Nascimento
O nascimento é obra das mãos de Deus. Cada criança é formada por Ele no ventre materno com propósito e amor. A Bíblia celebra a vida desde a concepção até a eternidade.
O nascimento de Jesus
O maior nascimento da história mudou o curso da humanidade. Jesus nasceu de uma virgem pelo poder do Espírito Santo, conforme as profecias.
Uku ni ko byagenze mu kuvuuka kwa Yesu Kristo. Ubwo Mariya nyina wa Yesu yari aseezeranye na Yozefu, ariko bataraashingiranwa, Mariya asangwa afite inda y’Umwuka Weera. Umugabo we Yozefu yari umuntu w’intungaane kandi ntiyashaakaga kumukoza isoni kumugaragaro, nuuko yigiira inaama yo kumubenga rwihishwa. Akibiteekerezaho, malayika w’Imaana amubonekera mu nzozi, aramubwira ati, "Yozefu mwene Dawudi, ntutinye gusohoza umugeni waawe Mariya, kuko iyo nda yasamye ari iy’Umwuka Weera. Azaabyara umwana w’umuhungu uzamwite Yesu, kuuko ni we uzaakiza abantu be ibyaha byabo."
Ibi byose byabaayeho kugira ngo bibe nk’uko Uhoraho yari yaravugiye mu muhanuuzi ati, "Dore, umukoobwa w’isugi azaasama inda abyare umwana w’umuhungu, kandi bazamwita Emanweli," risobaanurwa ngo, "Imaana iri kumwe naatwe."
Yozefu akangutse, abigenza nk’uko malayika w’Uhoraho yamutegetse, ajaana Mariya nk’umugore we, ariko ntibigeze baryamana kugeza igihe yabyariye umwana w’umuhungu, nuuko uwo mwana amwita Yesu.
Igihe Elizaabeeti yari afite inda y’ameezi atandatu, Imaana ituma malayika Gaburyeri mu tawuni y’i Galileeya yitwa Nazaareeti. Imutuma ku mwari w’isugi wiitwa Mariya wari usabwe n’umugabo witwaga Yozefu wo mu muryango wa Dawudi.
Malayika aramubwira ati, "Ntuugire ubwoba Mariya, kuko uhiiriwe ku Maana. Dore uzaasama inda, ubyare umuhungu, uzamwite Yesu. Azaaba ukomeye, kandi aziitwa Umwana w’Isumbabyose. Imaana izaamugira Umwami nka seekuruza Dawudi. Azaaba Umwami mu nzu ya Isirayeli iteeka ryose, ndetse Ubwami bwe ntibuzaashira."
Mariya abaza uwo malayika ati, "Ibyo bizaabaho bite ko ntaamugabo mfite?"
Malayika aramusubiza ati, "Umwuka Weera azaakuuzaho, n’ububaasha bw’Isumbabyose bukubundikire mu gicuucu ce, ni co gituma umwana uzaavuuka azaaba Uweera, akiitwa Umwana w’Imaana.
Formados desde o ventre
Deus nos teceu no ventre de nossa mãe. Antes de nascermos, Ele já nos conhecia e nos separou para um propósito sagrado.
Crianças — bênção e promessa
Jesus acolheu as crianças e disse: delas é o Reino dos céus. Os filhos são herança do Senhor e motivo de alegria para os pais.
ariko Yesu arababwira ati, "Mureke abaana bato bansange, ntimubabuze, kuko Ubwami bw’ijuru ari ubw’abameze nk’abo."
Uwiiciisha bugufi nk’uyu mwana ni we uruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru. Uwaakiira umwana muto nk’uyu mu izina ryanje, aba ari nje yaakiiriye.
Nuuko akiikira abo baana, abarambikaho ibiganza, abaha umugisha.
Nascer de novo
Jesus ensinou que é preciso nascer de novo para ver o Reino de Deus. O novo nascimento é espiritual — pelo Espírito e pela Palavra.
Yesu aramusubiza ati, "Ndakubwira ukuri yuuko, nta muntu n’umwe ushobora kubona Ubwami bw’Imaana atabyawe ubwa kabiri."
Iyo umugore agiiye kubyara, arababara kuko igihe ce kiba kigeze, ariko iyo umwana amaze kuvuuka, ntaabwo aba aciibuka ububabare, kuko aba aneejeejwe nuuko haba havuutse umuntu ku isi.
Abaana b’Imaana boose ntibakora ibyaha kuko imbuto y’Imaana iguma muri bo. Ntibakora ibyaha kuko ari abaana b’Imaana.