Publicidade

A nova jerusalém

Por Bíblia Online

A Nova Jerusalém é a cidade de Deus que desce do céu, morada eterna dos redimidos. Nela não haverá mar, morte, choro nem dor — Deus habitará com seu povo para sempre.

A cidade celestial

João viu a santa cidade, a Nova Jerusalém, descendo do céu como noiva adornada para o esposo. Ali Deus morará com seu povo.

Mbona i tawuni nkuru yeera, Yerusaalemu nsha, iva mu ijuru ku Maana, iteguuwe nk’uko umugeni arimbiishwa agiiye gusanganira umugabo we. Nuuko numva ijwi rirenga riturutse ku ntebe y’ubwami rivuga riti, "Dore ubu, urugo rw’Imaana ruri mu bantu kandi Imaana igiiye gutuura na bo kandi babe abaayo. Imaana ubwayo izaabaana na bo kandi ibe Imaana yaabo. Izaahanagura amarira yoose ku maaso yaabo. Ntihazongera kubaho urupfu, kandi agahinda no kurira no kubabara na byo ntibizongera kubaho, kuko ibyambere byose bizaaba birangiye."

Nuuko Umwuka w’Imaana anzaho, maze wa malayika anjaana ku musozi munini kandi mureemure, anyereka itawuni nkuru yeera ari yo Yerusaalemu imanuka iva mu ijuru ku Maana. Yarabagiranaga n’ikuzo ry’Imaana, ikabengerana nk’ibuye ry’agaciiro kenshi, nk’ibuye rya yasipi ribonerana nk’ikirahuri c’umucaaca n’umutuku. Yari izengurutswe n’igisiika gikomeye kandi kireekire caane, hamwe n’amarembo cumi n’abiri. Kuri buri rembo haari malayika urinda kandi handitsweho izina rimwe ryo mu miryango ya Isirayeli. Iburasirazuuba haariho amarembo atatu, mu majaaruguru amarembo atatu, mu majeepfo amarembo atatu, n’iburengerazuuba amarembo atatu. Igisiika c’iyo tawuni caari cuubatswe ku mfatiro cumi n’ebyiri, kandi buri rufatiro rwari rwanditsweho rimwe mu mazina y’intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’Intaama.

Nta Nzu y’Imaana naboonye muri iyo tawuni nkuru, kuko Nyagasani Imaana Ishoborabyose, hamwe n’Umwana w’Intaama ari bo Rusengero rwaho. Iyo tawuni nkuru ntaabwo yari yiifuuza izuuba cangwa ukwezi byo kuyimurikira, kuko ikuzo ry’Imaana ari ryo riyimurikira, kandi Umwana w’Intaama akayibeera itaara.

Haanyuma malayika anyereka uruuzi rw’amaazi y’ubugingo, rubonerana nk’ikirahuri. Urwo ruuzi rwavaga ku ntebe y’ubwami y’Imaana n’Umwana w’Intaama, rugatemba hagati y’umuhanda mugari w’iyo tawuni nkuru. Ku mpande zombi z’urwo ruuzi, haari igiti c’ubugingo gifite amooko cumi n’abiri y’imbuto, ceeraga imbuto inshuro cumi n’ebyiri mu mwaka, rimwe buri kwezi. Amababi y’ico giti akaba ayo gukiza indwara z’amahanga. Ntaakintu caavumwe kizongera kuba muri iyo tawuni nkuru.

Intebe y’ubwami y’Imaana n’Umwana w’Intaama izaaba muri iyo tawuni nkuru, maze abagaragu baayo bazaayiramya. Bazaabona mu maaso h’Imaana, maze izina ryayo ryandikwe ku mpanga zaabo. Ntihazongera kubaho ijoro ukundi, kandi ntibazaamurikirwa n’itaara cangwa izuuba, kuko Nyagasani Imaana izaababeera urumuri, maze biime ingoma iteeka ryose.

A pátria celestial

Os patriarcas aguardavam uma cidade que tem fundamentos, cujo arquiteto e construtor é Deus. Nosso lar eterno está além desta vida.

Ahuubwo biifuuzaga igihugu ciiza kiruta ico baari bavuuyemo ari co mu ijuru. No ku bw’ico, ntaabwo Imaana ikorwa n’isoni zo kwitwa Imaana yaabo kuko ni yo yabateguuriye itawuni bazaatuuramo.

Ahuubwo muuje ku Musozi wa Siyoni, itawuni nkuru y’Imaana nzima ari yo Yerusaalemu yo mu ijuru, hamwe n’iteeraniro ry’abaamalayika batabarika bari mu birori. Muuje mu iteeraniro ry’umuneezeero ry’abaana b’imfura b’Imaana, abo amazina yaabo yanditswe mu ijuru. Muuje ku Maana, umucaamanza w’abantu boose kandi n’imyuka y’abakiraanutsi batungaanyijwe rwose. Muuje kuri Yesu, umuhuuza w’Imaana n’abaagengwa b’iseezerano risha, mwegeereye amaraso yaminjagiwe aduseezeranya ibintu byiza byinshi kuruta amaraso ya Abeeli.

Naho undi mugore, ahagarariye Yerusaalemu yo mu ijuru yiigenga, kandi ni we mubyeyi waacu.

Yesu arababwira ati, "Ntimuhagarike imitima yaanyu. Mwizeere Imaana, nanje munyizeere. Mu nzu ya Daata harimo ibisenge byinshi. Iyo biba bitameze bityo, mba ntaarababwiye ko ngiye kubateguurira umwanya. Kandi niimara kubateguurira umwanya, nzaagaruka maze mbijanire, kugira ngo aho ndi namwe abe ari ho muba.

A glória da Nova Jerusalém

Deus habitará no meio do seu povo. Sua presença será a luz da cidade, e o rio da vida fluirá do trono de Deus e do Cordeiro.

Dore ngiiye kuuza bidatinze, ukomeze ico ufite kugira ngo hatagira ukwaka ikamba ryawe. Abazaatsinda, nzaabagira inkingi mu Nzu y’Imaana yanje, kandi ntibaziigera bayivamo. Nzaabandikaho izina ry’Imaana yanje, n’izina ry’Ururembo rw’Imaana yanje, ari rwo Yerusaalemu nsha yamanutse mu ijuru iva ku Maana yanje, ndetse mbandikeho n’izina ryanje risha.

Kandi nihagira ugira ico agabanya ku magambo y’ubuhanuuzi ari muri iki gitabo, Imaana izaagabanya ku mugabane w’uwo muntu yari kuzaabona ku giti c’ubugingo no mu tawuni nkuru yeera, nk’uko bivugwa muri iki gitabo.

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-