Poder de decisão
Deus nos deu o poder de escolher. A Bíblia mostra que nossas decisões têm consequências eternas e nos chama a escolher sabiamente — a vida, a fé e o caminho de Deus.
A responsabilidade de escolher
Escolhei hoje a quem servireis. Cada decisão molda nosso destino, e Deus nos convida a escolher o caminho da vida e da obediência.
Nzi imirimo ukora, ntuukonje kandi ntuushuushe. Iyaaba niibura wari ukonje cangwa ushuushe! Noone reero ubwo uri akazuyaazi, ukaba udakonje cangwa ngo ushuuhe, ngiiye kukuruka uve mu kanwa kanje.
Decisões e consequências
Deus retribuirá a cada um segundo as suas obras. As Escrituras nos alertam que a mornidão espiritual e a resistência ao Espírito têm consequências sérias.
Kuko iziituura buri weese ikurikije ibyo yakoze. Imaana izaaha ubugingo buhoraho abo baakoze neeza, bagashaaka ubwiza n’icuubahiro n’ubugingo budashira. Ariko abo bantu biikunda, batumvira ukuri ahuubwo bakumvira gukiraanirwa, Imaana izaabiituura umujinya n’uburaakari.
Yemwe bantu b’ibyigenge kandi biinangiye mu mitima bakagira n’amatwi atumva, iteeka muhakanya Umwuka Weera, uko ba sookuruza baakoraga.
Nuuko reero ntimugacoogore kuvuga mushize amanga kuko ari byo bizaabaheesha ingororano ikomeye. Mukwiriye kwihangaana kugira ngo nimumara gukora ubushaake bw’Imaana, muzaahaabwe ibyo mwaseezeranyijwe. Kuko ibyanditswe bivuga ngo,
"Hasigaye akaanya gato,
uwo ugiiye kuuza agasohora
kandi ntaabwo azaatinda.
Umukiraanutsi azaabeeshwaho no kwizeera,
ariko naasubira inyuma,
ntaabwo nzamwishiimira."
Twe ntituri mu basubira inyuma bikabateera kurimbuka, ahuubwo turi muri abo bafite kwizeera kandi baakijijwe.
Decisão e fé
Decida com fé, entregue seus planos ao Senhor e aja com determinação. Deus guia os passos de quem se achega a Ele de coração.
Umuntu weese uhitamo gukora ibyo Imaana ishaaka, azaamenya niiba ibyo niigiisha bikomooka ku Maana, cangwa niiba mvuga ibyanje.
Peetero arabasubiza ati, "Buri muntu weese yiihane kandi abatizwe, mu izina rya Yesu Kristo kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu kandi muhaabwe impaano y’Umwuka Weera.
Nuuko reero, muganduukire Imaana, murwanye Sataani, na we azaabahunga. Nimwegeere Imaana na yo izabeegeera. Nimusukuure ibiganza byanyu mwabanyabyaha mwe, mweze imitima yaanyu mwaryarya mwe.