Publicidade

Paz

Por Bíblia Online

A paz é um dos frutos do Espírito e uma promessa central de Jesus: 'Deixo-vos a paz, a minha paz vos dou.' A Bíblia nos chama a buscar, cultivar e viver na paz de Deus.

A paz de Cristo

Jesus é o Príncipe da Paz. Antes de partir, prometeu aos discípulos uma paz que o mundo não pode dar nem tirar — paz sobrenatural em meio às tribulações.

Mbasigiye amahoro, mbahaaye amahoro yanje. Sinyabahaaye nk’uko ab’isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima, kandi ntimugire ubwoba.

Mbasigiye amahoro, mbahaaye amahoro yanje. Sinyabahaaye nk’uko ab’isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima, kandi ntimugire ubwoba.

Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro ku bwo kunyizeera. Mu isi muzaatootezwa, ariko nimukomere kuko naneesheje isi!"

Ibyo mbibabwiye kugira ngo mugire amahoro ku bwo kunyizeera. Mu isi muzaatootezwa, ariko nimukomere kuko naneesheje isi!"

Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati muri bo arababwira ati, "Amahoro abe muri mwe."

Paz com Deus

Justificados pela fé, temos paz com Deus por meio de Cristo. Ele é a nossa paz, que derrubou a barreira e nos reconciliou.

Ubwo reero twatsindiishirijwe no kwizeera, dufite amahoro ku Maana muri Yesu Kristo Umwami waacu.

Koko Kristo ubwe yatuuzaniye amahoro ubwo yunze Abayuuda n’abanyamahanga bakaba umwe. Yakoreesheje umubiri we gukuuraho igisiika caabatandukanyaga kigatuma bahora bari abanzi. Yakuuyeho itegeko ry’Abayuuda hamwe n’amabwiriza ya ryo, kugira ngo iyi miryango ebyiri ayihindure umwe musha muri we, nuuko azane amahoro.

kandi uwo Mwana waayo ni we Imaana yanyuriyemo kugira ngo yiiyuzuze n’ibintu byose, byaba ibyo mu isi cangwa ibyo mu ijuru, mu kuuzana amahoro ibikeesha amaraso Umwana waayo yamennye ku musaraba.

Noone reero, ndabandikiye mwebwe bakundwa b’Imaana batuuye i Rooma kandi baahamagariwe kuba abantu baayo.

Ubuntu n’amahoro biva ku Maana Daata hamwe n’Umwami Yesu Kristo, bibe muri mwe.

Ubuntu n’amahoro biva ku Maana Daata n’Umwami waacu Yesu Kristo bibe muri mwe.

Tubiifuurije ubuntu n’amahoro biva ku Maana Daata no ku Mwami Yesu Kristo,

A paz que excede o entendimento

A paz de Deus, que excede todo entendimento, guarda nosso coração e mente. Ela vem da confiança no Senhor e da entrega total a Ele.

Ntimukagire ico mwiganyira ahuubwo muri byose mumenyeeshe Imaana ibyo mukeneye byose muyisenga, muyinginga kandi muyishiima. Kandi amahoro Imaana itanga, aruta uko umuntu yakwibwira azaarinda imitima yaanyu n’ibiteekerezo byanyu muri Kristo Yesu.

Mukomeze gukora ibyo mwize, ibyo mwakiiriye, ibyo mwumviise hamwe niibyo mwaboonye muri nje nuuko Imaana y’amahoro izaabaana namwe.

Mukomeze gukora ibyo mwize, ibyo mwakiiriye, ibyo mwumviise hamwe niibyo mwaboonye muri nje nuuko Imaana y’amahoro izaabaana namwe.

Nuuko reero, ni mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yaanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umwe. Kandi muje muhora mushiima.

Nuuko reero, ni mureke amahoro ya Kristo agenge imitima yaanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umwe. Kandi muje muhora mushiima.

Promotores da paz

Bem-aventurados os pacificadores, porque serão chamados filhos de Deus. A Escritura nos chama a buscar e promover a paz em todos os relacionamentos.

