Mulher
A Bíblia celebra a mulher como obra-prima da criação divina. Ela é elogiada por sua sabedoria, força, beleza interior e papel fundamental na família e na sociedade.
A mulher na criação
Deus criou o homem e a mulher à sua imagem. A mulher foi formada como ajudadora idônea — parceira de igual dignidade e valor.
Virtude e caráter
A beleza é vã e a formosura passageira, mas a mulher que teme ao Senhor é digna de louvor. Seu caráter é seu maior tesouro.
Sabedoria e serviço
As mulheres da Bíblia foram líderes, profetisas e discípulas fiéis. Jesus honrou as mulheres e as incluiu em seu ministério.
Nyuma y’ibyo, Yesu aja mu matawuni no mu byaro yaamamaza Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bw’Imaana kandi yari kumwe n’abiigiishwa be cumi na babiri hamwe n’abagore bamwe bo yari yarakijije indwara n’abadayimooni. Abo bagore baarimo, Mariya wiitwaga Magadaleena wo Yesu yakijije abadayimooni barindwi, na Yowana umugore wa Ekuza wari umukozi mukuru wa Herodi, na Suzaana, hamwe n’abandi bagore benshi. Boose hamwe, baakoraga ku byabo bagafasha Yesu n’abiigiishwa be.
Nuuko reero ni co kimwe namwe bagore, muje mwumvira abagabo baanyu, kugira ngo n’ubwo bamwe muri bo baaba batiizeera ijambo ry’Imaana, babaashe guhindurwa ari nta co babwiwe, ahuubwo babiteewe n’imigenzereze myiza y’abagore baabo,
Ni co kimwe namwe bagabo, mwite ku bagore baanyu mu gihe muri kumwe mu buzima bwanyu, mubuubaha kuko ari igitsina gifite intege nke, kandi na bo ni abaragwa b’impaano nziiza y’ubugingo buhoraho. Mukore ibyo kugira ngo hatagira igitangiira amasengeesho yaanyu.
Abagore baabo na bo bakwiriye kuba inyangamugayo, ntibabe abanyamazimwe, ahuubwo bakaba abatararikira ibirenze kandi bakaba abiiringirwa muri byose.
Ni co kimwe, abakeecuru na bo bagomba kwiyubaha bagatungaanira Imaana mu ngeso zaabo, biirinde amazimwe no gusinda. Ahuubwo baje biigiisha abandi ingeso nziiza, kugira ngo batooze abagore bakiri bato gukunda abagabo baabo n’abaana baabo kwifata, no kwirinda gusambana, bagakorera ingo zaabo, bakagira neeza, bakagandukira abagabo baabo kugira ngo badatukiisha ijambo ry’Imaana.