Yesu arahava aja mu disiturikiti y’i Tiiro n’i Sidoni. Muri ako kaanya haba haaje Umunyakanaanikazi wari utuuye muri ako gace, asanga Yesu, ateera heejuru caane ati, "Nyagasani, Mwana wa Dawudi, ngirira imbabazi, umukoobwa wanje yateewe na dayimooni."
Ariko ntiyagira ico amusubiza. Nuuko abiigiishwa be baramwegeera baramwinginga, baramubwira bati, "Mwirukane kuko ayombera inyuma yaacu."
Arabasubiza ati, "Ntaahandi nooherejwe, keretse mu ntaama za Isirayeli zaazimiye."
Uwo mugore araaza apfukama imbere ye, aravuga ati, "Nyagasani, ntabaara."
Yesu aramusubiza ati, "Ntaabwo bikwiriye gufata ibyokurya by’abaana maze ukabijugunyira imbwa."
Umugore na we ati, "Ni koko Nyagasani, ariko imbwa na zo zirya ibisigarizwa bigwa bivuuye ku meeza ya sheebuja."
Maze Yesu aramusubiza ati, "Mugore, ufite kwizeera gukomeye! Bikubeere nk’uko ubishaaka." Ako kaanya umukoobwa we arakira.
Yesu Akiza Umuhungu Uteewe na Dayimooni
Bageze ku bantu benshi, umugabo yegeera Yesu, aramupfukamira, maze aramubwira ati, "Nyagasani, girira umuhungu wanje imbabazi, kuko arwaye igicuri kikaba kimubabaza caane. Akunda kugwa mu muriro ndetse no mu maazi. Namuuzaniye abiigiishwa baawe, ariko ntibaashobora kumukiza."
Yesu aramusubiza ati, "Yemwe bantu b’iki gihe batiizeera kandi baayobye, nzabaana namwe kugeza ryari? Nzabiihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano." Yesu acaaha ya dayimooni, maze imuvamo, umuhungu aheerako arakira.
Ako kaanya mu isinagoogi haarimo umuntu urimo umwuka mubi. Arataka caane ati, "Uradushaakaho iki Yesu w’i Nazaareeti? Uje kuturimbura? Nzi uwo uri we, uri Uweera w’Imaana." Yesu ategeka uwo mwuka mubi ati, "Ceceka, kandi muvemo." Nuuko uwo mwuka mubi uramutigita, uteera heejuru n’ijwi rirenga maze umuvamo.
Yesu Akiza Umuntu Uteewe n’Abadayimooni
Yesu n’abiigiishwa be bagera haakurya y’inyanja y’i Galileeya, mu gihugu ca Geraseni. Akiva mu bwato, asanganirwa n’umuntu uvuye mu irimbi. Uwo muntu yari ateewe n’abadayimooni. Yari atuuye mu bituuro. Nta muntu washoboraga kumuboha, nuubwo haaba gukoreesha injegeri. Akenshi, baamuboheeshaga injegeri mu maboko, bakamwambika imihama mu maguru, ariko buri uko baamubohaga, injegeri zo mu maboko n’imihama yarabicaagaguraga. Nta muntu wari ufite imbaraga zo kumushobora. Igihe coose, ku manywa na n’ijoro yazereeraga mu irimbi no ku busozi, ari kuvuza induuru kandi yiikebaguriisha amabuye.
Abona Yesu ahinguka haakurya, yiruka amusanga, amugezeho, aramupfukamira. Amutakambira mu ijwi rirenga ati, "Yesu, Mwana w’Imaana isumba byose, uranshaakaho iki? Ndakwinginze, ntuunyice urupfu rw’agashinyaguro!" Kuko yari yamubwiye ati, "Dayimooni, va muri uwo muntu!"
Yesu aramubaza ati, "Witwa nde?"
Aramusubiza ati, "Nitwa Giteeronyamwinshi, kuko turi benshi!" Nuuko yinginga Yesu caane kutabiirukana muri ico gihugu.