Hahiirwa abaharanira amahoro,

kuko baziitwa abaana b’Imaana.

Hahiirwa abaharanira amahoro,

kuko baziitwa abaana b’Imaana.

Uko bishoboka koose, ku rwanyu ruhande, mubaane amahoro n’abantu boose.

Nuuko reero duharanire gukora ibiheesha amahoro n’ibyo gukomeza bagenzi baacu.

Kuko Ubwami bw’Imaana atari ukurya no kunywa, ahuubwo n’imikorere irangwa no gukiraanuka, amahoro, n’ibyishiimo duheeshwa n’Umwuka Weera.

Mugerageze kubaana n’abantu boose amahoro kandi no kwezwa kuko ntaamuntu uteejejwe uziigera areeba Uhoraho.

Mugerageze kubaana n’abantu boose amahoro kandi no kwezwa kuko ntaamuntu uteejejwe uziigera areeba Uhoraho.

Nk’uko ibyanditswe bivuga biti,

"Ushaaka ubugingo bwiza

no kubona igihe ciiza,

ni arinde ururimi rwe rutavuga ikibi

kandi arinde n’iminwa ye kugira ngo itavuga ibinyoma.

Ni ahinduke ave mu byaha akore ibyiza.

Ni ashaakiishe amahoro kandi ayaharanire.

Ni ahinduke ave mu byaha akore ibyiza.

Ni ashaakiishe amahoro kandi ayaharanire.

O fruto da paz

A sabedoria que vem do alto é pacífica. O fruto da justiça se semeia em paz por aqueles que cultivam a paz com mansidão.

Kandi iyo umunyamahoro aheesheje abandi amahoro, havamo umusaaruro wo gukiraanuka.

Kandi iyo umunyamahoro aheesheje abandi amahoro, havamo umusaaruro wo gukiraanuka.

Ariko ubwenge buva mu ijuru ni ubuziranenge, ni ubw’amahoro, ni ubw’ineeza, bwemera kugirwa inaama, bwuzuye imbabazi, bwera imbuto z’ibikorwa byiza, ntibugira aho bubogamiye kandi ntibugira uburyarya.

Ariko reero, imbuto z’Umwuka ni urukundo, umuneezeero, amahoro, kwihangaana, ubugwaneeza, ubupfura, kwiringirwa,

Igihe duhanwe, muri ako kaanya bigaragara ko tubabaye mumwanya wo kwishiima, ariko haanyuma abatoojwe muri ubwo buryo, bikabaviiramo umusaaruuro w’amahoro n’ubutungaane.

Paz interior e descanso

Aquietai-vos e sabei que Eu sou Deus. A paz do Senhor acalma tempestades, silencia medos e sustenta a alma em todo tempo.

Arakanguka maze ategeka umuyaga, abwira inyanja ati, "Ceceka! Tuuza!" Nuuko umuyaga urahoosha, habaho ituuze.

Yesu aramubwira ati, "Mwana wanje, kwizeera kwawe kuragukijije, genda amahoro maze ukire indwara yaawe."

Umunyu ni mwiza, ariko iyo ukayutse, mwakongera mute kuwusubizamo uburyohe? Namwe ni ko mukwiriye kugirira Imaana akamaro nk’ako umuunyu ugira mu byokurya kandi mubaane amahoro."

Anunciadores da paz

Como são formosos os pés dos que anunciam boas novas de paz! O evangelho é a mensagem de paz para todos os povos.

Ikindi kandi, abantu bamwamamaza bate ntaawe ubatumye? Ni co gituma ibyanditswe bigira biti, "Mbeega ukuntu ari byiza kureeba ibirenge by’abaazanye Inkuru Nziiza!"

"Icuubahiro kibe ic’Imaana nyir’ijuru

kandi amahoro mu isi abe mu bo yishiimira."

"Hahiirwa Umwami uje mu izina rya Nyagasani!

Amahoro abe mu ijuru, n’icuubahiro kibe ic’Imaana mu ijuru."

Naho ingato zo mu birenge byanyu, zibe umwete wo kwamamaza Inkuru Nziiza y’amahoro.

