Morte de Jesus
A morte de Jesus é o sacrifício supremo do amor de Deus. Na cruz, o Cordeiro de Deus carregou os pecados do mundo, satisfez a justiça divina e abriu o caminho da salvação para todos.
O sacrifício na cruz
Jesus disse: 'Está consumado!' Na cruz, Ele cumpriu toda a lei, pagou o preço do pecado e reconciliou a humanidade com Deus.
Haanyuma y’ibyo, Yesu amaze kumenya ko byose birangiye, (kandi kugira ngo ibyanditswe bisohore), aravuga ati, "Mfite imyota."
Aho haari hateretse ikibindi cuuzuye divaayi ishaariira. Nuuko bahambira ku rubingo icangwe bagikoza muri ya divaayi ishaariira, maze bagishira ku munwa we. Yesu amaze kunywa kuri iyo divaayi, aravuga ati, "Birarangiye."
Nuuko yuunika umutwe maze umwuka urahera.
Abasirikare bamaze kubamba Yesu, bajaana imyambaro ye maze bayigabamo kane, buri musirikare ajaana umugabane we. Bajanye n’ikanzu ye ariko iyo kanzu ntaabwo yari ifite umubariiro, ahuubwo yari iboshwe kuva heejuru kugeza haasi. Abasirikare barabwirana bati, "Ntituyitandure, ahuubwo reka tuyikorereho ubufindo, maze tumenye uri buyijaane." Bityo huuzuzwa ibyanditswe ngo,
"Bigabanyije imyambaro yanje,
maze ikanzu yanje bayikoreraho ubufindo."
Uko ni ko abasirikare baabigenjeje.
Iruhande rw’umusaraba wa Yesu haari hahagaze nyina, nyinawaabo, Mariya umugore wa Kilopasi, na Mariya Magadaleena. Yesu aboonye nyina na wa mwigiishwa yakundaga bahagararanye, abwira nyina ati, "Mugore, dore umwana waawe."
Abwira wa mwigiishwa ati, "Nguyu nyoko." Uheereye ubwo, uwo mwigiishwa amujaana iwe.
Bageze ahiitwa Nyabihanga, baramubamba na za nkozi z’ibibi barazibamba. Imwe ibumoso bwe, indi iburyo. Maze Yesu aravuga ati, "Daata bababarire kuko bataazi ico bakora." Abasirikare bagabana imyenda ya Yesu bakoreesheje ubufindo.
Abantu barashungeera, maze abatware baramushinyagurira bati, "Yakijije abandi, ngaaho niyiikize ubwe niiba ari we Kristo intoore y’Imaana."
Abasirikare na bo baramukwena, maze bamuuzanira divaayi ishaariira baravuga bati, "Niiba uri umwami w’Abayuuda ikize."
Nuuko heejuru ku musaraba wa Yesu, bashiraho icaapa canditsweho ngo: "Uyu ni Umwami w’Abayuuda."
Umwe mu nkozi z’ibibi zaari zibambanywe na we, iramutuka iti, "Mbese si uri Kristo? Ngaaho ikize naatwe udukize."
Ariko indi nkozi y’ibibi irayicaaha iti, "Wowe ntiwaatiinya Imaana! Ntuubona ko twahaawe igihano gisa? Dore twebwe turaryora ibibi twakoze, ariko uyu we ntaakibi yakoze."
Irongera iravuga iti, "Yesu, uraanyibuke ugeze mu Bwami bwawe."
Yesu arayisubiza ati, "Ndakubwira ukuri, yuuko uyu munsi turi bubaane muri Paradizo."
Zibaaye saaha itandatu, isi yoose icura umwijima kugeza saaha icenda. Isaaha icenda zigeze, Yesu ataka mu ijwi rirenga ati, "Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?" Bisobaanura ngo, "Maana yanje, Maana yanje, n’iki gitumye unteererana?"