Haafi aho kuri uwo musozi, haari umugana w’ingurube ziri kuriisha. Abo badayimooni binginga Yesu bati, "Niibura, twohereze twinjire muri ziriiya ngurube." Arabeemerera, nuuko abo badayimooni bava muri wa muntu binjira muri izo ngurube, maze uwo mugana woose urindimukira kuri ako gacuri wisuuka mu nyanja urarohama. Izo ngurube zoose hamwe zaari nk’ibihumbi bibiri.
Abashumba baari baziragiye babiboonye, bariiruka, iyo nkuru bayikwiza hoose mu ma tawuni no mu byaro. Abantu baaza kureeba ibyabaaye iby’ari byo.
Na ho mwebwe mukavuga muti, umuntu naabwira se cangwa nyina ati, ‘Ubufasha naakaguhaaye, nabugize Ituuro ry’Imaana.’ Bibaaye bityo yemerewe kutagira ico afashiisha se cangwa nyina, nuuko reero ijambo ry’Imaana mukariha agaciiro gake kugira ngo mukurikize imigenzo yaanyu yababaayemo akarande. Kandi mukora n’ibindi byinshi bisa bityo."
Yongera guhamagara abantu benshi arababwira ati, "Muntege amatwi mwese, musobaanukirwe. Nta kintu kija mu nda y’umuntu kivuuye hanze caamuhumaanya, ukuuyeho icaamuhumaanya, n’ikiva mu mutima we."
Umugore Wagize Kwizeera
Yesu ava muri uwo mwanya aja mu gace k’i Tiiro. Yinjira mu nzu, ntiyashaaka ko hagira umenya ko arimo. Ariko banararenga barabimenya. Umugore wari ufite umwana muto w’umukoobwa wateerwaga n’imyuka mibi, amenye ko Yesu ahari, araaza, yiikubita imbere ye. Uwo mugore yari umunyamahanga w’Umusirofoyinike. Amwinginga kwirukana dayimooni mu mukoobwa we. Yesu aramusubiza ati, "Ashwi daa! Reka abaana babanze bagaburirwe, kuko bidakwiriye gufata ibyokurya by’abaana ukabijugunyira imbwa." Uwo mugore asubiza Yesu ati, "Nyagasani, n’ibibwana birya ubuvungunyukira abaana bataaye munsi y’imeeza" Nuuko aramubwira ati, "Ku bw’iryo jambo, igendere, dayimooni ivuuye mu mukoobwa waawe." Uwo mugore asubira i we, asanga umwana aryamye ku buriri dayimooni yamuvuuyemo.
Umwe mu baari aho aramusubiza ati, "Mwigiisha, nkuuzaniye umwana wanje, yateewe na dayimooni ituma atavuga. Iyo imufashe, imutuura haasi, akaazana urufuzi, agahekenya ameenyo kandi akagambarara. Nasabye abiigiishwa baawe ngo bayirukane, ariko ntibaabishobora."
Arabasubiza ati, "Yemwe bantu b’iki gihe, kuki mutiizeera? Nzaabaana namwe kugeza ryari? Nimuumunzanire." Umwana baramuuzana. Dayimooni iboonye Yesu, itigisa wa mwana caane, maze yiikubita haasi ariigaragura, azana urufuzi mu kanwa. Yesu abaza se ati, "Hashize igihe kingana iki ibi bimubaho?" Na we aramusubiza ati, "Byamufashe kuva mu bwana. Ihora imusuka mu muriro no mu maazi ishaaka ku mwica, ariko niiba hari ico waashobora gukora, tugirire imbabazi maze udufashe."
Yesu aramubwira ati, "Kuki uvuze ngo, ‘Niiba waabishobora?’ Byose bishobokera uweemera."
Ako kaanya se w’uwo mwana ateera heejuru avuga ati, "Ndeemera, nyongeerera ukwemera!"