O Deus da paz

Que o Deus da paz esteja com todos vocês. Ele nos santifica por completo e nos guarda irrepreensíveis para a vinda do Senhor.

Imaana ari yo sooko y’amahoro, ibaane namwe mwese! Amiina.

Nuuko reero Umwami w’amahoro ubwe aje abaha amahoro igihe coose, muri byose. Nyagasani abaane namwe mwese.

Nuuko Imaana y’amahoro yo yazuuye Umwami waacu Yesu, umushumba w’intaama ukomeye, ikamuvaana mu baapfuuye ku bw’amaraso y’iseezerano ry’iteeka ryose,

kuko Imaana itari Imaana y’akajagaari, ahuubwo ni iy’amahoro.

Nk’uko bimeze mu matoorero yoose y’abantu b’Imaana,

Paz, santidade e unidade

A paz exige esforço: guardar a unidade do Espírito, evitar contendas e buscar a santidade. Sem paz e santidade, ninguém verá o Senhor.

Muharanire kurinda ubumwe butangwa n’Umwuka w’Imaana, n’amahoro abahuuza.

Muharanire kurinda ubumwe butangwa n’Umwuka w’Imaana, n’amahoro abahuuza.

Uje wirinda irari rya gisore, ahuubwo ukurikirane ubutungaane, kwizeera, urukundo, n’amahoro, ufatanyije n’abambaza Imaana n’umutima ukeeye.

Mwihangaanirane kandi niiba umwe agize ico apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Umwami waacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.

Naho abakurikiza iri tegeko mu mibeereho yaabo, amahoro n’imbabazi bibaane na bo kandi bibaane na Isirayeli y’Imaana.

Imbabazi, amahoro, n’urukundo bigwire muri mwe.

Paz e fé

O Deus da esperança nos encha de paz e alegria no crer. Quem mantém o pensamento firme no Senhor experimenta paz perfeita.

Imaana nyir’ibyiringiro ibuuzuzemo ibyishiimo n’amahoro muheeshwa no kwemera, kugira ngo mubone kwiringira ku bw’imbaraga z’Umwuka Weera.

Kugengwa na kamere y’umubiri biteera urupfu, ariko kugengwa n’Umwuka biizana ubugingo n’amahoro.

Kugengwa na kamere y’umubiri biteera urupfu, ariko kugengwa n’Umwuka biizana ubugingo n’amahoro.

kurimbuka n’umubabaro bisigara aho banyuze hoose.

Inzira y’amahoro ntibayiizi,

kuubaha Imaana ntikubarimo."

Yesu abwira uwo mugore ati, "Kwizeera kwawe kuragukijije genda amahoro."

Buri nzu yoose mwinjiramo, mubanze muvuge muti, ‘Amahoro y’Imaana abe muri iyi nzu.’

Iyo amenye ko atazaayitsinda, yoohereza intumwa kuri uwo mwami akiri kure akamusaba ko babaana mu mahoro.

Niiba ab’urwo rugo bakwiriye amahoro yaanyu, agumane na bo, ariko niiba batabikwiriye, amahoro yaanyu abagarukire.

Ntimugateekereze ko nazanywe no kuuzana amahoro ku isi, oya, si nazanywe no kuuzana amahoro ku isi, ahuubwo nazanye inkoota.

Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mutungaane rwose kandi mukurikize ibyo mbasaba, mwumviikane, mubaane amahoro, nuuko Imaana idukunda kandi igatanga amahoro ibaane namwe.

ukamurikira abiicaye mu mwijima no mu gicuucu c’urupfu,

no kuyobora ibirenge byacu mu nzira y’amahoro."

Ariko wa wundi utiizeera Kristo ahisemo gutandukana n’uwo baashaakanye abikore. Iyo bibaaye bityo, umuvandimwe wizeera Kristo aba abohoowe, kuko Imaana yaduhamagariye kubaho mu mahoro.

Maze hasohoka indi faraashi itukura caane. Uwari uyiicayeho yahaawe ububaasha bwo kuvaana amahoro ku isi, kugira ngo abantu batsembane, nuuko ahaabwa inkoota nini.

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-