Vida eterna
A vida eterna é a promessa central do evangelho. Não se trata apenas de duração infinita, mas de qualidade de vida em comunhão com Deus, começando aqui e se estendendo pela eternidade.
O dom gratuito da vida eterna
A vida eterna é um presente de Deus, não resultado de obras humanas. É dada gratuitamente a quem crê em Jesus Cristo.
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
Kuko Imaana yakunze abari mu isi caane, byatumye itanga Umwana waayo w’ikinege, kugira ngo umwizeera weese atarimbuka ahuubwo ahaabwe ubugingo buhoraho.
Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impaano y’Imaana ni ubugingo buhoraho bubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.
Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impaano y’Imaana ni ubugingo buhoraho bubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.
Kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impaano y’Imaana ni ubugingo buhoraho bubonerwa muri Kristo Yesu Umwami waacu.
Kandi ubwo bugingo buhoraho ni ukukumenya, wowe Maana y’ukuri yoonyine, no kumenya uwo watumye ari we Yesu Kristo.
Kandi ubwo bugingo buhoraho ni ukukumenya, wowe Maana y’ukuri yoonyine, no kumenya uwo watumye ari we Yesu Kristo.
Kandi ubu ni bwo buhamya; Imaana yaduhaaye ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana waayo.
Kandi iseezerano yaduseezeranyije, ni ubugingo buhoraho.
Ariko ku bw’iyo mpamvu narababariwe, kugira ngo Yesu Kristo yeerekanire muri nje umunyabyaha wa mbere, ukwihangaana kwe kuuzuye, bityo reero mbeere urugero abagomba kuzamwemera boose bagahaabwa ubugingo buhoraho.
A certeza para quem crê
Quem está em Cristo tem a certeza de que passou da morte para a vida. Nada pode arrebatar o crente da mão de Deus.
Ndababwira ukuri yuuko, uwumva ijambo ryanje akizeera uwantumye aba afite ubugingo buhoraho, kandi ntaabwo azaaciirwa urubanza, ahuubwo aba avuuye mu rupfu ageze mu bugingo.
Ndababwira ukuri yuuko igihe kigeze, kandi ubu kirasohoye, ubwo abaapfuuye bazumva ijwi ry’Umwana w’Imaana, maze abazaaryumva bazaabaho.
Abiizeera Umwana w’Imaana bafite ubugingo bw’iteeka ryose. Ariko abo batamwumvira ntibazaabona ubugingo, ahuubwo, bazaaguma mu mujinya w’Imaana.
Abiizeera Umwana w’Imaana bafite ubugingo bw’iteeka ryose. Ariko abo batamwumvira ntibazaabona ubugingo, ahuubwo, bazaaguma mu mujinya w’Imaana.
Kandi ico uwantumye ashaaka ni ukutagira n’umwe nzimiza mu bo yampaaye, ahuubwo ngo nzamuzuure ku munsi wa nyuma. Iki ni co Daata ashaaka koko, kugira ngo abo boose babona Umwana bakamwizeera, bazaahaabwe ubugingo budashira, maze nkazaabazuura ku munsi w’imperuuka."
Ndababwira ukuri yuuko, uwizeera weese afite ubugingo buhoraho.
Intaama zanje zumva ijwi ryanje. Ndaziizi kandi na zo zikankurikira. Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntaabwo zizaarimbuka. Ntaawe uzaazinsahura mu ntoke zanje.
Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntaabwo zizaarimbuka. Ntaawe uzaazinsahura mu ntoke zanje. Ibyo Daata yampaaye biruta ibindi byose kandi ntaawabisahura mu maboko ye. Njeewe na Daata turi umwe."
Kandi ubu ni bwo buhamya; Imaana yaduhaaye ubugingo buhoraho kandi ubwo bugingo bubonerwa mu Mwana waayo. Ufite Umwana w’Imaana afite ubwo bugingo, naho udafite Umwana w’Imaana ntaabugingo afite.
Mbandikiye ibi mwebwe abizeera izina ry’Umwana w’Imaana, kugira ngo mumenye yuuko mufite ubugingo buhoraho.
Mbandikiye ibi mwebwe abizeera izina ry’Umwana w’Imaana, kugira ngo mumenye yuuko mufite ubugingo buhoraho.
O caminho para a eternidade
Jesus é o caminho para a vida eterna. Crer nele, segui-lo e perseverar na fé são os passos que nos conduzem à eternidade com Deus.
ariko uzanywa amaazi nzaamuha, ntaazaagira imyota ukundi, ahuubwo amaazi nzaamuha, azaamubeera isooko y’amaazi idudubiza kugeza mu bugingo bw’iteeka ryose."
Ntimugakorere ibyokurya bishira, ahuubwo muharanire gukorera ibyokurya bihoraho mu bugingo bw’iteeka, ubwo Umwana w’Umuntu azaabaha. Kuko ari we, Imaana Daata yashizeho ikimenyeetso."
Baramubaza bati, "Twagenza dute kugira ngo dukore imirimo Imaana ishaaka?"
Yesu arabasubiza ati, "Umurimo Imaana ibashaakaho ni uko mwakwizeera uwo yatumye."
Simooni Peetero aramusubiza ati, "Mwami, mbese twaja kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo atanga ubugingo buhoraho?
Mwinjire mu irembo rifunganye, kuko irembo rijaana abantu kurimbuka ni rinini kandi n’inzira ijayo ntiiruhije, n’abayinyuramo ni benshi. Na ho irembo rija mu bugingo rirafungaanye kandi n’inzira ijayo iraruhije, n’abarinyuramo ni bake.
