Publicidade

Sofrimento

Por Bíblia Online

O sofrimento é uma realidade da vida neste mundo, mas a Bíblia revela que Deus está presente em toda dor, produzindo caráter, esperança e redenção através das tribulações.

O sofrimento de Cristo

Jesus sofreu por nós, carregando nossas dores e enfermidades. Ele é o modelo supremo de como enfrentar o sofrimento com fé e obediência.

Bamukuuramo imyambaro ye, bamwambika igishuura gitukura, bamaze kuboha ikamba ry’amahwa, barimwambika ku mutwe. Bamufatiisha urubingo mu kuboko kwe kw’iburyo, maze baramupfukamira kandi bamushinyagurira bavuga bati, "Urakarama, Mwami w’Abayuuda!"

Kandi ni co mwahamagariwe, kuko Kristo yababajwe ku bwanyu, abasigira urugero kugira ngo mugere ibirenge byanyu mu bye.

Niifuuza kumenya Kristo no kumenya imbaraga zo kuzuuka kwe kandi no gusangira na we imibabaro nkaba nka we no mu rupfu rwe,

O propósito do sofrimento

Deus usa as tribulações para produzir perseverança, caráter e esperança. O sofrimento presente não se compara com a glória que será revelada.

Kandi si ibyo byonyine, ndetse dushiimiishwa no kubabazwa ducamo, kuko tuuzi yuuko kubabazwa kuduteera kwihangaana, kandi kwihangaana kugateera ingeso nziiza, ingeso nziiza zikatugeza ku byiringiro,

Ndeeba ko kubabazwa ducamo muri iki gihe kudakwiriye kugereranywa n’ikuzo tuzaahishuurirwa.

Kandi uku kubabazwa kw’akaanya gato muri iki gihe gihita kugenewe kuduteguurira ikuzo ry’iteeka rihebuuje tuzaabona ritagereranywa n’amakuba tunyuramo ubu.

Bityo reero nk’uko dusangira na Kristo imibabaro ye yoose bihebuuje, ni na ko Imaana itugezaho guhuumurizwa bihebuuje muri Kristo.

Kuko mutaahaawe umugisha wo kwizeera Kristo gusa, ahuubwo mwahaawe no kubabazwa ku bwe.

Nooneho reero ubwo Kristo yababajwe mu mubiri, namwe mugomba kwikomereza kuri ico giteekerezo kuko umuntu weese ubabazwa mu mubiri aba atandukanye n’icaaha.

Consolação e companhia

Deus consola os aflitos para que possamos consolar outros. Nunca estamos sozinhos no sofrimento — Ele é o Pai das misericórdias.

Dushiime Imaana, Se w’Umwami waacu Yesu Kristo, ari we Daata wa twese w’imbabazi n’ihuumure, uduhuumuriza mu makuba yoose, kugira ngo naatwe dushobore guhuumuriza abandi boose bashavuye, tubahuumuriza nk’uko Imaana iduhuumuriza.

Mwakiirane imitwaro, bityo reero muzaaba mwumviye amategeko ya Kristo.

Kandi nimumara kubabazwa akaanya gato, Imaana nyir’ubuntu bwose, yabahamagariye kuba mu ikuzo rihoraho muri Kristo, izaabasubiza imbaraga ibashigikire, ibakomeze kandi ibahe urufatiro rukomeye.

Ariko nuubwo mwababazwa ku bwo gukora ibishitse, mwabona umugisha. Ntimugatiinye ibyo babakangiisha, kandi ntimugahagarike imitima.

Fé em meio à dor

Os grandes homens e mulheres de fé sofreram e perseveraram. O sofrimento nos aproxima de Deus e nos leva a entender seu coração.

Utiikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntaabwo akwiriye kuba uwanje.

Urengera ubuzima bwe azaabubura, ariko uzaahara ubuzima bwe ku bwanje, azaabubona.

Ageze ikuzimu, ubugingo bwe burababazwa caane. Yubuura amaaso areeba heejuru, abona Aburahamu ari kure, ari kumwe na Laazaaro iruhande rwe. Nuuko ahamagara Aburahamu ataka caane ati, ‘Sogokuru Aburahamu! Nyaabuna mbabarira wohereze Laazaaro akoze agatoki mu maazi, abobeeze ururimi rwanje, kuko mbabazwa n’uyu muriro.’

Ni nde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cangwa agahinda, cangwa gutootezwa, cangwa inzara, cangwa kwambara ubusa, cangwa kuba mu kaaga, cangwa urupfu?

Nuubwo naatanga ibyanje byose ngo bihaabwe abakene, kandi nuubwo naatanga umubiri wanje ngo utwikwe, ariko singire urukundo, ntaaco byamarira.

No kugeza uyu munsi Imaana iracantabaara, noone nkaba mpagaze aha guhamiriza abakomeye n’aboroheje, nta bindi mvuga uretse ibyo abahanuuzi na Moose baavuze ko bizaaba. Ko Kristo yagombaga kubabazwa agapfa, maze akaba ubanjirije abandi kuzuuka, akava mubaapfuuye ngo yamamaze ko ari we rumuri rumurikira Abayuuda n’Abanyamahanga."

Mugerageze kubaana n’abantu boose amahoro kandi no kwezwa kuko ntaamuntu uteejejwe uziigera areeba Uhoraho.

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-22_10-02-25-