Yesu aboonye abantu benshi baazira hamwe biirukanka, acaaha dayimooni, avuga ati, "Wowe dayimooni utuma uyu mwana atavuga kandi ntiyumve, ndagutegetse, muvemo, kandi ntukazaamugarukemo ukundi!"
Nyuma yo kuvuza induuru no kumutigisa caane, imuvamo maze umwana amera nk’upfuuye, bituma benshi bavuga bati, "Yapfuuye." Ariko Yesu amufata ukuboko maze aramuhagurutsa, ashobora guhagarara.
Yesu Akiza Abantu Benshi
Yesu amaze kuva mu isinagoogi aja kwa Simooni. Agezeyo asanga nyirabukwe wa Simooni arwaye, afite umushwiza mwinshi. Maze abantu bamusaba kumukiza. Yesu aramusanga, aramwegeera, ategeka umushwiza kumuvamo. Ako kaanya umuvamo, arakira. Na we arahaguruka maze arabafungurira.
Yesu avuuye mu bwato, asanganirwa n’umugabo wabaga muri iyo tawuni wari uteewe n’abadayimooni. Uwo mugabo yari amaze igihe kireekire yambara ubusa, kandi ntiyaraaraga mu nzu ahuubwo yaraaraga mu irimbi. Aboonye Yesu arataka caane, apfukama imbere ye ateera heejuru ati, "Unshaakaho iki Yesu Mwana w’Imaana Isumbabyose? Nyaabuna ndakwinginze, ntunyice urupfu rw’agashinyaguro." Yavuze atyo, kuko Yesu yari ategetse abadayimooni kumuvamo. Uwo mugabo baari baaramuhambije injegeri mu maboko no mu maguru, kandi baahoraga bamurinze kuko kenshi abadayimooni baajaga bamuteera. Ariko ibyo baamuhambizaga byose yarabicagaguraga maze dayimooni zikamujaana mu butaayu.
Yesu abaza uwo mugabo ati, "Witwa nde?"
Aramusubiza ati, " ‘Igiteero’ ni ryo zina ryanje." Yavuze atyo kuko abadayimooni baari bamurimo baari benshi. Abo badayimooni binginga Yesu bati, "Nyaabuna turakwinginze ntudusuke ikuzimu."
Haafi aho, haari ingurube nyinshi zaariishirizaga ku musozi. Nuuko abo badayimooni binginga Yesu caane ngo abeemerere baje muri izo ngurube. Nuuko arabeemerera. Maze abo badayimooni bava muri uwo mugabo, binjira muri izo ngurube. Izo ngurube zoose ziiruka zirindimuka agacuri maze ziisuka mu ngezi, zirarohama.
Abashumba baaragiraga izo ngurube, baboonye ibibaaye barahunga maze baamamaza iyo nkuru mu tawuni no mu bindi bice biyegeereye. Maze abantu barahaguruka baja kureeba ibyabaaye. Baaza aho Yesu ari, babona uwo mugabo wabagamo abadayimooni yiicaye haasi imbere ya Yesu yambaye kandi afite ubwenge nk’abandi. Babiboonye baratiinya caane.
Ndababwira ukuri yuuko, bamwe muri mwe bari aha, batazaapfa batari bareeba Ubwami bw’Imaana."
Yesu Ahindurwa Ukundi
Hashize iminsi nk’umunaane avuze ibyo, Yesu ajaana na Peetero, na Yohaana na Yaakobo bazaamuukana umusozi gusenga. Yesu agisenga, mu maaso he hahinduka ukundi maze hararabagirana caane. Imyenda ye na yo ihinduka umweru dede irarabagirana. Ako kaanya haboneka abagabo babiri, Moose na Eliya bavugana na we. Baboneka bafite ubwiza bw’ijuru burabagirana, bavugana na Yesu iby’urupfu rwe, urwo yari agiiye kuzaapfiira i Yerusaalemu.