Mwinjire mu irembo rifunganye, kuko irembo rijaana abantu kurimbuka ni rinini kandi n’inzira ijayo ntiiruhije, n’abayinyuramo ni benshi. Na ho irembo rija mu bugingo rirafungaanye kandi n’inzira ijayo iraruhije, n’abarinyuramo ni bake.
Urengera ubuzima bwe azaabubura, ariko uzaahara ubuzima bwe ku bwanje, azaabubona.
Abo bazaaja aho bazaahanirwa iteeka ryose, naho intungaane zije mu bugingo buhoraho iteeka."
Yesu aravuga ati, "Ndababwira ukuri yuuko ntawasize urugo rwe, abavandimwe, nyina, ise, abaana, cangwa imirima kubwa nje n’ubutumwa bwiza, utazaahaabwa ibirutaho inshuro ijana mur’iki gihe ca noone, ari amazu, abavandimwe, abaana n’imirima. Icakora bizaaza hamwe no kurenganywa, maze mu gihe kizaaza azaahaabwa ubugingo buhoraho.
Umwe mu biigiishamategeko ya Moose, ahagurutswa no kugerageza Yesu aramubaza ati, "Mwigiisha, naakora iki kugira ngo ndagwe ubugingo buhoraho?"
Yesu aramusubiza ati, "Amategeko ya Moose avuga iki? Uyasobaanukirwa ute?"
Na we aramusubiza ati, "Ukundiishe Uhoraho Imaana yaawe umutima waawe woose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zaawe zoose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde mugenzi waawe nk’uko wikunda."
Yesu aramubwira ati, "Uvuze neeza. Nuugenza utyo uzaabona ubugingo."
Uje urwana intambara nziiza yo kwizeera, maze wironkere ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe mu ruhame rwa benshi.
Uje urwana intambara nziiza yo kwizeera, maze wironkere ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe nk’uko wabyiyemeje igihe wahamyaga ukwemera kwawe mu ruhame rwa benshi.
Perseverança e glória futura
A vida eterna exige perseverança. Os sofrimentos presentes não se comparam com a glória que será revelada. Deus nos guardará até o fim.
Imaana izaaha ubugingo buhoraho abo baakoze neeza, bagashaaka ubwiza n’icuubahiro n’ubugingo budashira.
Nuuko reero nk’uko icaaha caategetse abantu kikabaazanira urupfu, ni na ko ubuntu bw’Imaana butegeka bukaazanira abantu gutungaana, bukabaheesha ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami waacu.
Ndeeba ko kubabazwa ducamo muri iki gihe kudakwiriye kugereranywa n’ikuzo tuzaahishuurirwa.
Kandi uku kubabazwa kw’akaanya gato muri iki gihe gihita kugenewe kuduteguurira ikuzo ry’iteeka rihebuuje tuzaabona ritagereranywa n’amakuba tunyuramo ubu.
Kuko ntiduhanga amaaso yaacu kubigaragara ahuubwo twibanda kubitagaragara, kuko ibigaragara ari iby’akaanya gato, naho ibitagaragara n’iby’iteeka ryose.
Ntimukibeeshe, kuko Imaana ntinnyegwa. Ibyo umuntu abiba ni byo azaasaaruura. Ubiba imbuto zishiimiisha kamere ye, azaasaaruura urupfu. Naho ubiba imbuto zishiimiisha Umwuka w’Imaana, azaasaaruura ubugingo buhoraho.
Ubiba imbuto zishiimiisha kamere ye, azaasaaruura urupfu. Naho ubiba imbuto zishiimiisha Umwuka w’Imaana, azaasaaruura ubugingo buhoraho.
Ni co gituma igihe coose afite ubushobozi bwo gukiza abeegeera Imaana banyuze muri we kuko ahora abeereyeho kubavuganira ku Maana.
Kandi nimumara kubabazwa akaanya gato, Imaana nyir’ubuntu bwose, yabahamagariye kuba mu ikuzo rihoraho muri Kristo, izaabasubiza imbaraga ibashigikire, ibakomeze kandi ibahe urufatiro rukomeye.
Ariko mwe bakundwa, mukomeze gushikamira ku kwizeera kwanyu kwera kandi musenge muyobowe n’Umwuka Weera, kandi mukomeze gukunda Imaana mutegereje Umwami waacu Yesu Kristo ngo abageze ku bugingo buhoraho ku bw’imbabazi ze.
A eternidade com Deus
A Bíblia descreve a plenitude da vida eterna: sem dor, sem lágrimas, em perfeita comunhão com Deus para sempre.
Nuuko numva ijwi rirenga riturutse ku ntebe y’ubwami rivuga riti, "Dore ubu, urugo rw’Imaana ruri mu bantu kandi Imaana igiiye gutuura na bo kandi babe abaayo. Imaana ubwayo izaabaana na bo kandi ibe Imaana yaabo. Izaahanagura amarira yoose ku maaso yaabo. Ntihazongera kubaho urupfu, kandi agahinda no kurira no kubabara na byo ntibizongera kubaho, kuko ibyambere byose bizaaba birangiye."
Nyagasani Imaana Ishoborabyose, iriho, iyahozeho kandi izaahoraho, iravuga iti, "Ni nje ntangiriro nkaba n’iheerezo."
Kandi isi n’ibyo abantu bayiifuuzamo birigushira ariko abo bakora ibyo Imaana ishaaka, bazaahoraho ibihe byose.