Transformação
A transformação é o fruto natural de uma vida entregue a Deus. Ele não nos deixa como nos encontra — renova nossa mente, purifica nosso caráter e nos conforma à imagem de Cristo.
O chamado ao arrependimento
A transformação começa com o arrependimento genuíno. Deus convida cada pessoa a voltar-se para Ele de todo o coração e receber vida nova.
Uheereye ico gihe, Yesu atangira kwamamaza ubutumwa ati, "Nimwihane kuko Ubwami bw’ijuru bureegeereje."
Peetero arabasubiza ati, "Buri muntu weese yiihane kandi abatizwe, mu izina rya Yesu Kristo kugira ngo mubabarirwe ibyaha byanyu kandi muhaabwe impaano y’Umwuka Weera.
Nuuko reero mwihane kandi mugarukire Imaana kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe,
Renovação da mente
Paulo nos exorta a não nos conformar com o mundo, mas a sermos transformados pela renovação do entendimento. A mudança vem de dentro para fora.
Ntimukiigaane imyifatire y’ab’iki gihe turimo, ahuubwo muhinduke by’ukuri, Imaana ivugurure ibiteekerezo byanyu. Ni bwo muzaashobora kumenya ibyo Imaana ishaaka ari byo byiza biyishiimishije kandi bitunganye rwose.
Nuuko reero twese twerekana ikuzo ry’Umwami kandi amaaso yaacu aratwikuuruye. Iryo kuzo riva ku Mwami waacu ni wo Mwuka uduhindura ngo duse na we, tuva ku rwego rumwe rw’ikuzo tuja ku rundi.
Nuuko reero, nimwitandukanye n’irari ryanyu ry’iby’isi ribarimo, nk’ubusambanyi, gukora ibiteeye isoni, kurarikira ibibi, kurarikira ibirenze kubyo mufite, kuko iyo mugize mutyo, muba mushira imbere ubutunzi bw’isi, ari ko kuramya ibigirwamaana.
Os frutos da transformação
Uma vida transformada produz o fruto do Espírito: amor, alegria, paz, paciência, benignidade, bondade, fidelidade, mansidão e domínio próprio.
Ariko reero, imbuto z’Umwuka ni urukundo, umuneezeero, amahoro, kwihangaana, ubugwaneeza, ubupfura, kwiringirwa, kwiciisha bugufi no kwirinda. Ibimeze bityo ntaamategeko abihana.
Noone bavandimwe ndabinginga mu izina ry’Umwami waacu Yesu Kristo, kugira ngo mwese mu be bamwe kandi ntihagire amacaakubiri areebeka muri mwe, ahuubwo muhuuze imitima n’inaama.
Nyagasani ayobore imitima yaanyu kumenya urukundo rw’Imaana no kwihangaana gutangwa na Kristo.
Ubwo twari tukiri abanyantege nke, Kristo yapfiiriye abanyabyaha, apfa mu gihe Imaana yatooranyije.
ariko uzanywa amaazi nzaamuha, ntaazaagira imyota ukundi, ahuubwo amaazi nzaamuha, azaamubeera isooko y’amaazi idudubiza kugeza mu bugingo bw’iteeka ryose."