Paixão
A Bíblia nos chama a dominar as paixões e desejos da carne. O cristão é chamado a viver pelo Espírito, crucificando as obras da carne e buscando a santidade em tudo.
Crucificar a carne
Os que são de Cristo crucificaram a carne com suas paixões e concupiscências. O domínio próprio é fruto do Espírito Santo.
Aba Kristo Yesu baabambye kamere yaabo y’umubiri, n’ingeso mbi ndetse n’irari ku musaraba.
Nuuko reero, nimwitandukanye n’irari ryanyu ry’iby’isi ribarimo, nk’ubusambanyi, gukora ibiteeye isoni, kurarikira ibibi, kurarikira ibirenze kubyo mufite, kuko iyo mugize mutyo, muba mushira imbere ubutunzi bw’isi, ari ko kuramya ibigirwamaana.
Bakundwa, ndabihanangiriza, nk’abanyamahanga kandi abagenzi kuri iyi si, kugira ngo mwirinde irari muteerwa n’umubiri rigahora rirwanya ubugingo.
buri muntu akamenya kurinda umubiri we mu buryo butungaanye kandi bwiyubashe, mudatwarwa n’irari nk’uko abantu bataazi Imaana babigenza.
Tudo para a glória de Deus
Quer comamos, quer bebamos, tudo deve ser feito para a glória de Deus. Devemos fugir das paixões que guerreiam contra a alma.
Nooneho reero, iyo murya cangwa munywa, cangwa mukora ikindi kintu coose, muje mubikorera guheesha Imaana ikuzo.
Ariko niiba badashobora kwifata, bagomba gushaaka, kuko ibyiza ari ugushaaka aho kwicwa n’irari.
Ni yo mpamvu Imaana ibagabiza ibiteeye isoni bararikira, ndetse n’abagore na bo bagakoreesha imibiri yaabo mu guhuuza ibitsina mu buryo bunyuranye n’ubwo baaremewe. Ni co kimwe abagabo na bo bareka guhuuza ibitsina n’abagore ahuubwo bakararikirana ubwabo. Abagabo batingana n’abagabo bagenzi baabo. Bityo reero Imaana ikabaha igihano kibakwiriye ku bw’ubukozi bw’ibibi bwabo.
Kuko igihe kizaaza aho abantu baziima amatwi inyigiisho zishitse, ahuubwo bakurikize ibyifuuzo byabo maze biishaakire abiigiisha benshi bazaababwira ibyo bashaaka kumva. Bazaaja biica amatwi ngo batumva ukuri, ahuubwo bakurikize inyigiisho zitagira ishingiro.
Kandi n’iyo musabye ntaaco mubona kuko musaba mugamije ibyifuuzo bibi, mushaaka ibyo kuneezeeza irari ryanyu.