Publicidade

Filipenses 2

Kumurika nk’Umuco w’Isi

12 Nuuko reero bakundwa, nk’uko mwahoze munyumvira ndi kumwe namwe ubu murusheho kunyumvira ubwo ntari kumwe namwe. Mugaragaze ibikorwa by’agakiza kaanyu mutiinya kandi mwubaha Imaana, 13 kuko Imaana ni yo ikorera muri mwe kandi ibashoboza gushaaka no gukora ibyo yiishiimira.

14 Mukore byose mutiitotomba kandi mutagiishanya impaka, 15 kugira ngo mube abeere kandi intungaane. Mube abaana b’Imaana batagira inenge hagati y’abantu b’iki gihe b’indyarya hamwe n’abahemu, bo mumurikira nk’inyenyeeri muri iyi isi. 16 Ni ku bwo gushikama ku jambo ry’ubugingo kwanyu ko nziiraatana ku munsi wo Kristo azaagarukiraho yuuko ntiirukiye ubusa cangwa ngo nkorere ubusa.

Veja também

Filipenses
Ver todos os capítulos de Filipenses
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-04_21-26-40-