Ako kaanya umwenda wari umanitswe mu Nzu y’Imaana ushishimukamo kabiri, kuva heejuru kugera haasi. Isi ihinda umushitsi maze ibitare birasaduka. Ibituuro birakinguuka, n’imibiri y’abeera baapfuuye irazuurwa, maze iva mu bituuro. Yesu amaze kuzuuka, baja mu tawuni yeera y’i Yerusaalemu, babonekera abantu benshi.
Umutware utegeka abasirikare ijana n’abaari kumwe na we barinda Yesu, baboonye umushitsi n’ibibaaye bagira ubwoba bwinshi caane, baratiinya, baravuga bati, "Uyu yari Umwana w’Imaana."
O amor que se entrega
Ninguém tem maior amor do que aquele que dá a vida pelos amigos. Deus prova seu amor em que Cristo morreu por nós quando ainda éramos pecadores.
Ntaawagira urukundo ruruta urw’umuntu gupfiira inshuti ze.
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
Nyamara twari abanzi b’Imaana, ariko noone twiyunze n’Imaana ku bw’urupfu rw’Umwana waayo. Kandi reero ubwo twiyunze n’Imaana, tuzaakizwa n’ubugingo bwe.
Igituma tumenya urukundo ico ari co n’uko Kristo yatanze ubugingo bwe ku bwacu. Ni ko naatwe dukwiriye gutanga ubugingo bwacu kubeera abavandimwe baacu.
Kandi Kristo ubwe ni we gitambo c’ibyaha byacu kandi si ibyaha byacu byonyine ahuubwo n’iby’abantu boose bari ku isi.
yiiciisha bugufi kandi arumvira, kugeza ku gupfa
ndetse apfa urupfu rwo ku musaraba.
Morte e ressurreição
Jesus morreu e ressuscitou, e a morte não mais tem domínio sobre Ele. Pelo batismo, participamos de sua morte e ressurreição.
Tuuzi ko Kristo yazuutse mu baapfuuye akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu ntirukimufiteho ububaasha. Urupfu yapfuuye, yarupfuuye rimwe rizima gutsinda imbaraga z’icaaha, naho ubwo ariho, ariho ku bwo gushiimiisha Imaana.
Ntimuuzi yuuko twese abaabatirijwe kuba umwe na Kristo Yesu, twabatirijwe kuba umwe na we mu rupfu rwe? Mu kubatizwa, twahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo nk’uko Daata yazuuye Kristo mu baapfuuye ku bw’imbaraga ze, abe ari ko naatwe tugendera mu bugingo busha.
Kandi nk’uko biri ko umuntu yagenewe gupfa rimwe haanyuma agaciirwa urubanza, ni na ko Kristo, amaze gutambwa rimwe ngo akuureho ibyaha bya benshi azaaboneka ubwa kabiri, ataazanywe no gukuuraho ibyaha ahuubwo azanywe no gukiza abo bamutegereje n’ubwuzu.
Peetero akomezamo ati, "Yemwe Biisirayeli nimutege amatwi mwumve ibyo ngiye kubabwira. Yesu w’i Nazaareeti wa muntu Imaana yemeje muri mwe n’ibikorwa by’imbaraga, ibitangaaza n’ibimenyeetso by’Imaana yabakoreye muri we, nk’uko namwe mu biizi. Uyu muntu yarabagabijwe nk’uko Imaana yari yarabiteguuye ikabimenya bitari byaba, mwaramubambye mumwicisha amaboko y’abagome. Ariko Imaana yamuzuuye mu bapfu, imubohoora ingoyi z’urupfu, kuko bitashobotse ko aheranwa n’imbaraga za rwo.
Ni nje mushumba mwiza. Umushumba mwiza ahara ubugingo bwe ku bw’intaama ze.
Kuko igihe murya kuri uyu mugaati mukanywera no kuri iki gikopu, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza aho azaagarukira.