Sexo
A Bíblia trata a sexualidade como um presente de Deus para o contexto do casamento. As Escrituras celebram a intimidade conjugal e orientam sobre pureza e santidade sexual.
A sexualidade no plano de Deus
Desde a criação, Deus projetou a intimidade sexual como expressão de amor entre marido e mulher, abençoando a união conjugal.
Arabasubiza ati, "Ntimwari mwasoma yuuko mu ntangiriro Rurema yabaremye nk’umugabo n’umugore, kandi akavuga ati, ‘Ni co gituma umugabo azaasiga se na nyina akabaana n’umugore we nuuko bombi bakaba umubiri umwe’? Noone baba batakiri babiri, ahuubwo baba babaaye umubiri umwe. Bityo reero ico Imaana yafatanyije, ntihakagire ugitandukanya."
A santidade na intimidade
O leito conjugal é honroso. A Bíblia celebra a alegria da intimidade dentro do casamento e orienta o casal ao amor e respeito mútuo.
Abantu boose buubahe ugushingiranwa kandi uburiri bw’abashaakanye bwe kwanduzwa kuko Imaana izaaciira urubanza abasambanyi n’abaheeheesi.
Umugabo ntaakwiriye kwiyima umugore we, kandi n’umugore ntaakwiriye kwiyima umugabo. Kuko umugore ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n’umugabo we, byongeye kandi, umugabo na we ntiyigenga ku mubiri we, ahuubwo ugengwa n’umugore we.
Ariko niiba badashobora kwifata, bagomba gushaaka, kuko ibyiza ari ugushaaka aho kwicwa n’irari.
Ntimuuzi yuuko imibiri yaanyu ari ingingo za Kristo? Noone se mfate ingingo z’umubiri wa Kristo maze nzigire ingingo za malaaya? Oya, ntibishoboka! Cangwa ntimuuzi yuuko usambanye na malaaya aba abaaye umubiri umwe na we? Kuko ibyanditswe biravuga ngo, "Bombi bazaaba babaaye umubiri umwe." Ariko uwiifatanya na Nyagasani aba abaaye umwe na we.
Pureza sexual
Deus nos chama à santificação e à fuga da imoralidade. O corpo do cristão é templo do Espírito Santo e deve ser tratado com honra.
Nimwirinde ubusambanyi! Icaha coose umuntu akora, ntikigera ku mubiri we, naho usambana aba acumuriye umubiri we bwiite. Ntimuuzi yuuko imibiri yaanyu ari urusengero rw’Umwuka Weera utuuye muri mwe mwahaawe n’Imaana kandi mukaba ari ntaabubaasha mwifiteho ngo mwigenge? Imaana yabacunguje ikiguzi gikomeye! Noone reero nimukoreeshe imibiri yaanyu kuyiheesha ikuzo.
Ico Imaana ibashaakaho ni ukwezwa kwanyu, mukiirinda ubusambanyi, buri muntu akamenya kurinda umubiri we mu buryo butungaanye kandi bwiyubashe, mudatwarwa n’irari nk’uko abantu bataazi Imaana babigenza.
Ubwo muri abaana b’Imaana, ntibikwiriye ko ingeso mbi nk’ubusambanyi, kwiyandarika, no kurarikira ibintu, birangwa muri mwe.
Ariko ndababwira yuuko umuntu weese ureeba umugore akamurarikira, aba amaze gusambana na we mu biteekerezo bye.
Twifate neeza, nk’abagendera mu muco, tutarangwaho kuraara inkeera no gusinda, ubusambanyi, ubwomanzi, intonganya n’ishari.
Biibwira ko ari abanyabwenge, ariko baahindutse abapfaapfa. Ubwiza bw’Imaana idapfa baabuguranye ishusho isa n’umuntu uzaapfa, isa n’ibiguruka, n’inyamaaswa zigenza amaguru ane cangwa ibikururuka haasi.
Ni co caatumye ibateererana ngo bakore ibyo imitima yaabo irarikira, bagakora ibiteeye isoni maze bigahumaanya imibiri yaabo. Baaguranye ukuri kw’Imaana ibinyoma, baramya kandi bakorera ibyaremwe babirutiisha Imaana Rurema ubwayo, ari yo ikwiriye guhimbaazwa iteeka ryose, Amiina.
Ni yo mpamvu Imaana ibagabiza ibiteeye isoni bararikira, ndetse n’abagore na bo bagakoreesha imibiri yaabo mu guhuuza ibitsina mu buryo bunyuranye n’ubwo baaremewe. Ni co kimwe abagabo na bo bareka guhuuza ibitsina n’abagore ahuubwo bakararikirana ubwabo. Abagabo batingana n’abagabo bagenzi baabo. Bityo reero Imaana ikabaha igihano kibakwiriye ku bw’ubukozi bw’ibibi bwabo.