Pão
O pão é símbolo central na Bíblia: do maná no deserto ao pão da vida — Jesus. A Escritura usa o pão para ensinar sobre provisão divina, comunhão e dependência espiritual.
O maná do céu
Deus alimentou Israel no deserto com pão do céu. O maná era diário, fiel e suficiente — retrato da provisão constante de Deus.
O pão da vida
Jesus declarou: 'Eu sou o pão da vida.' Quem vem a Ele nunca terá fome, e quem nele crê jamais terá sede. Ele é o sustento eterno.
Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko atari Moose wabahaaye ibyokurya biturutse mu ijuru, ahuubwo ko ari Daata utanga ibyokurya nyakuri bituruka mu ijuru. Kuko umugaati w’Imaana ni uwo uva mu ijuru, kandi ukaazanira isi ubugingo."
Nuuko baramubwira bati, "Daatabuja, uje uhora uduha uwo mugaati."
Yesu arabasubiza ati, "Ni nje mugaati w’ubugingo. Unsanga weese ntaabwo aziigera asonza, kandi unyizeera weese ntaabwo aziigera agira imyota.
Ni nje mugaati w’ubugingo. Ba sogokuruza baariiriye manu mu butaayu ariko baarapfuuye. Uyu ni umugaati uva mu ijuru, kugira ngo uwuriye weese yeekuzaapfa. Ni nje mugaati muzima wamanutse mu ijuru. Urya kuri uyu mugaati azaabaho iteeka. Umugaati nzaatangira ubugingo bw’ab’isi ni umubiri wanje."
Ariko Yesu aramusubiza ati, "Biranditswe ngo,
‘Umuntu ntaabwo atungwa n’umugaati gusa,
ahuubwo abeeshwaho n’ijambo ryose riva mu kanwa k’Imaana.’ "
Partilha e comunhão
O partir do pão une o corpo de Cristo. Na Ceia, na generosidade e na partilha, expressamos a comunhão com Deus e uns com os outros.
Yesu afata umugaati, ashiima Imaana, arawumanyagura maze aheereza abiigiishwa be avuga ati, "Uyu mugaati ni umubiri wanje utanzwe ku bwanyu. Muje muhora mugenza mutya kugira ngo munyibuke."
Kuko igihe murya kuri uyu mugaati mukanywera no kuri iki gikopu, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza aho azaagarukira.
Mbese igikopu c’umugisha dukoreesha dushiimira Imaana, si ugusangira amaraso ya Kristo? Naho se umugaati tumanyura, si ugusangira umubiri wa Kristo? Kuko hariho umugaati umwe, twese nuubwo turi benshi, turi umubiri umwe, kuko twese dusangira umugaati umwe.
Nuuko reero muje musenga mutya:
Daata wa twese uri mu Ijuru,
izina ryawe ryubahwe.
Ubwami bwawe buuze.
Ibyo ushaaka bikorwe
mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.
Uduhe ifunguro ridutunga uko bukeeye.
Ariko we arababwira ati, "Nimubahe ibyokurya."
Baramubwira bati, "Uragira ngo tuje kugura imigaati iguze idinaari magana abiri, maze tubahe barye?"
Arababaza ati, "Mufite imigaati ingahe? Nimuje kureeba."
Babiboonye, baramubwira bati, "Dufite imigaati itaanu, n’isamaaki ebyiri."
Nuuko ategeka ko biicaza abantu ku gacaaca, mu dutsiko. Maze biicara mu dutsiko tw’abantu ijana ijana, na mirongo itaanu mirongo itaanu. Afata ya migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba ku ijuru, ashiimira Imaana, amaanyura ya migaati, ayiha abiigiishwa be ngo na bo bayihe abantu, nuuko na za samaaki ebyiri arazibagaburira. Boose bararya barahaaga, kandi hasigara intonga cumi n’ebyiri z’ubuvungunyukira bw’imigaati hamwe n’ubw’isamaaki.
Provisão divina
O justo não é desamparado e seus descendentes não mendigam pão. Deus provê com fidelidade o alimento de cada dia.
Umusemburo w’Abafarisaayo n’Abasadukaayo
Abiigiishwa ba Yesu bageze haakurya, baari biibagiwe kujaana imigaati. Yesu arababwira ati, "Murabe maaso, kandi mwirinde umusemburo w’Abafarisaayo n’uw’Abasadukaayo." Bo reero baravugana bati, "Ni uko tutaazanye imigaati."
Nuuko Yesu amaze kubimenya, arababwira ati, "Mwa beemera gato mwe, kuki muvuga ibyerekeye uko mutaazanye imigaati? Na n’ubu ntimuraasobaanukirwa? Ntimwibuka ya migaati itaanu ku bantu ibihumbi bitaanu, kandi haasigaye ibisobane bingaahe? Cangwa ya migaati irindwi ku bantu ibihumbi bine, kandi haasigaye ibisobane bingaahe? Mushobora mute kudasobaanukirwa ko atari imigaati navugaga? Mwirinde imisemburo y’Abafarisaayo n’Abasadukaayo!"
Nuuko basobaanukirwa ko ataababwiraga kwirinda umusemburo w’imigaati, ahuubwo ko ari ukwirinda inyigiisho z’Abafarisaayo n’iz’Abasadukaayo.