Pular para o conteúdo
Publicidade

Não desista!

Por Bíblia Online

'Não desista!' é o grito do céu para a terra. Deus nos encoraja a perseverar na fé, na oração e na esperança, porque a vitória pertence aos que não se rendem.

Força na fraqueza

Os que esperam no Senhor renovam as forças. Deus não se cansa nem se fatiga — Ele dá poder aos fracos e vigor aos cansados.

Nzi kubaho mfite biike kandi nzi no kubaho mfite ibisaaze. Muri byose kandi mu buryo bwose, niize ibanga ryo kubaho mu buzima bwose, naaba mpaaze cangwa nshonje, naaba mfite byinshi cangwa nkennye. Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.

Kubeeshwaho no Kwizeera

Ni co gituma tudaciika intege. N’ubwo umubiri waacu ugenda usaaza, imitima yaacu yo ihora ihindurwa busha buri munsi. Kandi uku kubabazwa kw’akaanya gato muri iki gihe gihita kugenewe kuduteguurira ikuzo ry’iteeka rihebuuje tuzaabona ritagereranywa n’amakuba tunyuramo ubu. Kuko ntiduhanga amaaso yaacu kubigaragara ahuubwo twibanda kubitagaragara, kuko ibigaragara ari iby’akaanya gato, naho ibitagaragara n’ibyiteeka ryose.

Perseverança na fé

Não perca a confiança, pois ela tem grande recompensa. O justo viverá pela fé, e quem perseverar até o fim será salvo.

Nuuko reero ntimugacoogore kuvuga mushize amanga kuko ari byo bizaabaheesha ingororano ikomeye.

Dukomeze kwatura ibyo twiringiye tutanyeganyega kuko uwaduseezeranyije ari umwizeerwa. Kandi tuzirikane bagenzi baacu, duteerane umwete wo gukundana no kugira ibikorwa byiza. Twe kwirengagiza guteeranira hamwe nk’uko bamwe baabigize akamenyeero ahuubwo turusheho gukomezanya nkuuko mubona umunsi w’Umwami wegeereje.

Kandi ntaawaneezeeza Imaana adafite kwizeera, kuko umuntu weese weegeera Imaana akwiriye kwemera ko iriho kandi ko ihemba abayishaaka.

Ni koko Ijambo ry’Imaana ni rizima kandi rifite imbaraga, rityaye kurusha inkoota ifite impande ebyiri. Rihinguranya mu muntu rikagera mu mahuuriro y’ubuzima n’umwuka, no ku y’ingingo n’umushokoora. Rishoboye kugenzuura ibyo umutima wiibwira n’ibyo ugambiiriye.

Ntitukarambirwe gukora ibyiza, kuko nitudacoogora, tuzaasaaruura igihe kigeze.

Dore ngiiye kuuza bidatinze, ukomeze ico ufite kugira ngo hatagira ukwaka ikamba ryawe.

Ibi byose bimenyeesha ko abantu buubaha amategeko y’Imaana, bagakomeza gukurikiza ibya Yesu, bakwiriye kwihangaana.

Ibigeragezo n’Ibishuko

Hahiirwa umuntu wiihangaanira ibimugerageza, kuko naamara gutsinda ibyo bigeragezo azaahaabwa igihembo c’ubugingo buhoraho bwo Imaana yaseezeranyije abayikunda.

Deus é refúgio

O Senhor é nosso refúgio e fortaleza. Ele ouve nossas orações, nos consola nas tribulações e transforma choro em dança.

Vitória em Cristo

Jesus venceu o mundo e nos dá vitória. Para Deus nada é impossível, e Ele faz infinitamente mais do que pedimos ou pensamos.

Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro ku bwo kunyizeera. Mu isi muzaatootezwa, ariko nimukomere kuko naneesheje isi!"

Ni co caatumye, benshi mu bayoboke ba Yesu basubira inyuma ntibongera kugendana na we. Nuuko Yesu abaza ba biigiishwa be cumi na babiri ati, "Mbese namwe mushaaka kurekeraho kunkurikira?"

Simooni Peetero aramusubiza ati, "Mwami, mbese twaja kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo atanga ubugingo buhoraho? Tumaze kwemera no kumenya yuuko uri Uweera w’Imaana."

Sinzaabasiga mwenyine nk’imfubyi, nzaabagarukira.

Gusaba, Gushaaka, Gukomanga

Musabe muzaahaabwa, mushaake muzaabona, mukomange, urugi ruzakinguurwa. Kuko usaba weese arahaabwa, ushaaka arabona, kandi ukomanga arakinguurirwa.