Ibyo byabaaye, Peetero na bagenzi be babiri basinziiriye. Muri ako kaanya barakanguka babona ikuzo rya Yesu n’abagabo babiri bamuhagaze iruhande. Nuuko Moose na Eliya bari haafi gutandukana na we, Peetero aravuga ati, "Mwigiisha ni byiza ko turi hano! Mbona ko twakubaka amahema atatu, rimwe ribe iryawe, irindi ribe irya Moose, naho irindi ribe irya Eliya." Yavuze atyo kuko ntiyari azi ibyo avuga.
Ako kaanya umugabo ateera heejuru, asakuza ari mu bantu avuga ati, "Mwigiisha ndakwinginze girira umwana wanje imbabazi kuko ari we mwana mfite wenyine. Buri gihe dayimooni imufata imutunguye ikamuteera kuborooga. Iyo imufashe, iramutigita akaazana ifuro mu kanwa. Ntaabwo imuvaho vuba, ahuubwo iramubabaza ikamuvaho biruhije. Ninginze abiigiishwa baawe ngo bamukize ariko ntibaabishoboye."
Yesu aravuga ati, "Yemwe bantu b’iki gihe mudafite kwizeera, kandi mwibwira ibibi gusa. Nzaageza ryari kubaana na mwe no kubiihangaanira?" Nuuko Yesu aramubwira ati, "Ngaaho nzanira uwo mwana waawe."
Uwo mwana bakimuuzana aho Yesu ari, dayimooni imukubita haasi, iramutigita. Nuuko Yesu acaaha dayimooni ako kaanya imuvamo. Amaze gukiza uwo mwana, amusubiza se. Nuuko abantu boose batangaazwa n’ububaasha bw’Imaana buhebuuje.
Yesu Yongera Kuvuga Ibyerekeye Urupfu rwe
Bagitangaaye, Yesu abwira abiigiishwa be ati,
Yesu na Bbelizebuulu
Umunsi umwe, Yesu yirukanye dayimooni iteera uburagi mu muntu. Iyo dayimooni imaze kumuvamo, uwari umuragi atangira kuvuga, maze abantu benshi baari aho, baratangaara.
Umwe muri bo ayikubita umugaragu w’Umuheerezabitambo Mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo.
Yesu arababwira ati, "Mureke kurwana." Maze afata kwa gutwi agusubizaho aramukiza.
Abiigiishwa ba Yohaana bamaze gusubirayo, Yesu atangira kubwira abantu ibya Yohaana Umubatiza ati, "Mwajanywe mu butaayu no kureeba iki? Mwagiiye mu butaayu kureeba urubingo ruhungabanywa n’umuyaga? Noone se mwajanywe no kureeba iki? Ni umuntu wambaye imyenda myiza y’abarimbyi yoroheereye? Oya, kuko abambara imyenda nk’iyo n’abarimbyi bagaburirwa neeza baba ibwami. Ngaaho nimumbwire, mwagiiye mu butaayu kureeba iki? Umuhanuuzi? Ni koko ni umuhanuuzi, ndetse aruta abandi bahanuuzi." Yohaana ni we wavuzweho mu byanditswe ngo,
"Dore ngiiye gutuma intumwa yanje mbere yaawe,
integuuza izaakubanziriza kugira ngo itunganye inzira yaawe."
Yesu arongera aravuga ati, "Ndababwira yuuko mu baabyawe n’umugore, ntaan’umwe uruta Yohaana. Ariko umuntu wiciisha bugufi kandi woroheje mu Bwami bw’Imaana ni we umuruta."
Abasoreesha n’abandi bantu boose bumviise ayo magambo, beemera ko Imaana idaca urwa kibeera kuko baari baarabatijwe na Yohaana. Ariko Abafarisaayo hamwe n’abiigiishamategeko bakuru ntaabwo beemeye imigambi y’Imaana kuko banze umubatizo wa Yohaana.