Mudança de vida
A mudança de vida é possível em Cristo. Não importa o passado, qual foi o erro ou quão fundo a queda — Deus renova, restaura e transforma completamente aquele que se volta para Ele.
Nova vida em Cristo
Se alguém está em Cristo, nova criação é. Deus nos dá coração novo, mente renovada e esperança para o futuro.
Bityo reero niiba umuntu weese yiizeeye Kristo, aba agizwe icaaremwe gisha. Ibya keera byose biba bishize. Dore byose biba bihindutse bisha!
Noone reero bavandimwe, ndabiihanangiriza ku bw' imbabazi z’Imaana yatugiriye, ngo mwitange maze mube ibitambo bizima byeguriwe Imaana kandi biyishiimiisha. Ubu ni bwo buryo bukwiriye bwo kuramyamo Imaana. Ntimukiigaane imyifatire y’ab’iki gihe turimo, ahuubwo muhinduke by’ukuri, Imaana ivugurure ibiteekerezo byanyu. Ni bwo muzaashobora kumenya ibyo Imaana ishaaka ari byo byiza biyishiimishije kandi bitunganye rwose.
ariko noone si nje uriho, ahuubwo ni Kristo uriho muri nje. Ubuzima mbamo muri uyu mubiri, mbubamo mbishobozwa no kwizeera Umwana w’Imaana, wankunze, akanyiitangira ku musaraba.
Passos para a transformação
A mudança começa com confissão, fé e decisão. Deus é fiel para perdoar e completar a boa obra que começou em nós.
Ariko nitwatura ibyaha byacu, Imaana yiiringirwa kandi itabeera izaatubabarira ibyaha kandi itweze ibibi byose.
Ntimukagire ico mwiganyira ahuubwo muri byose mumenyeeshe Imaana ibyo mukeneye byose muyisenga, muyinginga kandi muyishiima. Kandi amahoro Imaana itanga, aruta uko umuntu yakwibwira azaarinda imitima yaanyu n’ibiteekerezo byanyu muri Kristo Yesu.
Uje ugira umwete wo kwishira imbere y’Imaana nk’ushimwa na yo, umukozi utagira icaamuteera isoni, ushobora gusobaanura neeza ijambo ry’ukuri.
Coragem para mudar
Não temas, porque Deus está contigo. Ele nos fortalece para sermos sal da terra e nos dá palavras que edificam e transformam.
Muri umuunyu w’isi, ariko se umuunyu wamaze gukayuka, wakongera kuryoshwa ute? Ntaaco uba ukimaze keretse kujugunywa hanze abantu bakawukandagira.
Ntimugakoreeshe amagambo mabi, ahuubwo mukoreeshe amagambo meeza yaakuubaka ubugingo bw’abandi nk’uko babikeneye, kugira ngo abayumva abagirire akamaro.
Ni co gituma tudaciika intege. N’ubwo umubiri waacu ugenda usaaza, imitima yaacu yo ihora ihindurwa busha buri munsi. Kandi uku kubabazwa kw’akaanya gato muri iki gihe gihita kugenewe kuduteguurira ikuzo ry’iteeka rihebuuje tuzaabona ritagereranywa n’amakuba tunyuramo ubu. Kuko ntiduhanga amaaso yaacu kubigaragara ahuubwo twibanda kubitagaragara, kuko ibigaragara ari iby’akaanya gato, naho ibitagaragara n’iby’iteeka ryose.