Nimuuze mwese abarushe n’abaremeererewe, ndabaruhuura. Nimunyumvire kandi mundeebereho, kuko norooheje kandi nkaba nshiye bugufi mu mutima, ni ho muzaabona uburuhukiro mu mitima yaanyu. Kuko kunkurikira bitaruhije, n’umutwaro wanje utaremeereye."

Yesu arabiitegereza maze arababwira ati, "Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Maana byose birashoboka."

kuko ari ntaajambo Imaana ivuga ngo rihere."

Esperança e transformação

O Senhor completa a boa obra que começou em nós. Ele faz novas todas as coisas e dá esperança para o futuro.

Ndahamya neeza ntashidiikanya ko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izaawurangiza rwose kugeza ku munsi Yesu Kristo azaagaruka.

Bityo reero niiba umuntu weese yiizeeye Kristo, aba agizwe icaaremwe gisha. Ibya keera byose biba bishize. Dore byose biba bihindutse bisha!

Ijuru Risha n’Isi Nsha

Maze mbona ijuru risha n’isi nsha, kuko ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuuyeho, kandi n’inyanja yari itakiriho. Mbona i tawuni nkuru yeera, Yerusaalemu nsha, iva mu ijuru ku Maana, iteguuwe nk’uko umugeni arimbiishwa agiiye gusanganira umugabo we. Nuuko numva ijwi rirenga riturutse ku ntebe y’ubwami rivuga riti, "Dore ubu, urugo rw’Imaana ruri mu bantu kandi Imaana igiiye gutuura na bo kandi babe abaayo. Imaana ubwayo izaabaana na bo kandi ibe Imaana yaabo. Izaahanagura amarira yoose ku maaso yaabo. Ntihazongera kubaho urupfu, kandi agahinda no kurira no kubabara na byo ntibizongera kubaho, kuko ibyambere byose bizaaba birangiye."

Permanecendo firme

Persevere na oração, firme-se na Palavra e fortaleça-se na graça de Cristo. A fé vem pelo ouvir, e o ouvir pela Palavra de Deus.

Mwekuba abanebwe, ahuubwo mukorere Nyagasani mufite ishaka ryinshi. Mwishiimire ibyo mwiringiye, mwihangaane mu makuba kandi musenge igihe coose.

Mwishiimire ibyo mwiringiye, mwihangaane mu makuba kandi musenge igihe coose.

Nshuti zanje, ntimukiihoorere ahuubwo muje mureka Imaana ibikore mu buraakari bwayo. Kuko ibyanditswe bivuga ngo, "Guhoora no kwituura ni ibyanje, ni ko Uhoraho avuga."

Bityo reero, ugira kwizeera umaze kumva ubutumwa, kandi ubwo butumwa ni ukubwirwa ijambo rya Kristo.

Kandi tuuzi ko Imaana ikorera muri byose kuuzanira ibyiza abayikunda, abo yahamagaye nk’uko yabigambiiriye.

Ibyanditswe byera byose byahuumeetswe n’Imaana kandi bifite umumaro wo kwigiisha ukuri, kwamagana inyigiisho mbi, kugorora umuntu no kumutooza gutungaanira Imaana, kugira ngo ukorera Imaana weese abe ashitse kandi afite ibimukwiriye mu gukora imirimo myiza yoose.

Uje ukomeza inyigiisho z’ukuri wanyumviyeho, bityo urangwe no kwizeera n’urukundo muri Kristo Yesu. Uje urinda ibyiza waragijwe, ubifashijwemo n’Umwuka Weera utuura muri twe.

Umwami waacu Yesu Kristo ubwe, hamwe n’Imaana Daata wa twese, wadukunze maze ku bw’ubuntu atugirira akaduha guhuumurizwa kuzaahoraho n’ibyiringiro byiza, babahe ihuumure kandi no gukomera mu mirimo myiza yoose mukora n’amagambo muvuga.

Ariko nitwatura ibyaha byacu, Imaana yiiringirwa kandi itabeera izaatubabarira ibyaha kandi itweze ibibi byose.

Kandi ubu dushize amanga imbere y’Imaana, kuko tuuzi neeza yuuko iduha ico tuyisabye coose gihuuje nuuko ishaaka. Kandi niiba tuuzi neeza yuuko Imaana itwumva iyo tuyisabye, tuuzi ko iduha ico tuyisabye.

Urukundo rwihangaanira byose, rwemera byose, rwiringira byose kandi rutwihangaanisha muri byose.

Seja o primeiro